Ni agahinda gakomeye mu mitima ya benshi, cyane cyane ku Bakristo, nyuma y’inkuru ibabaje y’urupfu rwa Rwigema Donatien, umugabo wahoze ari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, wasanzwe yapfiriye rugo rw’umugore utari uwe.
Uyu mugabo, Rwigema Donatien, yaguye mu nzu y’icyumba kimwe, aho yari yararanye n’umugore utari uwe, bivugwa ko yari asanzwe amusura kenshi.
Byabereye mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Kanazi, Umudugudu wa Musagara, ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, ahagana ku manywa.
Amakuru yatangajwe na TV1 yemeza ko nyakwigendera yari yageze aho ku wa Gatandatu, akararana n’uwo mugore utabana n’umugabo. Ku Cyumweru mu gitondo, uwo mugore yagiye mu mirimo y’ubushabitsi asiga undi mu cyumba, agarutse ku manywa amusanga yitabye Imana.
Uwo mugore yahise atabaza abaturanyi ababwira ko asanze umuntu bari bararanye atanyeganyega, bagerageje kumuhamagara no kumukangura biranga.
Abaturanyi bemeranya ko uwo mugore asanzwe akora uburaya, bikaba byarushijeho gutera ipfunwe abamubonaga atabariza uwari umuvugabutumwa.
Umwe mu baturanyi yagize ati: “Kwitwa pasiteri biba ari ikintu gikomeye. N’iyo waba waravuye mu murimo w’Imana, izina ntirikuvaho.”
Benshi mu babaye, bavuga ko icyababaje kurusha byose atari urupfu nk’urupfu, ahubwo ko ari aho rwabereye n’uburyo umuntu wigeze guhagarara ku gicaniro cy’Imana, yapfuye ari mu cyumba cy’undi mugore utari uwe, mu gihe yari yarigeze kwitwa umushumba.
Biravugwa ko Itorero rya ADEPR ryamuhagaritse kubera imyitwarire idahwitse, ndetse ngo yari yaratandukanye n’umugore we ku mpamvu zirimo kutabyara. Ibyo byose, ariko, ntibikuraho ko yari umuntu wigeze kugira indangagaciro z’Ubukristo mu buzima bwe bwa mbere.
Kuki dukwiriye kuboroga nk’Abakristo?
Urupfu rwe rwabaye igitutsi ku izina ry’Imana – Iyo umuntu wigeze kwitwa umukozi w’Imana apfiriye mu cyaha cyeruye, birababaza, bigashengura umutima, bikanatera benshi gusebya umurimo w’Imana.
Abantu benshi bashobora kugwa mu mutego wo gucira urubanza itorero yasengeragamo– Inkuru nk’izi zishobora gutuma benshi barushaho kwishora mu kuvuga amagambo aharabika abandi, binyuranye n’ukuri, aho guharanira gusabira abaguye bari muri buri torero.
Icyakora, niba wibwira ko uhagaze, wirinde utagwa– 1 Abakorinto 10:12