× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imyaka 30 y’Ubufasha: OEPESD TABARA mu gutegura ejo hazaza heza h’igihugu binyuze mu muryango mwiza

Category: Development  »  3 months ago »  Sarah Umutoni

Imyaka 30 y'Ubufasha: OEPESD TABARA mu gutegura ejo hazaza heza h'igihugu binyuze mu muryango mwiza

“Roho nziza itura mu mubiri muzima, kandi umuryango mwiza ni umusingi w’igihugu.” Iyi ni imwe mu nkingi z’imiyoborere n’indangagaciro zishingiye ku muryango wa OEPESD TABARA, washinzwe mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ugamije kurengera no gufasha abana n’imiryango bari mu bibazo bikomeye.

OEPESD TABARA imaze imyaka 30 ikorera mu Rwanda. Yanditse amateka y’ubwitange mu gufasha abana bo mu mihanda, abakobwa babyariye iwabo, abavuye mu ishuri kubera ubukene, ndetse n’imiryango yasenyutse kubera amakimbirane.

Gahunda zitanga Ibyiringiro

Ku wa 9 Gicurasi 2025, uyu muryango witabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abakobwa n’abahungu barangije amahugurwa yateguwe na AERA Ministries. Muri uwo muhango, OEPESD yatanze imashini zo kudoda nk’umusanzu mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Pasiteri Eugene Nshogozabahizi, Umuvugizi w’umuryango, yagaragaje ko ibikorwa byabo bitagarukira ku gutanga ibikoresho gusa. Bavoma kure, bubaka imyumvire y’abana n’urubyiruko, babakura mu bibazo by’ihungabana, ubwigunge n’agahinda, bakabaganisha ku buzima bwiza, bufite icyerekezo.

“Dufasha abana gutera intambwe iva hasi ijya hejuru mu bitekerezo, tukabatoza kwiyubaka, kwigirira icyizere no kwiteza imbere mu buryo bwuzuye – ku mubiri, ku mutima no kuri roho.”

Kurengera Abana no Kubungabunga Umuryango.

Umwihariko wa OEPESD ni ugusanga abana mu mihanda aho bari hose, kubaganiriza, kumva ibibazo byabateye gusiga ingo zabo. Iyo basanze intandaro ari amakimbirane, baganira n’ababyeyi, bakabafasha kwiyunga no kongera kubaka umuryango wunze ubumwe. Iyo ikibazo ari ubukene, batanga ibisubizo bijyanye n’uburezi, uburere n’imibereho myiza.

“Iyo umwana asubiye mu muryango we, bigira ingaruka nziza ku buzima bwe n’ubw’abandi. Iyo ababyeyi babanye neza, abana babakura mu rukundo n’icyizere, kandi igihugu kigakomera,” nk’uko Pasiteri Eugene abisobanura.

Kurwanya Ihohoterwa mu Ngo

Mu bikorwa byabo, bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu gukemura amakimbirane yo mu miryango, cyane cyane aho ihohoterwa ryabaye ingeso. Imiryango myinshi yigeze kuba mu makimbirane ubu ibanye mu mahoro, bitewe n’ubufasha bw’imitekerereze, inyigisho n’ubujyanama bahawe na OEPESD.

Ubutumwa ku Banyarwanda

Pasiteri Eugene asaba buri wese, yaba umuturage, umuyobozi cyangwa undi wese ufite aho ahurira n’imibereho y’umuryango, kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza. Yongeraho ati:

“Iyo umuryango utekanye, itorero ry’Imana riba ryubakitse, igihugu kikagira umusingi ukomeye. Tugomba gufatanya na Leta n’abandi bafatanyabikorwa kubaka igihugu cy’ahazaza hadafite umuze, hadafite ihohoterwa, hadafite abana bo mu muhanda.”

Imyaka 30 y’Ubwitange: Inkomoko y’Ibyiringiro

OEPESD TABARA ifite amateka maremare yo gufasha abari mu kaga. Mu myaka 30 umaze, ibikorwa byayo bimaze kugera ku banyarwanda barenga ibihumbi 500. Kugeza n’ubu, baracyakora ibikomeye mu kurengera uburenganzira bw’umwana, guteza imbere uburere no gusana imitima yashegeshwe n’ubuzima.

OEPESD TABARA ni ikimenyetso cy’uko urukundo n’ubwitange bitanga icyizere. Abana n’imiryango bafashijwe n’uyu muryango ni isomo rikomeye ry’uko n’aho ibintu byaba byarananiranye, hakiri icyizere cyo kubaho neza no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Pastor Eugene Nshogozabahizi, Umuvugizi w’Umuryango OEPESD Tabara, yitabiriye umuhango wo gutanga Impamyabumenyi muri AERA Ministries

Pastor Eugene wa OEPESD TABARA hamwe na Pastor Chantal wa AERA MINISTRIES

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.