× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo "Obrigado" ya Noella Nishimwe ikomeje gukundwa no kugera ku mitima ya benshi

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Indirimbo "Obrigado" ya Noella Nishimwe ikomeje gukundwa no kugera ku mitima ya benshi

Nyuma yo gusohoka ku itariki ya 2 Gicurasi 2025, indirimbo nshya ya Noella Nishimwe yitwa “Obrigado” ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, haba mu Burundi no mu karere.

Iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’Igiporutigali, risobanura “Urakoze”, rikaba rihuye n’umurongo w’ibanze w’indirimbo – gushimira Imana ku bw’ibyiza byinshi yakoze mu buzima bwe (Noella).

Noella Nishimwe, umuririmbyi w’umunyempano ukorera i Bujumbura, amaze imyaka itatu akorera Imana abinyujije mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise mbere y’uko indirimbo isohoka, yavuze ko yayihimbye nk’urwibutso rwo gushima Imana. Yagize ati: “Hari igihe Imana idukorera ibintu bidasanzwe, ariko tukabibagirwa vuba. Obrigado iributsa abantu kuvuga ngo ‘Warakoze’, ariko bakagira n’icyo bakora.”

Indirimbo irimo amagambo ashimangira isano ikomeye afitanye n’Imana, aho aririmba agira ati: “Abba, ni wowe munezero wanjye kandi ni wowe byose nkeneye. Kuba ngufite ni umutuzo ukomeye... Wanyujuje amashimwe mu mutima, umfatisha urukundo rwawe, unshyira kure y’amarira n’agahinda.…Obrigado, warakoze Mwami.” Akomeza avuga ko Imana yamuhaye izina rishya, ikamuha ubugingo busesuye kandi ikamukomeza nk’umwana wayo w’ikinege.

Video y’iyi ndirimbo yakorewe i Bujumbura, ikaba yarakozwe mu buryo bw’umwuga n’ikipe ya Diamantaah ku bufatanye n’abandi barimo Delillo (Director na Colorist), Leilla (Makeup), Laurette (Hairstyle), na Noeni Fashion Shop (Stylist na Décor). Umuhanzikazi Noella avuga ko iyi ndirimbo ari uburyo bwo gushimira Imana kuko ari yo yamushoboje byose.

Nyuma y’uko isohotse, yavuze ati: “Niyumva neza cane, bitewe n’ukuntu abakunzi bayakiriye neza cane, barayikunze ngo ni nziza kandi iraryoshe. Rero bituma niyumva neza, ariko cane cane nkashima Imana yo iba yabigizemwo uruhare.”

Abakunzi be bayigaragarije urukundo n’ubwuzu bukomeye mu bitekerezo ku rubuga rwa YouTube. Umwe yagize ati: “Numva umunezero uvanze n’amarira… nshimye umurimo Imana iriko iragukoresha udasanzwe”, undi ati: “Ndanezerewe kubera wowe Noella… hamwe n’Imana birashoboka 100%.”

Hari n’abibajije niba Israel Mbonyi yaba ari we wamwandikiye iyo ndirimbo, ariko Noella yarabihakanye, avuga ko n’ubwo ubutumwa bwabo busa, iyi ndirimbo ari ubuhamya bw’umwihariko bwavuye ku mutima we ubwe.

Indirimbo “Obrigado” iri kuboneka kuri YouTube, kandi ushobora gukurikirana Noella Nishimwe kuri:
• Facebook: Noella Nishimwe
• Instagram: @Noella_Burundi
• TikTok: Noella Nishimwe
• X: Noella Nishimwe
• WhatsApp: +257 62 668 345

Fatanya na we gushimira Imana uvuga ngo ‘Warakoze (Obrigado)’ binyuze mu kureba iyi ndirimbo kuri YouTube:

Indirimbo Obrigado yamuvuye ku mutima, nyuma yo gusubiza amaso inyuma akabona ko akwiriye gushimira Imana ku bw’ibyo yamukoreye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.