× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imitima yabo izagurumana - Pastor Liliose Tayi abwira abazitabira Chayah Gathering 2023 izabera kuri Omega Church

Category: Ministry  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Imitima yabo izagurumana - Pastor Liliose Tayi abwira abazitabira Chayah Gathering 2023 izabera kuri Omega Church

"Nzi yuko abantu nibatwemerera bakaza bazumva ibirenze ibyo bajyaga bibaza ku bubyutse. Kandi imitima yabo izagurumana, kandi bazabyirebera, ni cyo ndota, ni cyo nsengera kandi bizagaragara".

Ibyo byatangajwe na Pastor Liliose Tayi, Umushumba Mukuru wa Omega Church igiye kwakira igiterane ngarukamwaka "Chayah Gathering 2023". Iki giterane kigiye kubera kuri Omega Church nyuma y’uko igiterane cy’ubushize cyabereye kuri CLA Nyarutarama.

Ubwo yataganiraga n’Itangazamakuru, Pastor Liliose Tayi, yararikiye abantu bose kuzitabira iki giterane cy’ububyutse, ababwira ko bazumva ibirenze ibyo bajyaga bibaza ku bubyutse. Yunzemo ati "Kandi imitima yabo izagurumana, kandi bazabyirebera, ni cyo ndota, ni cyo nsengera kandi bizagaragara".

Chayah Gathering y’uyu mwaka izaba tariki 30 Nzeri kugeza tariki 01 Ukwakira 2023. Izabera i Kagugu mu Mujyi wa Kigali kuri Omega Church kandi kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Ifite insanganyamatsiko yiswe "Encountering God".

Abakozi b’Imana bazagabura amagamo y’Imana, ni Pastor Florence Mugisha wagize iyerekwa ry’iki giterane kimaze kuba ubukombe, Apostle Aloysius Kiiza, Pastor Edmond Kivuye, Bishop John Rucyahana, Rev Faith Manjoro na Pastor Liliose Tayi uyobora Omega Church ari na ho kizabera.

"Chayah Gathering" ni umurimo Imana yashyize ku mutima wa Pastor Florence Mugisha, hakaba hashize imyaka irenga 11 ahawe iri yerekwa kuko kenshi yagiye abyanga nk’uko yabitangaje mu 2022. Yabyangaga avuga ko "ibi bintu ni bigari ni binini, wavuga ute ububyutse bw’igihugu?".

Ati "Nkumva ndigaye, ariko igihe cyarageze biba ngombwa y’uko mbishyira mu bikorwa nkatangira kubyemera, nkatangira kubivuga, nkatangira no kubibwira abandi. Imana rero ni igitangaza, igihe nemeraga nkatangira kubyemera no kubivuga, nabonye abantu babyumva, bagira ishyaka bati ’noneho dufatikanye dukore".

Mu 2019 ni bwo Chayah Gathering yabaye ku nshuro ya mbere. Ntiyakomeje kuba kubera icyorezo cya Covid-19. Gusa bakomeje umuvuduko bari bafite mbere, biyemeje kujya bakora iki giterane buri mwaka mu kwezi kwa Munani (Kanama) "Weekend ya nyuma y’ukwezi kwa 8 buri mwaka".

Pastor Florence Mugisha umwe mu bashumba ba New Life Bible Church, akaba ari nawe wagize iyerekwa ry’igiterane Chayah Gathring, yavuze ko ashyize ku mutima mu kwamamaza Yesu Kristo kuko akwiriye kwamamara kurusha umuntu uwo ari we wese.

Yavuze ko aho ari ho havuye Chayah Gathering na cyane ko bisaba ubumwe. Ati "Ibyo rero byabaho habayeho guhuza kw’abakozi b’Imana, abakobwa b’Imana, abagabo bazi Imana. Iyo abantu bahuje, bikurura ubutatu bw’Imana, icyubahiro cy’Imana kiragaragara, abazimu bagahunga, ibyaha birahunga."

Pastor Tayi yavuze ko yahuje na Pastor Florence ubwo yari amaze kumuganiriza iyerekwa yagize rya Chayah Gathering agasanga intumbero zayo ziri mu bintu nawe yamye yifuza. Ati "Nkunda Icyubahiro cy’Imana, nkunda ngo Yesu agaragare, nkunda ngo mbure agaragare. Amatorero duceceke, Kristo agaragare".

Chayah Gathering izabera kuri Omega Church

Chayah Gathering 2023 yatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo abagore n’abagabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.