Matayo 6:33 — Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.
1. Tekereza kuri aya amagambo
Abantu benshi mu buzima bashishikazwa no gushaka ibyo kurya, imyambaro, aho kuba, n’ibindi bitandukanye. Ariko Yesu atwereka inzira y’ukuri: mbere yo gushaka ibyo byose, tugomba *gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo*.
Yibutsa abigishwa be ko Imana izi ibyo bakeneye, kandi ishobora kubitanga igihe umuntu ayishyize imbere.
2. Gushaka Ubwami bw’Imana bivuga iki?
Ni gushyira Imana imbere mu byo dukora byose*, mu bikorwa, mu byemezo, mu byo dutekereza ndetse n’ibyo tuvuga.
Ni ukwifuza ko Imana iganza mu buzima bwawe, ukayoborwa n’Ijambo ryayo.
Ni ukuba umunyamurava mu gusenga, gusoma Bibiliya no kuyobirwa n’ukuri no mu Mwuka.
Gushaka ubwami bw’Imana si amagambo gusa, ni ubuzima bwerekana ko Yesu ari Umwami n’Umuyobozi wacu. Natwe tukaba abaturage bwo mu Bwami bwe, ni byo dukora byubaka ndetse bwubahisha ubwo bwami. Duhinduka abaturage bw’ubwo bwami iyo Yesu abaye umwami m’ubugingo bwacu.
3. Gushaka ugukiranuka muri Yesu
Ugukiranuka si ubwacu, ni ubwo Kristo yaturonkeye ku musaraba. Ni muriwe tugaragara nk’abakiranutsi imbere y’Imana.
Gushaka ugukiranuka ni ukwifuza kubaho mu buryo bushimisha Imana*, kwirinda icyaha, no gukunda abantu bose.
Ni ukugira umutima woroheje, uca bugufi, wumva abandi kandi ushaka amahoro.
4. Ibyo byose muzabyongerwa
Yesu asezeranya ko iyo Imana iri ku mwanya wa mbere, ibyo byose abantu bashishikazwa nabyo biziyongeraho. Imana yita ku bana bayo — ntiyibagirwa ibyo bakeneye. Ntitugomba kwihagararaho cyangwa kugira ubwoba, ahubwo tugomba kugira ukwizera ko Data wo mu ijuru atwitaho.
5. Icyitonderwa
Iyo dushyize Imana imbere, byose biza mu buryo bw’amahoro.
Iyo dushyize ibintu imbere y’Imana, dutakaza amahoro.
Imana irashaka ko *ubwami bwayo no gukiranuka* biba umutima w’ibyo dukora byose.
6. Inama natanga
Bene Data, Imana iraduhamagarira uyu munsi ngo tuyishake mbere ya byose.
Iyo dushyize Imana imbere, ibindi byose — ibyo kurya, imyambaro, amahoro, n’umunezero — biriyongera.
Banza ushake Imana, ibindi byose izabiguhereza.
Dusenge; "Datavwo mu ijuru, ndagusaba mu izina ry’ Umwami Yesu, dushoboze kujya tugushyira imbere mu buzima bwacu. Twigishe gushaka ubwami bwawe no gukiranuka mbere ya byose. Twuzuze imigisha yawe, kandi utuyobore mu nzira y’ukuri. Mu izina rya Yesu, Amen.
Mugire umunsi nwiza hamwe na Yesu