Furaha Rusengo yinjije neza abakunzi ba Gospel muri weekend nyuma y’uko asohoye indirimbo "Niwe Mbaraga Zanjye" ikubiyemo ubutumwa bugaragaza gukomera kw’Imana.
Nk’uko twabibamenyereje, Paradise.rw yanyarukiye mu gihugu cya Canada mu buryo bw’umwuka isura channel yitwa "Rusengo Sebineza". Twasanganiwe n’indirimbo "Niwe Mbaraga Zanjye".
Ni indirimbo ibyinitse mu njyana ya kiramyi ikaba yiganjemo gukomera k’Uwiteka ndetse n’imbaraga za Kristo Yesu. Hari nk’aho agira ati: "Nkundira Uwiteka kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye kuko yantegeye ugutwi ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho".
Hari n’aho agera akinjira mu bihe byiza by’amashimwe ashima Imana kuko yamuhaye amahoro yo mu mutima.
Furaha Rusengo ni umuhanzi nyarwanda kuri ubu utuye mu gihugu cya Canada. Asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko mu mwaka wa 2020 yari yasohoye indi ndirimbo yise ’Izina ryayo’ nyuma yo kugira inyota n’ifuhe ry’umurimo w’Imana agahitamo gukoresha impano ye mu kwamamaza no kwagura ubwami bwayo.
Furaha Rusengo yatangiye kuririmba akiri umwana muto mu 2005 abitangirira muri Korali y’abana bato muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yavukiye. Magingo aya amaze gukora indirimbo 6 zo kuramya no guhimbaza Imana harimo n’iyi nshya yise ’Niwe Mbaraga zanjye".
Furaha Rusengo amaze gukora indirimbo eshanu kandi arakataje. Ni umugabo wubatse wiyemeje gukorera Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza, asengera mu itorero Goshen Evangelical church of Edmonton muri Canada riyoborwa na Rev Pastor Kandinda.
Avuga ko kuririmba abikunda cyane, ati "Mfite gahunda yo guteza imbere umurimo w’Imana no kwagura ubwami bwayo ku isi hose nkoresheje kuririmba. Uyu murimo ndawukunda cyane kandi nahisemo kuwukora kubera ko ari impano yanjye nahawe n’Imana. Umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo ndawukunda cyane".
Mu biganiro akunda gutanga akunze guhamya ko akunda gusenga Imana. Ikindi, ni umuramyi birimo mu maraso ndetse no mu mpumeko dore anabarizwa mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero abasengeramo muri Canada, ryitwa New Light Worship team.
Avuga kandi ko afite n’akandi kazi akora mu buzima busanzwe kamufasha kubaho neza no kwita ku muryango we. Mu kiganiro na inyaRwanda, Furaha Rusengo yavuze ko inzozi afite ni "ukwagura Ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo/ibihangano ndetse no gukomeza gukorera Imana binyuze mu muziki".
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NIWE MBARAGA ZANJYE" YA FURAHA RUSENGO