Umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko yamaze gusoza album nshya kandi yiteguye kuyisangiza abakunzi be mu gitaramo gikomeye.
Iki gitaramo kizabera mu Rwanda tariki ya 5 Ukwakira 2025, kuri Intare Conference Arena i Rusororo, guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba (5:00 PM). Ni igitaramo kizaba kiri mu rwego rwo kumurika album ye nshya, ikaba yarakozwe mu buryo bugezweho kandi ifite indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo ari kuboneka binyuze mu guhamagara 797*50*2*79# cyangwa gusura urubuga www.icyambu.com. Abategura igitaramo banashimiye World Vision Rwanda ku bufatanye bwabo muri iki gikorwa gikomeye.
Israel Mbonyi yijeje abakunzi be igitaramo kidasanzwe kirimo ibyishimo n’umwuka w’Imana. Yabasabye kuzitabira ari benshi kugira ngo bazasangire iyi ntambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika.
Ni umuhanzi wamamaye ku rwego mpuzamahanga, binyuze ku ndirimbo nka Nina Siri, Sikiliza, Nitaamini, Malengo ya Mungu n’izindi.
Byitezwe ko ahazabera iki gitaramo hazuzura nk’uko bisanzwe mu bitaramo by’uyu muramyi