× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru za Bibiliya: Inshamake y’ubuzima bwa Dawidi kuva mu bwana bwe kugeza abaye Umwami

Category: Ministry  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Inkuru za Bibiliya: Inshamake y'ubuzima bwa Dawidi kuva mu bwana bwe kugeza abaye Umwami

Ubuzima bwa Dawidi bwari butangaje, kandi ni we wabaye sekuruza wa Yesu Kristo. Icyakora mu bwana bwe ni ho havugwamo ibikorwa biteye ubwoba yakoze bamwe bafata nk’ibitangaza.

Nubwo amaze gukura yakomezaga gukora ibikorwa by’indashyikirwa, akiri umwana ni bwo byatangazaga abantu kuko nyine yari akiri muto, ari hagati y’imyaka 15 na 20, ibiro hagati ya 50 na 70, n’uburebure buri hagati ya metero 1.50-1.70.

Goliyati we yari afite uburebure bwa metero 2.97, ubwo ni hafi eshatu ziburaho santimetero 3. Umuntu ufite ubu burebure, ashobora kuba apima ibiro bigera kuri 280. Ingabo yakoreshaga yikingira, yapimaga ibiro 57 akagira icumu ryapimaga ibiro 7.

Yabaga yambaye imyenda yo mu byuma, kuva hasi ku nkweto kugera ku ngofero, yasigaje amaso gusa, ku buryo iyo yabaga arwana n’ingabo zamuteraga icumu rikavunika, rigataruka ntiryinjire. Ingabo ze zabaga ziyizeye, kuko icyo gihangange cyari cyarabatsindiye ahantu henshi, hamwe bakayamanika batararwana.

Dawidi nta ntwaro ikaze yari afite, uretse gusa akagozi n’utubuye dutanu. Wibuke ko Goliath we yari afite intwaro zikomeye, ahetse amacumu menshi, afite imyambi, ingabo ipima ibiro 57 n’icumu rifite ibiro 7 yakoreshaga yivuna abanzi.

Goliath yari yaratsinze amahanga menshi, ariko Dawidi we ni rwo rugamba rwa mbere yari yitabiriye. Noneho nizere ko ugikomeje gutega amatwi.

Sa n’ureba abo bantu bagiye guhangana. Ingabo zamuhaye rugari, ziti hangana twakubwira iki? Zumvaga yiyahuye rwose. Goliath we yahise aseka, ati ngwino nkubagire ibisiga wa kana we. Akana na ko kati ngwino ngutsinde mu izina ry’uwiteka nkoresheje ibuye.

Kubera ko nyuma y’intsinzi ya Dawidi kuri Goliyati, abantu bakomeje kumusingiza, Sawuli yamuzanye mu ngoro ye, Dawidi aba icyamamare kubera ubutwari bwe no kuba umuhanga mu gucuranga inanga.

Dawidi yajyaga acuranga inanga kugira ngo ahe Sawuli ituze igihe yahungabanywaga n’umwuka mubi (1 Samweli 16:23). Ariko, urukundo rwa Sawuli rwahindutse ishyari ubwo Dawidi yatangiraga kwamamara mu Bisirayeli kurusha we ubwe.

Ishyari rya Sawuli ryatumye agerageza kwica Dawidi inshuro nyinshi:
Sawuli yagerageje gukubita Dawidi icumu ngo rimufatanye n’urukuta, ariko Dawidi arirukanka rifata ubusa(1 Samweli 18:10-11).

Sawuli yohereje Dawidi mu ntambara z’ingorabahizi, yiringira ko azahasiga ubuzima, akamusaba kwica benshi, bikarangira abishe (1 Samweli 18:25).

Sawuli yirukankanye Dawidi amuhigisha uruhindu, bituma Dawidi ahunga abaho nk’impunzi.
Nubwo ibi byose byabaye, Dawidi yanze kwica Sawuli, yamufataga nk’umwami Imana yasize amavuta.

Mu buzima bwe bwose, Dawidi yagaragaje ukwizera gukomeye mu Mana. Yanditse byinshi mu Mazaburi, agaragaza ukwizera, gushimira, no kwishingikiriza ku buyobozi bw’Imana. Kwicisha bugufi kwe, ubutwari, n’ubudahemuka byamugize umuntu ufite umutima wishimiwe n’Imana (1 Samweli 13:14).

Dawidi yaje kuba umwami ukomeye wa Isirayeli, ahuza imiryango kandi ashinga Yeruzalemu nk’umurwa mukuru w’igihugu. Ukubaho kwe kwari ingenzi, kuko Yesu Kristo, Umukiza, yavukiye mu nzu ya Dawidi.

Muri make, Dawidi yavukiye i Betelehemu, ari bucura mu bahungu umunani ba Yesayi, wari uwo mu muryango wa Yuda. Ivuka rye nta bwo risobanurwa cyane muri Bibiliya, ariko tuzi ko yari uwo mu muryango woroheje. Ubuto bwe bwaranzwe no kuragira intama za se, inshingano kenshi zahabwaga abana bato mu muryango.

Dawidi akiri umusore—bikekwa ko yari hagati y’imyaka cumi n’itanu na makumyabiri—. Ni bwo yahuye na Goliyati, umusirikare w’umufirisitiya w’igihangange wari warateye ubwoba ingabo za Isirayeli.

Iyi ni inshamake y’ibivugwa mu cyegeranyo cyakozwe na Twizerimana Donath kiri ku muyoboro yise Inkuru za Bibiliya. Ibindi bikubiyemo wabisanga kuri YouTube. Ni Umukristo mu Itorero rya ADEPR-Bugunga riherereye mu Karere ka Gicumbi, akaba yarafunguye umuyoboro wa YouTube yise “Inkuru za Bibiliya” azajya anyuzaho ubushakashatsi yakoze ku nkuru zitandukanye zo muri Bibiliya, mu buryo bw’ibarankuru ridasanzwe.

Mu Kiganiro yagiranye na Paradise, Twizerimana yasabye abakunda Imana na Bibiliya kumushyigikira agira ati: “Ni byiza ko munshyigikira, kuko na bwo ari uburyo bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza. Ni byo Yesu yadutegetse, bityo nta ko byaba bisa buri wese uzasoma iyi nkuru akoze subscribe, agakanda kuri like, byaba byiza akayisangiza abandi kugira ngo Ubutumwa bugere kuri benshi.”

Iyo nkuru yahereyeho ni iyo muri Edeni, akomereje ku ya Dawidi kuva mu bwana kugera abaye umwami, kandi aracyakomeje. Bamwe mu bazumva bavuga ko bimwe mu byo bumva ari ubwa mbere baba babyumvise, kuko agerageza gukora ubushakashatsi mu bitabo by’abahanga bavuze kuri izo nkuru.
UMVA ICYEGERANYO CYOSE KURI DAWIDI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.