× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishimwe Rosine: Hari ubwo ntahangayikishwa nuko ntagiye mu misa kubera Paradise.rw

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ishimwe Rosine: Hari ubwo ntahangayikishwa nuko ntagiye mu misa kubera Paradise.rw

Uyu mukobwa uri mu kigero k’imyaka 22 Ishimwe Rosine, ni umunyeshuri mu ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Ubwo yaganiraga na Paradise.rw, yayibwiye ko kubera inkuru zishingiye kuri Bibiliya zishyirwaho, iyo atagiye mu misa adahangayika, ko yicara akazisoma, agasa n’uwagiyeyo.

Ibi byatumye Paradise.rw (umunyamakuru) amusomera mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, mu gice cya 10:25 hagira hati:“Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.”

Dore ikiganiro bagiranye kugira ngo bigere aho hose. Aha ni kuri WhatsApp

Rosine: Bite se? Nabonye link muri group ya WhatsApp, ninjiyemo nsanga muvuga ku ijambo ry’Imana. Iyo nimero ni iyange, nimujya mukora inkuru uge uzinyoherereza.
Umunyamakuru: Ni byiza! Nizere ko nawe umeze neza. Hagati aho se witwa nde? Nimero yange wayikuyehe?

Rosine: Nitwa Ishimwe Rosine, niga muri UR. Umutipe wari washeyarinze (share) link muri group yacu ni we nasabye nimero y’umuntu wandika izi nkuru. Ahubwo, uri pasiteri?

Umunyamakuru: Okay! UR yihe?

Rosine : Huye.

Umunyamakuru: Apuuu! Ahubwo se wowe usanzwe unzi?

Rosine : Nabonye izina ndizi, ni uko kurihuza n’isura bigoye.

Umunyamakuru: Noneho, reka tuze guhura mvuye gusenga, nange ndaza muri campus, ubimbwire neza.

Rosine: Okay! Ubwo turavugana.

Umunyamakuru yagize amatsiko yo kubona uyu muntu wihebeye Paradise.rw, udahwema gusoma inkuru zose zishyirwaho, nk’uko bari bamaze kubisezerana kuri WhatsApp barahura.

Aha bari bahuye:

Umunyamakuru: Uti ntukijya mu misa. Uyu munsi se wagiyeyo?

Rosine : Reka! Ubundi se ikitujyana mu misa si ukwiga ijambo ry’Imana?

Umunyamakuru: Ibyo ni byo. None se, ubwo ushatse kuvuga ko utakijya muri Kiliziya?

Rosine : Nge ndi Umukatorike wuzuye, ariko iyo ntagiyeyo numva ari ntabirenze. Hose se si ukwiga?

Umunyamakuru: Ni byo ni ukwiga. Ariko biratandukanye. Mu rusengero cyangwa aho mu misa haba hari umuntu ubasobanurira.

Rosine: Ariko na hano kuri Paradise.rw baba badusobanuriye. Ubu se nari nzi ko ibyaremwe byose bitaremwe mu minsi itandatu? Iwacu dukunda kwisomera Ivanjiri wallah!

Umunyamakuru: Eh! Iyo nkuru ndayibutse.

Rosine: Uyibutse ute se kandi narabonye ari wowe ubyandika?

Umunyamakuru: Izina wabonye ni iryange, ariko Paradise.rw dukora nk’umuryango. Ziriya nkuru ubona ni iza Paradise.rw si iza nyiri iryo zina ubonaho. Ahubwo, niba ufite Bibiliya muri iyo terefone yawe, wakwemera gusoma ahantu ngiye kukubwira?

Rosine: Ibyo byoroshye. Mbwira ndayifite.

Umunyamakuru: Soma mu Baheburayo 10: 25.

Rosine: Haranditse ngo “Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.”

Umunyamakuru: Urakoze. Ubu se ntacyo ubonyemo?

Rosine: Umva Pasite, ibi ndabikora.

Umunyamakuru: Ako kantu rero ko kunyita Pasiteri,... None se, ntiwabonye ko guteranira hamwe ari itegeko ry’Imana?

Rosine: Kandi mbikora ?

Umunyamakuru: Ubikora ute se utagiye mu misa ?

Rosine: Eh! Wari uzi ko se nge nzisoma ngenyine? Nange iyo nasibye nshaka abandi batagiyeyo, tugasomera hamwe Ijambo ry’Imana. Urabona haba harimo imirongo itandukanye yo muri Bibiliya, harimo topic (ingingo) zitandukanye...

Umunyamakuru: Inkuru wasomye ni izihe?

Rosine : Ni hafi ya zose. Nge mpita nkora ku izina ryawe, nkareba ko hari iyo ntarasoma nkayisoma.

Umunyamakuru: Ntumbwire ko usoma iz’umuntu umwe.

Rosine: Hari izindi nsoma ariko amazina sinyibuka.

Umunyamakuru: Watangiye gusoma izi nkuru ryari?

Rosine: Kuva nabona link yanyu hashize hafi ukwezi.

Umunyamakuru: Mbere se ntiwasomaga inkuru nk’izi ?

Rosine: Nge nkunda gusoma. Icyo gihe nakundaga gusura Igihe.com, nkapfa no gusoma izindi nkuru ntibuka ngo ni iza he?

Umunyamakuru: Ni iki wakundiye Paradise.rw?

Rosine: Paradise.rw irakubiye. Ijambo ry’Imana, amateka, ubuvuzi, ..yewe, ni byinshi. Ntacyo musiga kandi muba mwateguye.

Umunyamakuru: Ni izihe nkuru twanditse ukunda?

Rosine: Iriya nakubwiye, iy’Inzoka yashutse Eva, iriya ivuga ku nzoga n’ivuga ku itabi, iriya ivuga kuri Christians na Jewish (Abayahudi n’Abakristo),.. ubundi ni zose.
Umunyamakuru: Ibyo ni byiza. Harya wambwiye ko usengera muri Katorike?

Rosine: Yego.

Umunyamakuru: Ukaba usiba misa ukumva ari nta ribi.

Rosine: Oya nawe! Nge nsiba iyo hari impamvu, ariko ntabwo mpangayikishwa nuko ntagiyeyo Paradise.rw ihari.

Umunyamakuru: Rero, ni byiza kuba ukunda inkuru zacu, ariko ukwiriye kongera kugira ishyaka ryo gusengana n’abandi muri Kiliziya. Uzi impamvu?

Rosine : Oya.

Umunyamakuru: Uriya murongo, ibivugwamo byabwirwaga Abaheburayo bari basanzwe bahurira mu bindi bikorwa kandi bakavugana ku Ijambo ry’Imana. Ariko Pawulo yabasabye guteranira hamwe.

Aho rero ni mu nzu y’Imana. Ahubwo iyi nkuru tuzayikoraho kugira ngo uzarusheho kwitabira misa. Erega Paradise.rw ntabwo igamije gutuma abantu batajya mu nsengero. Yo igamije kubereka ibyiza byo kujyayo.

Rosine : Okay! Ubwo ndategereje.
.....
Uyu ni umwe muri benshi bakunda Paradise.rw. Nawe ukunda inkuru zacu, ukaba ufite indi wifuza ko twazakoraho, ntukibagirwe kubyandika mu mwanya wagenewe gutangirwamo ibitekerezo cyangwa ukatwandikira kuri [email protected]

Ishimwe Rosine, umukunzi w’akadasohoka wa Paradise.rw

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nineza arasa neza

Cyanditswe na: Bazuma   »   Kuwa 04/12/2023 07:32

Rosine ntrb rye kbx

Cyanditswe na: Bazuma   »   Kuwa 04/12/2023 07:32