× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana yatuvugiyemo idusaba gushinga Lumina Studios kugira ngo tugarure intama zazimiye -Kim Rudahinyuka

Category: Cinema  »  4 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Imana yatuvugiyemo idusaba gushinga Lumina Studios kugira ngo tugarure intama zazimiye -Kim Rudahinyuka

Mu isi ya sinema igenda ihinduka buri munsi, hari amatsinda make yafashe iya mbere mu kuzamura ubuhanzi bugamije impinduka nziza zigaragara mu muryango mugari. Lumina Studios ni imwe muri zo, nyiri ukuyishinga ahamya ko ari Imana yamuvugiyemo.

Izina “Lumina” rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini Lumen risobanura “umucyo”, umucyo umurika mu mwijima kugira ngo abantu basobanukirwe ukuri ku mibereho yabo ya buri munsi. Ni yo mpamvu iyi nzu y’amafilime yiyemeje kuba itara rimurikira inzira y’abari mu mwijima w’ubuzima, bikabafasha kubona ibisubizo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Lumina Studios ni umuryango w’urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite inzozi nini, ari yo yo gukora sinema ifite intego yo guhuriza hamwe ubuhanzi, ubumuntu n’ukuri k’ubuzima.

Bibanda ku mibereho isanzwe abantu batita ho, ibintu byoroshye bikorwa buri munsi ariko bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubwo mu mutima. Ku bwabo, sinema si ugushimisha abantu gusa; ni uburyo bwo kwigisha, gutera imbaraga abanyantegenke no kubera ijwi abatagira uruvugiro mu muryango nyarwanda n’uw’Afurika.

Kim Rudahinyuka, washinze kandi akaba umuyobozi wa Lumina Studios, aganira na Paradise yagize ati: “Abanyarwanda batwitegeho film nziza zigisha bitandukanye n’izindi bazi kuko tuzanye bwa buzima abantu badaha agaciro, bya bibazo abantu bahura na byo bibera mu mwuka bitera ingaruka mu buryo bw’umubiri tukabikina tugamije guhishura ibibera mw’isi y’umwuka bikagena imibereho mishya ihindutse nyuma yo kwiga.”

Intego yabo ni ukugera ku rwego mpuzamahanga mu myandikire, mu gukina, no mu buryo bakora film. Bashaka ko ubutumwa bwabo budahera mu Kinyarwanda gusa, ahubwo bukagera no mu zindi ndimi kugira ngo isi yose yumve inkuru z’Abanyarwanda, iby’abandi Banyafurika ndetse n’ukuri ku mibereho yabo ya buri munsi.

Ibyo ntibabikora gusa ku bw’umuhati wo kumenyekana, ahubwo babikorera gushaka guha amahirwe abana b’Abanyafurika bafite impano ya sinema, abafite impano mu buhanzi no muri gospel.

Kuko bamwe muri bo ubwabo babuze amahirwe yo kwerekana impano zabo, bibabera umugisha bisanze muri Lumina kugira ngo babe abambere mu guha abandi amahirwe no gufungura amarembo yo kugaragaza impano z’Abanyafurika batagira gisunika.

Lumina Studios igizwe n’abakinnyi 10 n’abatekinisiye 3, bakorana umunsi ku wundi kandi bahuje intego. Kim Rudahinyuka, watangije iyi nzu ya sinema, ni umuyobozi utagira ubwoba bwo kwinjira mu nzira ikomeye y’ubuhanzi.

Yakoranye n’abantu bamenyaniye muri kaminuza, bahujwe n’inzozi, umutima wo guhanga no gutekereza kure. Ubu ni itsinda rifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa 3 bahuriye mu buzima bwa buri munsi, bakuzuzanya mu guhanga film zikora ku mitima.

Bavuga ko kudacika intege ari isoko y’imbaraga zabo. Iyo babwiwe ngo “ntibizavamo”, bahita babona impamvu nshya yo gukomeza kurwana. Kubera iyo myumvire, buri film yabo iba ifite ubuzima bwihariye buyikubiyemo.

Umwihariko wabo ni uguhuza ibarankuru n’amashusho binyuze mu busizi n’imvugo ivuye ku mutima. Ibi bituma inkuru zabo zitaba izo kurebwa gusa, ahubwo zikaba ibarankuru ricengera imitima.

Bamaze gukora film ivuga inkuru y’umusore wahomberwaga n’iby’isi: umugore bari bakundanye imyaka itandatu akamwanga kubera ubuzima bubi yabagamo, akamuca inyuma ku nshuti ye, nyuma ubuzima bwamucanga, uwo yizeye amutengushye, akagarukira uwo bashwanye, ariko akamusanga yarabonye undi mukobwa ufite umutima mwiza, umukobwa wakoraga amasuku.

Kuri ubu bari gutegura iyitwa “The Blind Millionaire”, izasohoka mu cyumweru gitaha, ikazaba filime y’uruhererekane izakomeza kuba inzira yo kwigisha abantu.

Lumina Studios ishingiye ku musingi wo kubaha Imana no gukora iby’Imana ishima. Basanga Imana ari yo ituma buri kimwe gikozwe kigira umumaro, ikabahesha umugisha no kubaha imigambi yo kubaka Igihugu n’imibereho y’abagituye. Mu mwandiko wabo, bavugamo ko Imana ari “igisobanuro cy’ubuzima”.

“Imana ni isoko ya byose tugeraho. Ni yo iyobora imitima n’ubwenge bwacu mu gutekereza icyo gukora cyateza Igihugu imbere ndetse na Leta yacu. Kuri Lumina Studios Imana ni igisobanuro cy’ubuzima buhindutse kuko itajya ituma ibyo dukoze bipfa ubusa, iduha umugisha.”- Kim Rudahinyuka

Ubu bakoresha urubuga rumwe rukomeye: YouTube channel yabo yitwa Lumina Studios, aho basangiza isi ibihangano byabo.

Asoza ikiganiro yagiranye na Paradise, Kim Rudahinyuka yavuze ko ishingiro rya Lumina Studios rifite inkomoko ku butumwa bakesha Imana, kuko ngo “Imana ari yo yabavugiyemo ikabasaba gushinga Lumina Studios kugira ngo bagarure intama zazimiye binyuze muri sinema.”

Yemeza ko atari umushinga wavukiye mu nzozi z’abahanzi gusa, ahubwo ko ari umurongo w’Imana wagaragajwe mu bihe bitandukanye by’ishavu banyuzemo, maze bikabatera imbaraga zo guhaguruka bakubaka inzu y’umucyo igamije kugarura ubwenge, ubupfura n’uburere bw’imyitwarire mu muryango nyarwanda.

Uyu mutwaro bumva ko bikoreye, nk’uko abivuga, ni wo utuma badacika intege, kuko bazi ko ibyo bakora bitari umwuga gusa, ahubwo ko ari ubutumwa bwo kugarura imitima ya benshi ku kuri, bagahishura ibibera mu mwuka utagaragara bikagira icyo bihindura ku mibereho y’abantu.

Iyi ni imwe muri filime bakoze zigakora ku mitima ya benshi! Yirebe kuri YouTube

Kim Rudahinyuka (ibumoso) ari kumwe na bamwe mu bakinnyi

Aba ni bamwe mu bakorana na Kim Rudahinyuka muri Lumina Studios

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.