Ababyeyi ba Justin Bieber n’ab’umugore we Hailey Bieber bishimiye inda yabo igeze mu mezi atandatu, babasabira Imigisha ku Mana bayisingiza.
Umuhanzi ukomeye cyane ku rwego rw’isi uzwi ku izina Justin Bieber, nyuma yo gushyira amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko umugore we atwite umwana wabo w’imfura, hafi isi yose yabasabiye umugisha ku Mana, harimo na nyina wa Justin Bieber, na se w’umugore we Hailey Bieber.
Mu gihe kitageze ku Cyumweru, aya mashusho n’amafoto yarebwe n’abantu batabarika, abarenga miliyoni 16 bagaragaza ko bayikunze (liked), abarenga ibihumbi 550 basiga ibitekerezo byabo, baha ikaze uyu muryango wa Justin Bieber n’umugore we mu ruhando rw’ababyeyi.
Ku itariki 9 Gicurasi 2024, ni bwo aya mashusho yagiye hanze, Justin Bieber atangaza ko we n’umugore we Hailey Bieber ko biteguye kubyara umwana wabo w’imfura, nyuma y’imyaka itandatu bashyingiranye, dore ko bashyingiranywe mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2018.
Nubwo Justin Bieber cyangwa umugore we Hailey Bieber batigeze bagira icyo barenza ku mashusho n’amafoto bashyize kuri Instagram, amakuru ya nyayo avuga ko inda igeze mu mezi atandatu.
Nyina wa Justin Bieber, Pettie Mallette Bieber akibibona yagize ati: “Yooo! Nari maze igihe kinini ntegereje uyu munsi. Mana yange, ngiye kuzukuruza.” Muri videwo yashyize kuri Instagram yakomeje agira ati: “Justin Bieber na Hailey, mugiye kuba ababyeyi beza. Oh, Mana yange, ndishimye cyane, ndi gusingiza Imana.”
Stephen Baldwin, se wa Hailey yagize ati: “Ndabakunda bana bange! Umugisha mbifuriza ntuvugwa mu magambo, hasingizwe Imana. Mureke twitegure kwakira ibyishimo twese.”
Yarengejeho amagambo yo muri 1Yohana 4:16 havuga ko Imana ari urukundo, kandi ko ugira urukundo muri we aba afite Imana muri we.
Justine Bieber na Hailey Bieber ni Abagatolika.
Inda igeze mu mezi atandatu.