× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo bise bikurembeje, ni ikimenyetso cy’ubutabazi - Ev. Frodouard

Category: Sermons  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibyo bise bikurembeje, ni ikimenyetso cy'ubutabazi - Ev. Frodouard

Umugore utwite iyo agiye kubyara agira ububabare buruta ubwo yagize agitangira gutwita: Ni byo bita kuribwa n’ibise. Gusa iyo amaze kubyara ateruye umwana yibagirwa bya bise (Yohana 16:21-22).

1 Samweli 27:1 Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy’Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.”

1 Samweli 27:2 Dawidi aherako ahagurukana n’abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati.

Umugore utwite iyo agiye kubyara agira ububabare buruta ubwo yagize agitangira gutwita: Ni byo bita kuribwa n’ibise. Gusa iyo amaze kubyara ateruye umwana yibagirwa bya bise (Yohana 16:21-22).
Iyo umuntu ari mu kigeragezo iyo kigiye kurangira kiramubabaza cyane. Igihe Dawidi yari mu ishyamba ahunga Sawuli, igihe cyarageze abamuhishaga Sawuli arabica, abo yizeraga batangira kuba ba maneko ba Sawuli abura aho yihisha mu gihugu cyose.

Ni ko gufata icyemezo cy’ubwiyahuzi cyo guhungira mu bafirisitiya (Nyamara mwibuke ko yari yarishe Goliathi umwami wabo). Gusa cyari igihe cyo gutabarwa kuko aho ni ho Imana yakuriye Sawuli ku ngoma, Dawidi yima i Heburoni gutyo.

Niyo mpamvu nawe iyo uri mu bushomeri, igihe bugiye kurangira ari bwo inzara ikwica cyane, inshuti zikakwinuba ukabura aho wikopesha.

Umukobwa watinze gushaka, iyo Imana igiye kumutabara, ababyeyi batangira kuvuga ko yarengeranye. Nyamara atarengeje imyaka 25. Abasore bakundanye bakamuryarya. Mu gihe atangiye kwijujutira Imana, ikamwubakira urugo.

Igihe Aburahamu yari atangiye kuraga ibye Eleazeri umugaragu we w’i Damasiko, igihe yumvaga ko Sarah atazabyara, ni bwo Imana yamutunguje Isaka.

Nawe rero we gucika intege, komeza usenge wizere, ukomeze gukiranuka kuko igisubizo gituranye n’ibigeragezo urimo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.