Ijuru ni kimwe mu bintu biteye amatsiko cyane ku muntu wese wizera Imana. Bibiliya ivuga ko ari ahantu h’umunezero n’amahoro, ariko kandi ikagaragaza ko ari ubuzima bushya butigeze bumenywa neza n’umuntu n’umwe.
Mu 1 Abakorinto 2:9, haranditswe ngo: “Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”
N’ubwo Bibiliya itagaragaza neza ishusho y’ijuru, abahanga mu by’iyobokamana n’abasesengura Ijambo ry’Imana bagiye batanga ibisobanuro by’uburyo bushobora kuba ari bwo buzabaho mu Ijuru.
Dore ibintu 7 bishobora kuzabaho nk’uko Bibiliya ibigaragaza, bigashyigikirwa n’ubushakashatsi bw’abahanga b’iyobokamana nka N. T. Wright na Carol Zaleski.
1. Tuzabaho ubuzima bushya bwuzuye umucyo n’amahoro
Bibiliya ivuga ko mu Ijuru hazabaho isi nshya, idafite umwijima, uburwayi cyangwa urupfu (Ibyahishuwe 21:4): "Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi".
Umuhanga mu Isezerano Rishya N. T. Wright avuga ko ijuru atari ukugenda “ahantu hatandukanye n’isi,” ahubwo ari “ubuzima bushya bw’isi nshya izaba irimo umucyo w’Imana.” Avuga ko ijuru rizaba ari ihuriro rihamye ry’ijuru n’isi nshya.
2. Tuzabaho tudakangwa n’igihe
Mu isi, ibintu byose bifite igihe cyabyo, ariko mu ijuru Bibiliya ivuga ko “nta rupfu ruzongera kubaho.” (Ibyahishuwe 21:4). Abahanga bavuga ko ibi bisobanura ubuzima butagira iherezo, aho umwanya utazongera kuba ikibazo—nta gutinda, nta gusaza, nta gutegereza.
3. Tuzongera guhura n’abacu bapfuye bizeye Yesu Kristo
Bibiliya itubwira ko “abapfuye bazazuka” (1 Abatesalonike 4:16-17). Umwarimukazi Carol Zaleski, mu gitabo cye “Life After Death: The Evidence”, avuga ko ubuhamya bwinshi bw’abantu bageze hafi yo gupfa bugaragaza icyifuzo gikomeye cyo kongera guhura n’abakunzi babo. Avuga ko iki cyifuzo gihura neza n’isezerano ry’Imana ryo kudatandukanya abayo iteka ryose.
4. Tuzahimbaza Imana uko tuyibona [Live Worship]
Mu Ijuru, Bibiliya ivuga ko tuzareba Imana “uko iri” (1 Yohana 3:2). Ibi bisobanuye ko tuzayihimbaza tutagihagaritswe n’ubwoba cyangwa icyaha, ahubwo dufite ubumenyi bwuzuye n’urukundo rutagira iherezo.
5. Tuzaba dufite imbaraga n’ubwenge bishya
Abanditsi batandukanye b’iyobokamana, barimo C.S. Lewis na N. T. Wright, bavuga ko mu Ijuru umuntu azaba afite ubushobozi bwo gusobanukirwa byinshi atigeze abasha kumva hano ku isi. Bavuga ko “ubwenge buzuzuzwa n’umucyo w’Imana,” ku buryo umuntu azasobanukirwa impamvu z’ibyari bitangaje mu buzima bwe bwose.
6. Tuzagira inshingano nshya n’ubusabane budasanzwe
Ijuru ntirizaba gusa ahantu ho kuruhukira; Bibiliya igaragaza ko tuzahabwa inshingano nshya. Ibyahishuwe 22:3 havuga ko “abagaragu bayo bazayikorera.”
N. T. Wright abisobanura avuga ko “gukorera Imana mu isi nshya bizaba ari ishema n’umunezero, aho buri muntu azagira icyo akora mu rukundo no mu mahoro atarangwamo ishyari cyangwa kurushanwa.”
Mu ijuru, ntituzaba turiho gusa ducecetse, ahubwo tuzaba dukora umurimo w’Imana mu buryo bushya. Yesaya 65:21-23 havuga ko “bazubaka amazu bayabemo, bazatera inzabibu barye imbuto zazo.”
Haragira hati: "Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo. Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho.
Ibi bisobanura ko ijuru rizaba ahantu h’ibikorwa, ubugeni, ubuhanzi, ubuhanga, n’ibikorwa byiza byo guhimbaza Imana, ariko byose bizakorwa mu mahoro, nta rusaku rw’icyaha cyangwa ishyari.
7. Tuzahora turi mu rukundo n’ibyishimo bitavugwa
Ijuru rizaba ari ihuriro ry’urukundo rwinshi kurusha aho ari ho hose. Carol Zaleski yemeza ko “urukundo ari rwo ruzahinduka umwuka duhumeka, aho buri muntu azumva anyuzwe, yishimye kandi yubashye.”
Ijuru si inkuru y’amasengesho cyangwa iyobokamana gusa — ni isezerano ry’Imana ku bayikunda. Nk’uko Yesu yavuze muri Yohana 14:2, "Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu."
Ibi biduha icyizere ko ibyiringiro byacu bitazashingira ku by’isi, ahubwo ku Mana yacu. Urukundo ruzabaho mu Ijuru ntiruzashingira ku gushyingiranwa cyangwa kubyara; ibyo byose byo ku isi ntabwo bizabaho mu buzima bw’ijuru.
Kubyara no gushyingiranwa mu Ijuru, bizabaho cyangwa ntibizabaho?
Iki ni kimwe mu bibazo bikunze gutera abantu amatsiko cyane aho bibaza niba “Mu Ijuru tuzashaka abagore/abagabo, cyangwa se niba tuzabyara?”. Yesu ubwe yasubije iki kibazo mu buryo busobanutse muri Matayo 22:30, agira ati: “ Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.”
Ibyo bivuze ko mu Ijuru, urukundo rutazaba rushingiye ku mubiri cyangwa ku by’isi, ahubwo ruzaba ari urukundo rwuzuye umwuka, rutarimo ishyari cyangwa irari, kuko tuzaba twuzuye Imana ubwayo.
N. T. Wright abisobanura agira ati: “Mu Ijuru, urukundo ruzaba rutagifite imipaka y’imibiri. Tuzaba dushobora gukunda abantu bose uko Imana ibakunda — mu buryo bwuzuye, butarimo gusimburanya cyangwa kwiharira.”
Bivuze ko kubyara no gukora ubukwe, nk’uko tubizi hano ku isi, bitazabaho mu ijuru — kuko ubuzima bw’ijuru buzaba bwarangije intego y’ubuzima bwo ku isi.
Ariko kandi, abahanga bamwe nka Carol Zaleski bavuga ko urukundo rw’abashakanye hano ku isi ruzakomeza kuba urufatiro rw’ubusabane mu ijuru — si mu buryo bw’umubiri, ahubwo mu buryo bwo kumenyana no gukundana mu buryo bw’Imana: urukundo rudashira.
Icyakora binyuze mu bitekerezo by’abizera, abashakashatsi ku buzima bw’umwuka, n’abasenga cyane bafite amarembo y’ukwizera, hagiye havuka ibitekerezo bishya ku bindi bintu bishoboka kizabaho mu Ijuru.
Ubuhanzi n’umuziki w’ijuru utarigeze wumvwa
Benshi bizera ko mu Ijuru hazaba umuziki udashobora kuvugwa n’amagambo, aho indirimbo zizaturuka ku mitima y’abera n’abamarayika. Hari abavuga ko abahanzi ba Gospel bazongera kuririmba bahuje amajwi n’ingoma z’ubutware bw’Imana — umuziki w’ijuru uzaba urimo amajwi adasanzwe n’ijwi ry’Imana ubwayo.
Ubugeni n’ubwiza budasanzwe
Hazabaho ubugeni bushya — ubuhanga bwo kurema, gushushanya, n’ubwiza bw’imibereho. Abanditsi b’iyobokamana bavuga ko Ijuru rizaba ari ubuhanga bw’Imana bwigaragaje mu buryo bwose, aho buri kintu kizaba ari ishusho y’uburanga bwayo. Hari n’abizera bavuga ko tuzaba dushobora kuzarema ibishya nk’uko Data yaduhaye ishusho ye yo “kurema no guhanga.”
Ubushobozi bwo guhura no kuganira na ba sogokuruza n’intwari bo mu Isezerano
Hari amahame yemeza ko abera bazagira ubushobozi bwo kuganira n’abarangije urugendo mbere yabo — nka Mose, Dawidi, Pawulo cyangwa Maliya. Benshi babifata nk’uburyo bwo gukomeza kubaka ubumenyi n’ubusabane bw’iteka.
Ubutabera bwuzuye n’ubusabane butagira ishyari
Hazaba amahoro arambye hagati y’abantu bose — nta macakubiri, nta gusesengurana cyangwa kugereranya. Buri wese azumva afite agaciro kangana imbere y’Imana, ari cyo cyerekezo cy’ukuri cy’ubutabera bw’ijuru.
Guhinduka ibiremwa bishya byuzuye umucyo n’icyubahiro
Hari abavuga ko mu Ijuru tuzaba dufite “imyanya y’icyubahiro” nk’uko Ibyahishuwe 3:21 ibivuga: “Uzatsinda nzamwicaza hamwe nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami.”
Abasesengura ibi bavuga ko bishobora gusobanura impinduka y’umubiri n’umwuka — aho umuntu azaba afite ishusho yera, itarimo kubabara cyangwa gusaza.
Paradise iragushishikariza guharanira kuzaba mu Rurembo Rwera! Amen!