Abari bategereje umwana igihe kingana n’imyaka 31, ubu bari mu mashimwe akomeye nyuma yo gusetswa n’Uwiteka akabaha umwana w’umukobwa.
Nyuma y’imyaka mirongo itatu yo gutegereza, Couple ikorera umurimo w’Imana muri Mountain of Fire and Miracle Ministries (MFM) muri Nigeria mu mujyi wa Lagos, yibarutse umwana wa kabiri.
Pastor Daniel Olukoya yasangije ubuhamya bushimishije bw’iyi couple, ku rukuta rwe rwa interineti, asingiza Imana ku bw’umugisha w’igitangaza.
Kuva iyi couple ibyaye umwana wayo wa mbere, hari hashize imyaka 30 batarabona undi. Ntibatakaje ibyiringiro, ahubwo bizeraga ko Imana izakora mu gihe cyayo ndetse n’ubu bizeye ko bazahabwa imigisha y’abandi bana benshi.
Nyuma yo gutegereza mu budahemuka imyaka, amasengesho yabo yamaze gusubizwa, bahabwa umugisha w’umukobwa mwiza ari nawe buheta bwabo. Mushiki wabo usanzwe ari umuganga (Doctor), nta gushidikanya ko azereka urukundo rwinshi murumuna we.
Pastor Olukoya n’umugore we bizihije umuryango, basangiza ubutumwa bwiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga. Pastor D.K Olukoya yanyujije kuri Facebook amashusho yanditseho ati:
"Twishimiye uyu muryango w’icyubahiro. Hamwe n’umugore we, bahamye uburyo Imana yabahaye umugisha w’umukobwa nyuma y’umwana wabo wa mbere. Imana ihabwe icyubahiro, ubu bafite umwana w’umukobwa nyuma yimyaka 31 bategereje. Imana ishimwe. ”
Mu 1991 ni bwo bakoze ubukwe, bibaruka imfura yabo mu 1992. Umwana wabo w’imfura, ubu ni umuganga w’umudogiteri.
Src: gospelhotspot.net