Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’
(Yeremiya 33:3)
Imana irabyisabiye. Ngo dutabaze mu bihe by’amakuba, izadutabara idahindura ibihe, ahubwo iduhishyurira icyo twakora ngo tuneshe ibihe bibi twaba tunyuramo, cyangwa se dusubizwe.
Ibyo birerekana umubyeyi uzi kurera. Uwo ntakorera abana byose, abakorera gusa ibyo badashoboye, ibindi arabibarekera bishakire ibisubizo.
Arabatoza kumenya icyakorwa mu gihe gikwiye, ndetse n’imyitwarire isabwa nk’abana bayo.
Iyo turi gusenga, ntitugomba kumera nk’abivugisha gusa, kuko tuba dufite uwo tuvugana na We. Bivuga ko na We hari ibyo atubyira, tugomba gutega amatwi.
Igituma abantu benshi batumva ijwi ry’Imana iyo bari gusenga, ni uko mbere y’uko banatangira, bishira mu mutwe ko itaza kuvuga, n’iyo ivuze ntibamenya ko ari Yo yavuze.
N’icyo gituma rimwe na rimwe iyo habaye ikintu, bavuga bati "Kandi nabitekerejeho." Imana Iba itwereka icyo gukora cyangwa ikizakubaho.
Twitoze gusenga kenshi kandi dusengana ubwenge no kwizera. Imana yarangije gukora umunsi itanga Yesu ku musaraba. Ahasigaye iratwereka icyo gukora, cyangwa igakorana natwe.
Abatekereza ko akazi kabo ari gusenga, bakareka Imana ngo ikore, ni gacye cyane basubizwa.
Nusenga, ujye wereka Imana ikibazo, ubaze icyo gukora, usabe ubwenge, uyisabe gukorana nawe, ufate umwanya wo kwumva no gushaka mu Byanditswe icyo Bibliya ikivugaho, wereke Imana icyo ugiye gukora, uyisabe kugushoboza.
Wasenga uri mu cyumba, mu nzira, mu kazi, hamwe n’abandi..., si ngombwa ko isi yose imenya ko uri gusenga. Wabikora uri mu mwuka, unaganira n’abandi kandi batazi ko uri gusenga.
Rero, iyo ikweretse icyo gukora, ibyemeza no mu mitima y’abandi. Izi gukora uruhare rwayo.
Yesu adukundishe kandi adushoboze kuyoborwa na We mu gusenga.
Shalom, Pastor Christian Gisanura
Iyi nkuru na yamagambo meza atweretseko kwizera ari ingenzi cyane kuko ariko kuzana impinduka mubuzima.
Miri macye gusenga ninko.gukoresha komande ariko kwizera nu guhabwa komande watumije it means
Iyo udafite kwizera ntabwo wabona komande watumije
Kandi murakoze cyane muhabwe umugisha kubwaya magambo mezaaa yi Byiringiro