Hari ibintu ukora bigatuma usuzugurwa, kandi hari uburyo bwinshi wabikoramo ugahabwa icyubahiro kigukwiriye.
Nubwo Bibiliya ivuga ko icyubahiro ari icy’Imana, nta muntu numwe wifuza gusuzugurwa kuko turemwe mu ishusho yayo. Icyo twirinda ni ukwishyira hejuru no kwifuza icyubahiro cy’Imana, ariko buri muntu wese akwiriye icyubahiro kimukwiriye nk’umuntu, ntasuzugurwe. Ikibabaje ni uko hari bamwe basuzugurwa babigizemo uruhare mu buryo batazi.
Izi ni impamvu zituma usuzugurwa, ariko hari n’uko wakwitwara kugira ngo utazongera gusuzugurwa wabigizemo uruhare mu buryo utazi.
1.Uvuga amagambo menshi adafite umumaro. Mu gihe uganira n’abandi, jya wirinda kuvuga amagambo menshi wivuga ibigwi, ahubwo uhe n’abandi umwanya. Iyo ukomeje kwivugaho mu magambo menshi kandi ntutege amatwi ibyo abandi bakubwira, amagambo yawe bayafata nk’imfabusa, bagaherako bagusuzugura. Ibi uge ubiha agaciro kurushaho mu gihe uri kuvugana n’umuntu bwa mbere. Keretse nuba uri kuvuga ibyo bashaka kumva, ari bo bagusabye kuvuga byinshi.
2.Wivugaho cyane. Iyo uri gukomeza kuvuga ubuzima bwawe abandi batakubwira ubwabo bituma bagusuzugura. Ku bijyanye n’inkuru zikwerekeyeho, jya uzibarira abantu bashobora kukubwira ibyabo cyangwa uzibarire abazikubajije kuko biri mu nshingano zabo gusa.
3.Ukora ibintu bitakubahisha ngo ni uko wisanzuye. Niba urya nabi (uko urya), ukaba wakora n’ibindi wita ko bisanzwe mu bantu bawe ariko utabikorera mu bandi, cyane cyane abo wubaha, menya ko bituma usuzugurwa. Abo bantu bawe baragusuzugura nubwo batabikubwira. Ntukitwaze ko mumenyeranye ngo ukore ibisuzuguritse utakorera mu bandi.
4.Wica amasezerano wumva ko bibaho. Niba hari abo usezeranya ibintu ariko kubikora bikakugora, menya ko nubwo aba ari bo wahemukiye ariko bagusuzugura. Batangira kukubona nk’umuntu udashikamye hamwe (utari seriye), bakaguserereza mu bandi, mbese bakakubona nk’umuntu uciriritse. Na Bibiliya ivuga ko aho kurahirira icyo utazakora wabireka (Umubwiriza 5:5). Ibyo uzavuga ubutaha bizasuzugurwa niba ibya mbere utarabyubahirije.
5.Ubaho nta ntego. Mu buzima bwawe niba ubaho nta ntego ufite, ukaba udafite ikintu kiguhangayikishije uri kuruhira, iyo abantu babimenye baragusuzugura. Ba umuntu ufite inzozi kandi ukore ibigufasha kuzigeraho.
6.Uca abandi amazi. Hari igihe umuntu aguca amazi yibwira ko abamubona babimwubahira, ugasanga mu gihe ari kumwe n’abandi ashobora kugusuzugura. Mu by’ukuri, nubwo batabimubwira, imbere yabo ni we uba usuzuguritse. Iyo ari abantu bafite umutima mwiza basigara bamuvuga nabi, bavuga ko yirata n’ibindi, kandi uko ni ko gusuzugurwa.
Guca amazi bigendana no kumva ko abo ufite icyo urusha bari hasi, hari ibiganiro mutagirana, hahandi no kubasuhuza biba ibibazo, ukababwira nabi, cyangwa ukabereka ko utabitayeho. Rimwe na rimwe wibwira ko bagenzi bawe wumva ko muri ku rwego rumwe babikubahira, ariko burya ni ho bahera bagusuzugura, rimwe na rimwe ntibifuze ko muba muri kumwe, kugira ngo utagira uwo uca amazi bikabitirirwa mwese.
Jya umenya ko utari Imana, umenye ko ushobora gutungurwa n’ibihe, ibyo wumvaga ko bifite agaciro kuri wowe bigatuma usuzugura abandi wibuke ko isaha ku yindi byayoyoka. Niba ufite uburanga, jya umenya ko nyuma y’igihe buba butakugaburira, umenye ko n’amafaranga ashobora gushira cyangwa abo wasuzuguye bakayagira ndetse menshi kurusha ayawe. Ibi bige bituma wubaha bose, utitaye ku byo ubarusha.
7.Uri nyamujya iyo bijya. Niba ibyo bagusabye byose ubikora, menya ko usuzuguritse. Gira amahame ugenderaho kandi uyakurikize. Shyiraho imirongo ntarengwa, uvuge uti ‘iki sinagikora nubwo byagenda bite’ kandi abantu babimenye. Urugero, tuma inshuti zawe zimenya ko uko byagenda kose utasiba mu rusengero ku Cyumweru nubwo waba ufite akazi. Ibi bituma bakubaha, bajya kugusaba ikintu bakabanza gutekereza.
8.Ntukora ibyo wifuza. Gerageza gukora bya bintu wifuza gukora (N.B mu gihe biciye mu mucyo). Urugero, niba wifuza gutemberera ahantu runaka, shaka umwanya ugeyo. Mu gihe ubwira abantu ko wifuza gukora ikintu runaka ariko ntugikore, babona ko utikunda, bigatuma bagusuzugura.
9.Uhora werekana ko urengana mu bintu byose. Abantu ntibazakubaha mu gihe uhora uvuga inkuru z’uko abantu baguhemukiye. Ibi bifatwa nk’indwara ya Victim Mentality, aho uyirwaye yumva yabonwa nk’uwarenganye. Ibi bigendana no kumva buri kabazo ugize wakabwira abantu, kuko uba wifuza kumva ko hari abagufitiye impuhwe. Ni byiza kubwira abandi uko wiyumva n’ibibazo ufite, ariko gukabya kuri buri kamwe bituma bagusuzugura.
10.Abantu benshi bakuzi wese. Niba hari abantu bakuzi neza, ibyo ukunda, ibyo wanga, ibyo waciyemo, ibyo uteganya n’ibindi, kandi bakaba badafitanye isano nawe, yewe utanavuga ko ari inshuti zawe za hafi, menya ko wisuzuguje. Ntugatume abantu bamenya ibyawe byose, keretse uwo mwashakanye nibura, kuko bibiliya ivuga ko muhinduka umuntu umwe. Itangiriro 2:24.
Mu gukora iyi nkuru twifashishije ibivugwa mu kiganiro cyo kuri YouTube cya ‘AyS’
Bimwe mu byo ukora biragusuzuguza