Iyo usomye zaburi usanga buri ndirimbo yanditsweho ngo zaburi iyi yahimbiwe umutwe w’abaririmbyi,..Yanditswe bitewe n’impamvu iyi n’iyi. Kuba hashyirwaho imvano y’iyi ndirimbo bifasha abasomyi kwisanisha na zaburi runaka bigendanye n’ibihe umuntu arimo.
Ni umugisha ukomeye kuba Imana yararemye umuramyi Richard Nick Ngendahayo ufatwa nk’ikigega cy’ihumure n’amashimwe. Buri ndirimbo ye iba ifite ubusobanuro bwihariye nk’uko akunze kubitangaza.
Ibi biterwa n’uko akunze kwivugira ko we atari umwanditsi ahubwo ko ategereza Imana ikamuha ubutumwa bukwiriye itorero.
Ibi bituma agabura intungamubiri ikwiriye Kandi yuzuye kuko Imana itanga ubutumwa bukwiriye nk’uko muganga adashobora gukora ikosa ryo kukwandikira imiti ivura umugongo Kandi urwaye umutwe. Twigarukire kuri ya ndirimbo itangira ituje ikarangira iteye agahinda uwayumvise.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru umunyamakuru wa Paradise yabajije Richard Nick Ngendahayo imvano y’indirimbo "Ibuka" itangira ituje ikarangira iteye agahinda. Ni indirimbo ihwitura abantu bisanzuye mu byaha yaba mu mvugo no mu ngiro ikabibibutsa kwibuka uwabacunguye akanabarema.
Avuga kuri iyi ndirimbo Richard Nick ati: "Nayihawe ndi mu ndege, ni Imana yayimpaye, icyo nzi muri iyo ndirimbo harimo ubutumwa bwakijije abantu benshi barakizwa harimo abasiramu benshi bakijijwe abatemeraga Imana baje kwemera ko ibaho."
Muri iki kiganiro Richard Nick yateye imitoma umugore we!
Ubwo yagarukaga ku nkingi za mwamba mu muziki we, uyu muramyi yagarutse ku ruhare rukomeye rw’umugore we. Yabanje kumuteragura imitoma ati: "Akadashoboka kanjye ni Agasaro kanjye".
Yakomeje amushimagiza ati: "Ati ni igicaniro cyanjye arasenga cyane aransengera kurenza uko nsenga aranshyigikira Imana imuhe umugisha."
Yavuze ko arenze kuba umugore we ahubwo ari inshuti magara. Ati: "Aranshyigikira cyane ha handi yahagaritse bimwe mu bikorwa bye kugira ngo aze kunshyigikira."
Yavuze ko nyuma y’igitaramo cye "Niwe Healing Live Concert", ateganya ibitaramo byinshi. Ati: "Ndateganya kuzakora Ibitaramo byinshi muri Europe, Amerika y’Amagepfo, Amajyaruguru, Australia, Canada no muri Africa."
Kuri ubu bikaba byamaze kwemezwa ko Gaby Kamanzi ari mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo "Niwe Healing Concert" kizabera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025.
Ni igitaramo gifite abaterankunga batandukanye barimo na MTN Rwanda yari ihagarariwe na Rev Alain Numa wakanguriye abantu gukoresha uburyo bwa Caller Tune aho ushobora gukanda *193*91# amabwiriza agakurikizwa ukumva indirimbo za Richard Nick Ngendahayo.