× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Mukangamije Thacienne bitaga Mama Gaju yashyinguwe mu cyubahiro

Category: Pastors  »  5 months ago »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Mukangamije Thacienne bitaga Mama Gaju yashyinguwe mu cyubahiro

Ku wa Gatanu tariki ya 25/04/2025 ku isaha ya Saa Munani, ni ho umubiri wa Pastor Mukangamije Thaciane wari uzwi ku izina rya Mama Gaju wururukijwe mu mva i Rusororo.

“Nidukorera Imana tugasohoza umugambi wayo natwe izatwubahisha.” Aya ni amwe mu magambo yavugiwe mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, mu rusengero rw’i Kimironko, ubwo imbaga y’abaturage yari yamuherekeje.

Uyu muhango kandi wabanjirijwe n’umugoroba wo ku wa Kane w’igitaramo cyo kumusezeraho bwa nyuma iwe mu rugo i Kibagabaga.

Mu byaranze uyu mugoroba w’iki gitaramo, harimo amajwi n’amashusho bya nyakwigendera Pastor Mama Gaju hamwe n’abamukomokaho barimo n’umukobwa we bari bamaze imyaka 30 baraburanye.

Abari bitabiriye umugoroba w’igitaramo bagize imbamutima ubwo bumvaga amakuru y’uyu mukobwa we w’ikirondamfura, Umubyeyi Denise baburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka 5, bakongera guhura nyuma y’imyaka isaga 30.

Umubyeyi Denise, umukobwa wa Pastor Mama Gaju mu butumwa yanditse ku rubuga rwa WhatsApp, dore ko atabashije kuza guherekeza umubyeyi we, yagize ati "Dear sisters and brother (nshuti bavandimwe) nakwifuje kuba turi kumwe tugaherekeza umubyeyi wacu, ariko ntibyakunze.”

Yakomeje agira ati: “Nk’abavandimwe banjye, ndabakunda pe! Biri ku mutima. Mu bihe bitoroshye namwe mukeneye ubaba hafi cyane. Njye turi kumwe ku mutima nubwo ku mubiri ntahari, mama yigendere aruhuke. Igihe cyari kigeze, ahari tuzabonana.”

Yasoje agira ati: “Rero icyo nabifuriza, mukomere dukomezanye, Nyagasani adukomeze tubashe gukomera no kubyakira na nyuma yaho. Murakoze rero Imana ibane namwe muri byose, ndabakunda.”

Mu gushyingura i Rusororo byari amarira ya benshi batanze ubuhamya. Nubwo Pastor Mukangwije Thacienne agiye kare kuko imirimo myiza yakoraga yari igikenewe, abamukomokaho na bo bavuze ko bazatera ikirenge mu cye bakazusa ikivi yari yaratangiye.

Hari abandi bana yareraga benshi, ariko bose muri rusange haba abo yareze ndetse na bo yabyaye biteguye kusa ikivi cye.

Pastor Mukangamije Thacienne yashakanye na Ndahimana Boniface babyarana abana 6, akaba yari afite abuzukuru 7, atabarutse ku myaka 61.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yabaye umwarimu, nyuma y’umwaka wa 1994 akorera Leta ari Konseye wa Segiteri ya Masaka muri Kicukiro, nyuma yerekeza imirimo ye yose mu gukorera Imana.

Atabarutse yigaga kaminuza ya tewologiya y’Abanyamerika yabanje kwitwa T-Net yaje kwitwa Teleo University. Bigaga hakoreshejwe iyakure (interineti).

Imana imuhe iruhuko ridashira imutuze aheza.

REBA VIDEWO UBUZIMA BWARANZE UMUBYEYI PASTOR MUKANGAMIJE THACIANNE (RIP) KURI YOUTUBE

REBA VIDEWO Y’UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUKANGAMIJE THACIENNE WABAYE KU WA 25 MATA 2025

Mu rusengero

Mbere y’uko bururutsa umubiri

Pastor Jonathan yatanze inyigisho mu gihe cyo kururutsa umubiri

Abagize “Masenge Counselling” bashyize indabo ku mva ye

Ku myaka 30 Mama Gaju yongeye kwishimana n’umukobwa we Umubyeyi Denise bari baraburanye afite imyaka 5

Pastor Rugamba Ernest wa Paradise ni umwe mu bashenguwe n’urupfu rwa Mama Gaju

Kibagabaga mu rusengero basezera bwa nyuma kuri nyakwigendera

Umunyamakuru Emmy Ikuzo warezwe akanakorerwa ubukwe na Mama Gaju

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Naruhukire mu mahoro. Yatubere umuvandimwe mwiza . RIP

Cyanditswe na:   »   Kuwa 04/05/2025 12:45

Dukwiye kubana n’Abantu bose amahoro Kdi tugakunda buri wese nk’uko ITEGEKO RY’UWITEKA ridusaba, tugakora imirimo myiza yo gufasha imfubyi/Abapfakazi, Abakene n’abatishoboye; nk’uko PASTOR MUKANGAMIJE THACIANNE (MAMA GAJU) yatubereye ikitegererezo mu buhamya bwiza yasigiye Abantu batari bake NANGYE ndimo *NARUHUKIRE MU MAHORO UMUBYEYI/INCUTI YA BENSHI, TUZAHORA TUMWIBUKA*

Cyanditswe na: UWASHEMA MARIE JEANNE  »   Kuwa 28/04/2025 10:16

*NARUHUKIRE MU MAHORO,TUZAHORA TUMWIBUKA UMUBYEYI/INCUTI YA BENSHI*

Cyanditswe na: UWASHEMA MARIE JEANNE  »   Kuwa 28/04/2025 08:52

Dukwiye kubana n’Abantu bose amahoro Kdi tugakunda buri wese nk’uko ITEGEKO RY’UWITEKA ridusaba, tugakora imirimo myiza yo gufasha imfubyi/Abapfakazi, Abakene n’abatishoboye; nk’uko PASTOR MUKANGAMIJE THACIANNE (MAMA GAJU) yatubereye ikitegererezo mu buhamya bwiza yasigiye Abantu batari bake NANGYE ndimo *NARUHUKIRE MU MAHORO UMUBYEYI/INCUTI YA BENSHI, TUZAHORA TUMWIBUKA*

Cyanditswe na: UWASHEMA MARIE JEANNE  »   Kuwa 28/04/2025 08:49