Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bakunda kubaza ibibazo byinshi bijyanye n’imibereho, ariko kimwe mu bibazo bikomeye ku isi, ni iki kibazo cyoroshye kibaza ngo: “Kuki ndiho, ntarapfa?”
Iyo umuntu akangutse mu gitondo, akabona izuba, akibuka ko ari gukurura umwuka, benshi babifata nk’ibisanzwe. Ariko iyo utekereje ko buri munsi hari abandi basinzira ntibakanguke, abandi bagahura n’impanuka cyangwa indwara zikabambura ubuzima, ni bwo wibaza uti “Kuki njyewe ndiho?”
Ukuri ni uko ubuzima ari umugisha uturuka ku Mana, kandi nta muntu ubaho kubera amahirwe. Iyo ukiriho, n’iyo waba uri mu bigeragezo, ni ikimenyetso cy’uko Imana ikigufiteho umugambi.
Hari ibyo ushobora kuba utarageraho, hari ibyo wibwira ko byapfuye, ariko kuba uhumeka ni gihamya y’uko Imana itarakuvana ku murongo w’icyo yaguteguriye.
Mu rubyiruko rw’iki gihe, hari imico myinshi isa n’aho isanzwe, ariko ikaba ari yo ituma benshi bapfa imburagihe.
Hari ababatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge, abandi bagashorwa mu busambanyi n’ubusinzi, abandi bakishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubusambanyi cyangwa ibyaha byo kuri murandasi (cyber sin).
Gusa hari abagira ibibazo mu buzima, bagahora batekereza ko ubuzima ntacyo bumaze, bakibagirwa ko n’ibigeragezo biremereye bigira iherezo.
Iyo umuntu ataye indangagaciro, akava mu murongo w’ukuri, ubuzima bwe burushaho kujya mu kaga.
Ariko iyo umuntu amenye ko ubuzima bwe ari igikoresho cy’Imana, akirinda imico mibi, akubaha ubugingo yahawe, abona ko kuba akiriho ari amahirwe yo kwikosora, gukura no kugirira abandi akamaro.
Kandi koko, hari abapfa bangana na we… ariko wowe uracyariho
Uko wicaye usoma iyi nkuru, ni ko hari umuntu w’imyaka yawe, w’umuhungu nkawe cyangwa umukobwa nkawe, wari ufite inzozi zisa n’izawe, wamaze kugenda. Hari abaguye mu mpanuka, abandi bazira indwara, abandi bagwa mu byaha bitandukanye byabakubise hasi.
Kuba wowe ukiriho, ntibivuze ko uri mwiza kurusha bo, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubuntu bw’Imana, bwaguhesheje imbabazi kugira ngo ukore icyo itegereje kuri wowe.
Ubuzima bwawe bushobora kuba ari ubuhamya bw’abandi, ni inkuru itarandikwa yose. Wowe uriho kugira ngo uhe abandi icyizere, ushimangire ukuri cyangwa wubake ikintu kizibukwa n’abazaza.
Iyo Imana ikirinze umuntu mu gihe abandi bapfa, iba igira iti: “Hari icyo ngukeneyeho.”
Kuba ukiriho ntibigomba kugutera kwibaza gusa, ahubwo bigomba kuguhindura. Imana ntiyakuretse kugira ngo ukomeze inzira z’ikibi, ahubwo ni ukugira ngo uhinduke, wige kuyubaha no kuyikorera.
Byaba ari ugutakaza igihe kubaho nta mugambi, nta burere, nta rukundo no kwiyoroshya.
Ibyo ukora buri munsi bikwiye kuba igisubizo cy’uko ufite impamvu yo kubaho.
Iyo wirinda icyaha, iyo ufasha abandi, iyo wubaha ababyeyi, iyo ukunda Imana n’abantu — uba usubiza uti: “Ndiho kuko Imana iracyamfiteho umugambi.”
Kwibaza ngo “Kuki ndiho, ntarapfa?” si ikibazo cyo kugutera ubwoba, ni ikibazo cy’ubwenge. Ni ugusuzuma niba ibyo ukora bihesha Imana icyubahiro.
Abasore n’inkumi benshi bicwa n’imico mibi, abandi bakicwa n’ubwigomeke ku Mana, ariko abashaka kuyubaha n’abayizera babaho bishimye.
Niba ukiriho, ibuka ko utazahoraho. Ikikugumishijeho, ni uko Imana igifite icyo igutegerejeho. Ni wo mwanya wo kuyubaha, gukunda abandi, no gukoresha impano zawe mu buryo buyihimbaza.
Umubwiriza 9:5, 6, 10
Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.
Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe byose.
Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.