× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkurunziza mu kubaka inyubako y’agatangaza Community Development Center ku bufatanye na Audacious Church

Category: Development  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Inkurunziza mu kubaka inyubako y'agatangaza Community Development Center ku bufatanye na Audacious Church

Abakristo ba Audacious Church yo mu Bwongereza bafitanye umubano ukomeye n’abakristo bagenzi babo bo mu Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, akaba ari yo mpamvu bakoreye mu Rwanda urugendo rw’ibugabutumwa rwabereyemo gahunda zinyuranye zirimo no kubaka ibikorwa remezo.

Paradise.rw yabashije kubona igishushanyo mbonera cy’inyubako y’agatagaza ya "Community Development Center" iteganywa kubakwa n’Itorero Inkuru Nziza muri Paroisse ya Cyabatanzi ku bufatanye na Audacious Church yo mu Bwongereza.

Ni inyubako ijyanye n’igihe, ikaba izakorerwamo ibikorwa binyuranye birimo ibigamije iterambere ku Itorero Inkuru Nziza n’igihugu mui rusange. Amakuru menshi kuri iyi nyubako ntabwo aratangazwa, gusa icyo twabashije kumenya ni uko izubakwa ku bufatanye bw’Itorero Inkuru Nziza na Audacious Church yo mu Bwongereza.

Cyiza Emmanuel uhagarariye Imishinga y’Iterambere n’Imibereho myiza mu Itorero Inkurunziza mu Rwanda ndetse akaba yungirije Umushumba w’Itorero Inkurunziza Paroisse ya Cyabatanzi, yahamije amakuru y’uko ko Itorero rya Audacious hamwe n’Itorero Inkuru Nziza bafite umushinga wo kubako ikigo cy’Iterambere ry’abaturage ba Gasagara (Cyabatanzi).

Yatangaje ko uyu mushinga wakorewe inyigo ndetse n’igishushanyo mbonera cyarakozwe, bakaba bifuza ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo uyu mushinga uhabwe icyemezo cyo kubakwa, cyane ko uzaba ugamije guteza imbere abaturage batuye muri Gasagara.

Mu mbogamizi bahuye nazo kuri uyu mushinga ni uko basanze aho wagenewe mu kibanza cy’Itorero barahashyize muri Recreation Area (Ama-Jardin). Niyo mpamvu basaba uburenganzira bwo kwubaka iyi nyubako kuko ari umushinga mugari uzagirira abaturage akamaro aho uzaba urimo:
1. Ishuri ryigisha ubumenyingiro
2. Irerero ry’abana rya ECD
3. Salle y’imyidagaduro
4. Icyumba kigisha gusoma no kwandika ku bakuze

"Icyo twifuza ni uko inzego zibishinzwe zadufasha kugenzura neza inyungu uyu mushinga uzageza ku baturage b’Akagari ka Gasagara mu rwego rw’Iterambere n’Imibereho myiza bityo bakaduha uburenganzira cyane ko Abafatanyabikorwa ba Audacious church badufashije kubona ubutaka n’igishushanyo mbonera ’Master Design’ " - Ubuyobozi bw’Inkurunziza buganira na Paradise.

Itorero Audacious Church ryo mu Bwongereza risanzwe rikorana bya hafi na Inkuru Nziza dore ko abakristo baryo bamaze gusura u Rwanda inshuro ebyiri. Muri uyu mwaka wa 2023 baraje ndetse n’umwaka ushize wa 2022 nabwo baraje. Buri ruzinduko rwabo rwaranzwe n’ivugabutumwa n’ibikorwa by’ubugiraneza n’iby’iterambere.

Inyubako igiye kubakwa n’Itorero Inkurunziza

Mu ku kwezi kwa Gicurasi 2023, Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ryakiriye abashyitsi baturutse mu Bwongereza muri Audacious Church ikorera mu mujyi wa Manchester. Baje mu Rwanda ari 17 bayobowe na Pastor Keith Reid umwe mu bashumba b’iri torero ushinzwe Ivugabutumwa.

Aba bashyitsi baje mu bikorwa by’ivugabutumwa ku bufatanye n’itorero Inkuru Nziza Paroisse ya Cyabatanzi ikorera mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Gasagara. Si inshuro ya mbere bari baje gukorana n’itorero Inkuru Nziza, dore ko n’umwaka ushize baje mu ivugabutumwa.

Umwe mu bashumba b’Inkuru Nziza yabwiye Paradise.rw ko Intego nyamukuru yazanye itsinda rya Audacious "ni ivugabutumwa, hamwe no kubaka ibikorwa remezo harimo ikibuga cya Basketball cyubatswe mu kigo cy’amashuri abanza, Ecole Primaire de Gasagara".

Mu bindi bikorwa bakoze kandi, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse n’urwa Ruhanga, biga amateka asharira yaranze u Rwanda.

Bakoze kandi ibiterane by’ivugabutumwa, ndetse n’amahugurwa atandukanye yo guteza imbere abizera b’itorero Inkurunziza, Gutanga ibiryo, ubujyanama mu bijyanye n’ubuzima hamwe n’ubworozi.

Abashyitisi bo mu Bwongereza bari gufasha Inkuru Nziza mu bikorwa by’iterambere, bamaze mu Rwanda iminsi 11, ni ukuvuga icyumweru kirengaho iminsi 4 bari mu bikorwa bitandukanye bifasha abakristo b’itorero ariko no kugera no ku bandi bose nta gutoranya.

Kugaruka kw’aba bashyitisi kuri iyi nshuro ya 2 bivuze ikintu gikomeye ku mubano cyane cyane wa Audacious church ndetse n’itorero Inkuru nziza mu Rwanda.

Impamvu ni uko inshuro ya mbere umwaka ushize byagenze neza hakorwamo ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage ba Cyabatanzi bikora ku buzima bwabo ndetse no gukomeza kuvuga ubutumwa bagaragaza Yesu nk’umwishingizi ’dukwiye kunambaho tukamwizera cyane mu buzima bwacu’.

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda Pastor Juvenal NGENDAHAYO

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kubaka ikibuga cya Basketball bwashimiye itorero Inkurunziza uburyo ridahwema guteza imbere ivugabutumwa ndetse n’imibereho myiza yabaturage batuye mu murenge wa rusororo, Akagari ka Gasagara.

Bashimye iri Torero kuko rigira uruhare mu iterambere ry’abanyarwanda aho buri mwaka batanga ubufasha bw’ubwisungane mu kwivuza ku baturage bagera kuri 500 batishoboye, kubakira abatishoboye, kurihira abana amashuri binyuze muri gahunda yo guteza imbere uburezi.

Umunyamabanga w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pastor RUZINDANA Lambert, wari witabiriye umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kubaka iki gikorwa remezo cya Basketball, yavuze impamvu imutera gushima igikorwa cyokubaka igikorwa remezo mu kigo cy’amashuri abanza ya Gasagara.

Yasobanuye ko iri torero rifite intego yo gufatanya na Leta mu guteza imbere iterambere ry’abaturage ndetse n’uburezi na cyane ko muri aka kagari nta kibuga cya Basketball cyari gihari, bityo rero bizera ko gufatanya n’iri shuri rya Leta bizateza imbere imyidagaduro n’uburezi bufite ireme mu rubyiruko.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.