Umuramyi Pastor Lopez Nininahazwe wo mu gihugu cy’u Burundi yamaze kugera mu Rwanda, aho aje kwitabira igitaramo gikomeye cya Alexis Dusabe cyiswe “Umuyoboro 25 Years Concert”.
“Umuyoboro 25 Years Concert”, ni igitaramo gikomeye cyane mu mateka y’umuziki wa Gospel mu Rwanda, kuko ni icy’umuhanzi umaze imyaka ingana na kimwe cya kane cy’ikinyejana akora umuziki, kikaba giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025 muri KCEV – Camp Kigali.
Uku kugera kwe mu Rwanda kwishimiwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane cyane abakurikirana umurimo we wo kuramya no guhimbaza Imana akorera mu Burundi, dore ko afatwa nk’umwe mu baramyi bafite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi mu Karere k’Ibiyaga Bigari no hirya no hino.
Pastor Lopez azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe bikomeye, zirimo “Imana y’Akandi Karyo”, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 8.3 kuri YouTube, ikaba imwe mu ndirimbo zakoreshejwe cyane mu masengesho no mu bihe byo kuramya mu rusengero no mu ngo za benshi.
Uyu muramyi asobanura umurimo we agira ati: “Umushumba, umuririmbyi, umwanditsi n’umuhanzi uhanga indirimbo. Icyifuzo cyanjye gikomeye kurusha ibindi ni ugushyikiriza abantu umutima w’Imana, kugira ngo nongere kubakangurira gutinya Uwiteka no kugira inyota yo kumushaka mu mitima yabo, binyuze mu kuramya no mu nyigisho.”
Akomeza avuga ko mu bihe bya nyuma Imana ishaka guteza umwuka w’ihinduka rikomeye mu mahanga, intego ye ikaba ari ugutanga umusanzu mu kugaragaza ububasha n’ubwiza bw’Imana mu Itorero no mu mahanga, hagamijwe guhindura ubuzima bw’abantu.
Mu zindi ndirimbo ze zizwi harimo iziganjemo ubutumwa bw’ihumure, kwihana, no kwiringira Imana mu bihe bikomeye, bikaba ari byo byatumye agira igikundiro gikomeye mu bakunzi ba Gospel. Izo zirimo izitwa: Ntibesha, Ijambo Rimwe, Imana si Umuntu, Iramapagije n’izindi.
“Umuyoboro 25 Years Concert” ni igitaramo cyateguwe hagamijwe kwizihiza imyaka 25 Alexis Dusabe amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, urugendo rwaranzwe n’indirimbo zubatse imitima ya benshi, zagize uruhare mu kongera ibyiringiro no kwegera Imana, zirimo: Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino n’izindi.
Alexis Dusabe azataramana n’abandi baramyi bakomeye barimo Bosco Nshuti na Pastor Lopez, bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bikomeye bizasoza umwaka wa 2025 mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari kuboneka binyuze kuri: www.umuyoboro.com Hari promotion ya 10% ku muntu wese wishyura akoresheje Airtel Money, akoresheje iyi code: *797*50*2*93#
Kugera mu Rwanda kwa Pastor Lopez mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye cy’uruhare rudasanzwe iki gitaramo gifite ku rwego mpuzamahanga, kandi byongera icyizere ko “Umuyoboro 25 Years Concert” ari igitaramo cy’umunsi wihariye w’ihuriro ry’abaramyi, amasengesho, kuramya no guhemburwa.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel barasabwa kutazacikwa n’uyu munsi w’amateka, aho biteganyijwe ko benshi bazahabwa umugisha, bagakomera mu kwizera, ndetse abandi bakagarukira Imana binyuze mu ndirimbo n’ubutumwa buzahatangirwa.
Pastor Lopez yakiriwe nabarimo Bosco Nshuti na Alex Dusabe bazataramana
Alexis Dusabe agiye kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki