Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi Ireney Mercy yakorewe agashy n’inshuti ze magara zamusuye iwe mu rugo mu rwego rwo kumuhemba nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri.
Irene Mercy uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho muri za 2009 yari mu bahanzi babura igitaramo ntikibe mu Rwanda, aherutse kwibaruka ubuheta bwe n’umufasha we Julie Igiraneza bashakanye mu mwaka wa 2021, tariki 12 Kamena.
Aba bombi bahawe umugisha w’abana babiri ndetse bavuga ko bazabyara n’abandi Imana nibishima. Imfura yabo, yavutse mu 2022, naho Ubuheta bwabo avuka mu 2023.
Inshuti n’abavandimwe ba Ireney Mercy na Julie Igiraneza, babasuye babereka urukundo babakunda. Ni ibintu biri mu muco nyarwanda, aho umuryango wabyaye uba ugomba guhembwa. Ni muri ubwo buryo inshuti z’aba bombi zabasuye, zibashyira ibiribwa, ibyo kunywa n’ibindi.
Abiganjemo ab’amazina aremereye mu gihugu cyane cyane mu Iyobokamana, ni bo basure umuryango Ireneye Mercy kuwa 13 Kanama 2023. Paradise.rw yamenye amakuru ko aba bose basanzwe banahurira mu Muryango w’Ivugabutumwa witwa "GUSENGA & IJAMBO RY’IMANA" washinzwe na Ev. Ireney.
Abo twamenye babasuye ndetse banagaragara ku mafoto Apotre Patrick Rugira, Pastor Dr. Ian Tumusime uyobora A Light to the Nations (aLn) muri Africa, Col. Karakire n’umufasha we, Pastor Zigirinshuti Michel, Bahavu Janet n’umugabo we Fleury Legend n’abandi benshi.
Mu ijambo rye, Pastor Zigirinshuti wari uhagarariye itsinda ryasuye Manzi na Julie, yavuze ko gusura Manzi ari urufunguzo rw’ibihe byiza bagiye kujya bagirana hagati yabo bagasurana. Yabasabye kutagira ishyari kuba bahereye kuri Manzi. Batanze impano zitandukanye kuri uyu muryango, barasangira, banumva ijambo ry’Imana.
Ev. Irene Mercy yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe n’aba bakozi b’Imana, avuga ko “Nta kintu na kimwe muri iyi si kinezeza nko nkugira inshuti nziza, inshuti nziza ikwerekeza mucyerekezo kizima kandi cyiza,ibana nawe mubyiza no mubibi.”
Irene Merci azwi mu ndirimbo ’Uri imbabazi zanjye’, mu rugendo rwe rw’umuziki akaba yarakoze indirimbo zinyuranye yaba ize ku giti cye, izo yakoranye n’abandi bahanzi barimo The Ben na Gaby Kamanzi, n’izo yahurijemo abahanzi benshi aho twavugamo ’Dufatanye’ yahurijemo Aime Uwimana, Queen Gaga, Tonzi, Liliane Kabaganza, Barnabas;
Jules Sentore, Asiimwe Dorcus, Aline Gahongayire, Alpha Rwirangira, MK, Steven BoB, Brian Blessed, Fanny, Pastor P, Patrick Nyamitari, Gaby Irene Kamanzi, Producer Nicolas, Alex Dusabe, Producer Mugisha, Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo, Fils Jean Luck, Shukuru na Bahati Grace.
Mercy na Julie baherutse kwibaruka ubuheta
Col. Karakire n’umufasha we mu bifatanyije na Ireney na Julie
Ev Dana Morey ateruye umwana wa Irene Mercy
Apotre Patrick Rugira ni inshuti y’umuryango wa Mercy
Basuye umuryango wa Ireney banawuha impano
Mu 2021 nibwo Ireney na Julie barushinze