Mu gihe benshi bari barabwirijwe ubutumwa bwiza bagakizwa, bagatozwa guhora biteguye kuko bigishwaga ko igihe cyo kugaruka kwa Yesu Kristo kiri bugufi, hari abibwiraga ko azagaruka nka nyuma y’amezi abiri. Na zimwe mu ntumwa zibwiraga ko rwose ashobora kuza imvi zitaraba uruyenzi.
N’ikimenyimenyi, Pawulo yaranditse mu 1 Abatesalonike 4:17 ati "Maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhere ko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose".
Iri jambo ryumvikanisha ko nawe yumvaga ko Kristo azagaruka akiri muzima. Gutegereza Kristo nk’uzaza ejo,byatumaga ba bandi amazi agera mu bugombambari bahitagamo guha Yesu intashyo bakisubirira kuroba.
Mu gukomeza abibwiraga ko Kristo yatinze, Petero wahoze ari umurobyi rurangiranwa mu 2 Petero 3:9 yaragize ati "Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana".
Bivuze ngo birashoboka ko Kristo aba yaraje mu mwaka wa 2014, wowe wibaga amapera wari gushyirwa mu rubanza, nawe kandi yarindiriye ko umwizera kugira ngo uzaragwe ikamba ryo gukiranuka umwami Imana yageneye abayikunda (2 Timoteyo 4:6-8).
Nonese wowe wibwiraga mu mutima ngo Alexis Dusabe yatindije iki gitaramo, ese wirengagije ko inshingano za Alexis Dusabe ari ugutera no kuhira? Ese Alexis yajya gutera mu murima cyangwa kubiba Kristo atemeye? Habaho igihe cyo gutera, hakaba igihe kuhira, nyamara Imana niyo ikuza.
Ni ishimwe rikomeye ku bakunzi b’Umusaraba, ni umugisha ku bakunzi ba Alexis Dusabe waririmbye indirimbo Umuyoboro, igamije kugeza ku bakunzi b’umusaraba amakuru y’umurwa w’abera.
Indirimbo ye yiswe Ibyiringiro yatumye benshi bihana bareka ubugome bwabo. Uyu muramyi benshi mu bahanzi bafata nk’umubyeyi wabo, kuri ubu azanye amakuru meza y’isubukurwa ry’igitaramo kije mu isura nshya. Iki gitaramo cyiswe "Dutarame Live Concert" giteganyijwe tariki 02 Nzeri 2023.
Iki gitaramo gitegurwa binyuze muri East Africa Gospel Festival cyaherukaga gusubikwa kuwa 5 tariki 11/08/2023 kikaba cyarasubitswe ku munota wa nyuma.
Amakuru meza Paradise yamenye ni uko iki gitaramo kije mu isura nshya kikazabera muri Kigali Pele stadium iyi ikaba ari stade yahoze yitwa stade regional. Ni igitaramo cyasubukuwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.
Aganira na Paradise.rw, Alexis Dusabe yemeje amakuru y’isubukurwa ry’iki gitaramo yemeza ko imyiteguro imeze meza. Abajijwe na Paradise.rw ibyerekeranye na Protocol dore ko bigendanye n’amatsiko abantu bafite y’iki gitaramo bitewe n’isubikwa ubugira kabiri ndetse no kuba azifatanya n’abandi baramyi bakunzwe, yagize ati "Protocol Imeze neza cyane".
Alexis Dusabe uherutse gusohora indirimbo nziza iryoshye yise Nzazuka, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ineza n’urukundo rwa Yesu Kristo, azataramana na Josh Ishimwe uherutse gukora amateka akuzuza Camp Kigali mu gitaramo cye cye mbere.
Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo "Reka Ndate Imana Data", afite umwihariko wo gusingiza Imana muri Gakondo yihebeye. Imigendekere myiza y’igitaramo cye cya mbere yamushyize mu bushorishori bw’umuziki wa Gospel. Ubu mugiye kujya mumubona mu bitaramo hafi ya byose.
Abaramyi James na Daniella bakubutse i burayi mu bitaramo bitagira ingano, nabo bazataramira muri ya Stade izwiho kuzuzwa na Match ya APRFC na Rayon Sport FC. Ibi nabyo kubimenya ni iby’agaciro gakomeye.
Umuramyi Dominic Ashimwe uri muri mbarwa begukanye ibihembo bibiri bikomeye muri Gospel ari byo Salax Awards, ndetse n’igihembo cya East African Music Awards, nawe azaririmba muri iki gitaramo.
Ku itariki ya 26 Kanama 2010 Dominic yakiriye igihembo yahawe na Moriah Entertainment Group cy’uko Album ye "Ari kumwe Natwe" yabaye iya mbere mu kwezi kwa karindwi muri enye zahatanaga.
Ku itariki ya 20 Gicurasi 2011, nibwo Dominic Ashimwe yegukanye na none ikindi gihembo cyitwa Salax Awards, nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana witwaye neza mu mwaka wa 2010. Ibi bikaba ari ibihembo byatangwaga na Ikirezi Group, ihemba abahanzi baba baritwaye neza umwaka wose.
Iki gitaramo ni kimwe mu ruhererekane rw’ibitaramo Alex Dusabe ari gutegura nyuma yo kubona ko urubyiruko rukeneye inyigisho ku bibazo by’ubuzima bahura na byo umunsi ku wundi.
Alex Dusabe agiye gukorera igitaramo gikomeye i Nyamirambo