Israel Mbonyi yongeye gutumirwa mu gitaramo kizabera i Bruxelles, mu murwa mukuru w’u Bubiligi, muri Kamena 2024, ku itariki 8.
Israel Mbonyi aheruka gutaramira mu Bubiligi mu mwaka ushize wa 2023, na bwo mu kwezi kwa Kamena, ku itariki 11. Iki gihe na bwo yanditse amateka nk’ayo asanzwe yandika, amatike yari yashyizwe ku isoko ashira igitaramo kitaratangira.
Ibi byo gusubirayo muri uyu mwaka, byatangajwe na Karekezi Justin uhagarariye sosiyeti ya ‘Tema Production’ isanzwe itumira abahanzi. mu mwaka ushize, uyu mugabo yavuze ko hari hashize imyaka irenga 13 ategura ibitaramo, ariko inshuro nke cyane ni zo yateguye ibitaramo, amatike agashira mbere yabyo.
Israel Mbonyi we yamaze kubigira umuco, kukuo atakibiririra. Umugisha n’amahirwe byo gushyira amatike hanze agashira igitaramo kitaraba yarabihawe, ibituma benshi bavuga ko afite amavuta y’Imana.
Inshuro zigera kuri ebyiri, mu bitaramo akora kuri Noheri yise ‘Icyambu Live Concert’, amatike yari yashyizwe hanze yashize igitaramo kitaraba, bituma inzu yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda izwi nka Kigali BK Arena yabereyemo ibi bitaramo yuzura.
Igitaramo aheruka gukora ku wa 25 Ukuboza 2023, cyatumye ahamya bidasubirwaho ibyo yari yarakoze mu mwaka wawubanjirije wa 2022, noneho abantu bibonera ko uyu muhanzi wo mu Rwanda ashobora kuba afite igikundiro kiri hejuru ya benshi, dore ko nta n’umwe wari wagerageza kuzuza iyo nzu ya Kigali BK Arena.
Ubwo aheruka mu Bubiligi ku wa 11 Kamena 2023, ntiyari yagasohoye indirimbo ziri mu Giswayile zatumye imibare y’abamukunda itumbagira. Iyitwa Nina Siri yayisohoye muri uko kwezi, hashize ibyumweru birenga bibiri ho gato. Yasohotse ku wa 26 Kamena 2024.
Nyuma yaho mu Gushyingo, ku kitariki 7, 2023, asohora iyitwa Nitaamini na yo yigaruriye imitima ya benshi. Kuva yatangira kuririmba mu wa 2014, ni bwo yari akoze indirimbo zigakundwa ku rwego nk’urwo izi zombie zakunzweho.
Niba amatike yashyizwe hanze yose yarashize mbere mu gitaramo cy’ubushize yakoreye mu Bubiligi, kandi atari yakubatse ibigwi nk’ibyo yubatse nyuma yaho, muri uyu mwaka bwo bizagenda bite?
Andi makuru y’iki gitaramo ntaramenyekana neza. Iyi ni integuza
Israel Mbonyi azongera gutaramira abatuye mu Bubiligi, muri Kamena 2024