× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impaka nziza ku ifungwa ry’insengero mu Rwanda ryafashe intera: Ese koko hari akamaro kazo?

Category: Opinion  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impaka nziza ku ifungwa ry'insengero mu Rwanda ryafashe intera: Ese koko hari akamaro kazo?

Mu minsi yashize, ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ryo ku wa 27 Ugushyingo 2025, ryagarutse ku bibazo by’insengero n’amadini mu Rwanda ryateje impaka nziza mu baturage. Ese koko hari akamaro insengero zigira?.

Perezida yagaragaje ko hari amwe mu madini akora mu buryo butajyanye n’imyemerere y’ukuri, bagashuka abayoboke babo mu nyungu zabo bwite. Iri jambo ryatumye abaturage batandukanye bongera kwibaza ku kamaro k’insengero mu buzima bw’Abanyarwanda, abandi bagaruka ku ngaruka z’ubujura n’uburiganya bw’abayobozi b’amadini.

Insengero mu Rwanda, nk’uko benshi mu baturage babigaragaje, zifite uruhare runini mu mibereho y’abaturage. N’ubwo hari abavuga ko hari bamwe bakoresha insengero zabo mu nyungu bwite, amakuru agaragaza ko hari n’izitanga uburezi, ubuvuzi, ndetse n’ubufasha ku bakennye.

Urugero, Idini ya Gatorika ifite amashuri, za kaminuza, ibitaro n’ibigo nderabuzima, bifasha abaturage benshi, na ho ngo Abayehova ntibasaba amafaranga ku bayoboke babo, ko ahubwo babwiriza ku buntu. Ibi byerekana ko insengero zifite akamaro kinini mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, haba mu buzima bw’umubiri ndetse n’ubw’umwuka.

Uwitwa Alias yatanze igitekerezo ati: “Ubushakashatsi bwo kuri internet bwerekana ko:
1.Gatorika: ifite amashuri ya pirimeri 39% angana na 1153 by’amashuri yose. Segonderi 38% bya segonderi zose zingana na segonderi 661.

Catholic University of Rwanda, Catholic university of Kabgayi… Ibitaro 10, n’ibigo nderabuzima 110. Ikigo CARITAS Rwanda muri raporo yacyo 2023 (yishake kuri internet) kivuga ko cyafashije abantu 2 579 685, bafite ibibazo bitandukanye birimo abasaza, abana batishoboye, abamama bibana, ababana n’ubumuga…”

Yogarutse no ku yandi matorero, ati: “2. Abangilikani: pirimeri 258, segonderi 137, university 3, ibigo by’ubuzima birenga 18 harimo Shyira, kigeme, Gahini… 3.Adiventisite: na bo bafite za pirimeri na segonderi ariko umubare ntiwerekanwa.

Bafite: Mugonero Adventist Hospital, Kigali Adventist Medical Center, Gitwe Adventist Health Center, Karora Adventist Health Center. Benshi muri mwe mwize muri aya mashuri, benshi muri mwe mwivuje muri aya mavuriro.” Yasoje abaza ati: “None nta cyo amadini amaze?”

Hariho ukwibaza ku itandukaniro riri hagati yo gufunga insengero no gufunga amadini mu Rwanda. Gufunga insengero byabaye ugushyiraho amabwiriza ahantu ho gusengera hahagarikwa mu buryo bwa rusange mu gihe hatujuje ibisabwa, bikaba bireba inyubako runaka y’idini aho kuba idini runaka, ntibisobanuye ko umuntu yahagaritswe gusenga ku giti cye.

Nk’uko benshi mu baturage babivuze, gusengera mu rugo cyangwa mu buryo bwihariye (nka telephone cyangwa internet) biracyemewe kandi bifite agaciro, na Perezida Kagame arabihamya. Gufunga amadini, ku rundi ruhande, byaba bisobanuye ko bahagaritse gahunda z’idini zose, ndetse n’akazi k’imiryango idini ikora. Ibyo rero ntibyakozwe.

Uwiyita Pawulo abihuza n’ubutumwa bwa Yesu bwo gutandukanya ingano n’urumamfu. Yifashishije Bibiliya mu gitabo cya Matayo, igice cya 13, imirongo ya 24-30, agira ati: “Abagaragu basanga nyir’umurima, baramubaza bati ’Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe?

Ni iki gituma harimo n’urumamfu ?’ 28 Arabasubiza ati ’Ni umwanzi wabigize !’ Abagaragu barongera bati ’Urashaka ko tujya kururandura?’ 29 Ati ’Oya, muri uko gutoranya urumamfu, mutavaho murandura n’ingano.

30 Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi, nti ’Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.”

Perezida Kagame yagarutse ku nsengero zikora ibikorwa by’ubusambo n’uburiganya, ariko ntiyavuze ko gusenga kw’Abanyarwanda bwite kugomba guhagarikwa. Ibi byerekana ko gufunga insengero atari uguhagarika ukwemera cyangwa gusenga, ahubwo ko ari igikorwa cyo gucunga no gukurikirana ibikorwa by’abatekamutwe mu madini.

Hari ababyumva neza, urugero nka Rkus wagize ati: “Ni ukuri muri ibisambo, abatekamitwe. Muyobya abaturage bakagombye kwitabira gahunda za Leta mu kwikura mu bibazo ahubwo mukabatwara na duke bakagombye guheraho. Ikindi musenye ingo z’abantu.”

Ababaye cyane yongeyeho ati: “Mwatwaye imitima y’abagore b’abandi dore ko ari bo bakorerwaho ibyaha cyane benshi mufite mugaheraho mubakoresha ibyo mushaka birimo kubiriza no kubaraza muri ibyo byumba byanyu hageretseho no kwiba imitungo y’abo bashakanye bayibazanira.”

Yatanze umwanzuro we ati: “Mureke kubihindura rusange ngo mubonere uko mwakirira mukivunge. Ababwirwa muriyizi. Nta wabujije abantu gusenga. Icyanzwe ni ibisambo. Ikiraza gukurikira ni ishyirwaho ry’itegeko ryihariye rihana ubu butekamutwe. RIB itangire kubayorera aho mwita insengero kandi ari ku iseta.”

Ikindi, bamwe bagarutse ku byo abantu bavuga kenshi bagaruka ku madini yavuye mu bazungu, bahamya ko aho bigeze Abanyarwanda ubwabo biremeye amadini nyuma yo kuba amwe akomoka muri Amerika, ubwo abo ni Abahamya, hamwe n’andi akomoka mu Burayi harimo Abagatolika n’amatorero yayigumuyeho.

Uwo witwa Rukebesha ati: “Ndabona benshi bijundika "Abanyaburayi bazanye amadini". Reka mbabaze: Idini rya Gitwaza, idini rya Masasu n’abandi benshi, ni amadini y’abazungu? Oya. Ariko nk’uko Nyakubahwa yabivuze, abanyamadini barabeshya kandi ni ibisambo byambura abayoboke babo. Ni ko Nyakubahwa yavuze.”

Mu kubihamya yifashishije Bibiliya agira ati: “Muri Matayo 10:8, Yesu yasabye Abakristu kubwiriza ku buntu, bakajya mu nzira bakabwiriza nk’uko we n’Abigishwa be babigenzaga. Aha twashima Abayehova kuko bumvira ibyo Kristu yategetse.”

Iri jambo rya Perezida Kagame ryateye impaka nziza mu baturage, rituma habaho gusubiza amaso ku kamaro k’insengero n’amadini mu Rwanda. Akamaro k’insengero karagaragara mu iterambere ry’abaturage, uburezi n’ubuvuzi, ariko ntibyabuza ko hakorwa igenzura ku bayobozi batubahiriza inshingano zabo.

Gufunga insengero si uguhagarika gusenga, ahubwo ni igikorwa cyo gukurikirana ibikorwa by’ubusambo n’uburiganya. Ku Banyarwanda, ubutumwa ni bumwe: gusenga ni iby’ingenzi, ariko ugomba no kwita ku gukorera abandi neza no kubahiriza amategeko y’Igihugu.

Isoko y’ibi bitekerezo: igihe.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.