× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Liliane Kabaganza wari ukumbuwe yatangiye kujyana abakunzi be mu bitaramo batavuye aho bari

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Liliane Kabaganza wari ukumbuwe yatangiye kujyana abakunzi be mu bitaramo batavuye aho bari

Mu gihe amaze hafi umwaka wose adashyira igihangano gishya hanze, umuramyi Liliane Kabaganza yongeye kugaruka mu buryo bushya butanga icyizere, aho yatangiye ibitaramo bizajya binyura kuri YouTube.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Kabaganza yagaragaje ko iki gihe yamaze atuje kitari icy’impagarara, ahubwo ko cyari igihe cy’isengesho, ingendo nshya zitandukanye no gutegura imirimo mishya igamije guha umuziki we umurongo mushya.

Mu magambo yuzuye ishimwe, Kabaganza yavuze ko igihangano cye gishya ari impano yaturutse mu Mana ubwayo. Yavuze ko abakunzi be bakwiye kumenya ko nubwo atari aheruka gushyira indirimbo hanze, atigeze ahagarika gusenga, kwiga no kurushaho gukuza umuhamagaro we.

Ati: “Nshimiye Imana cyane bivuye ku mutima ku bw’iki gihangano. Ni impano nshya kandi ndabizi ko Imana izagikoresha mu gufasha imitima myinshi.”

Indirimbo yaririmbye mu Giswayile acurangirwa mu buryo bwa live, ari na yo yise igitaramo cya 1 yashyize kuri YouTube channel ye, yagaragaje ko yahuriweho n’abantu Imana yashyize mu rugendo rwe: abamufasha mu mashusho, mu majwi, ndetse n’abo yita ‘abahagararira umurimo be’ bamuba hafi.

Yashimye cyane Hirwa Sincerité, ushinzwe kumukorera amashusho ndetse akamuba hafi mu rugendo rwe rwa buri munsi, amwifuriza umugisha ku Mana. Yashimiye kandi umwisengeneza we witwa Imani, akaba ari na we wamucurangiye audio, avuga ko ari umwe mu bantu Imana yakoresheje kugira ngo igihangano gishya kibashe kugera ku rwego gishobora gufasha benshi.

Akimara gutangaza ko agarutse kuri gahunda yo gusohora ibihangano no gutaramira abakunzi be mu byo yise igitaramo ep bizakomeza kunyura kuri channel ye, Liliane yahamije ko iki ari igihe gishya cyo kubana n’abakunzi be mu buryo buhoraho.

Yagize ati: “Ntabwo nzongera kubicisha irungu. Indirimbo zose mwagiye munsaba ndetse n’ubuhamya bwanjye ntigeze mbabwira, bizagera aho tubiganire mu buryo buhamye. Imana yacu irakomeye.”

Aha yahishuye ko hari byinshi yanyuzemo bitigeze bigezwa ku bantu be ku mugaragaro ariko ko igihe cyo kubivuga nikigera, abakunzi be bazumva urugendo rurerure Imana yamunyujijemo.

Ibyo yise “Igitaramo EP1”: Gahunda yo gutaramira abakunzi be mu buryo bushya

Mu bindi bishya Kabaganza yatangije, harimo umushinga yise “Igitaramo EP”, akazagenda asohora ibice bitandukanye mu buryo bw’uruhererekane rw’indirimbo zitandukanye azaririmba, agamije gutaramira abakunzi be mu buryo butandukanye n’uko yari asanzwe abikora.

Yasobanuye ati: “Ni gahunda natangiye yo kujya ntaramira abakunzi banjye. Iriya ni EP1, igice cya mbere, kuko bizakomereza kuri EP2 na EP3. Hari iziri mu Kinyarwanda zigiye kuza vuba.”

Indirimbo nshya iri mu Giswayile, ariko yemeje ko atazemera ko uru rurimi rukomeza kumuranga mu muziki we ngo ni uko abarizwa aho bavuga Igishwayile, muri Kenya. Ahubwo ni ukugira ngo ubutumwa bugere kure, bitari ugusimbura umwimerere w’Ikinyarwanda yahoze aririmbamo indirimbo nka Yesu Ndakwihaye yarebwe inshuro zirenga miriyoni kuri YouTube.

Ati: “Oya, si Igiswahili gusa. EP2 na EP3 zirimo n’ururimi rwacu. Ariko ndashaka no kugera ku bantu benshi bakoresha Igiswayile.”

Mu gusoza ikiganiro, Liliane Kabaganza yagaragaje ko nubwo atari mu Rwanda ubu, umutima we awushyize ku bumva Ikinyarwanda no ku bakunzi be bumva Igiswayile. Yabashimiye uko bagumanye no mu gihe kirekire yari acecetse, anabizeza ko ibi ari intangiriro y’ibindi byinshi.

Yasoje agira ati: “Mwarakoze kunguma hafi. Imana ibahe umugisha. Ndabakunda.”

Iyi ni intangiriro nshya kuri we, ku bakunzi be, ku muziki nyarwanda no ku muziki mpuzamahanga wa Gospel. Mu gihe ategereje gushyira hanze EP2 na EP3, abakunzi ba Liliane bijejwe ko urugendo rushya yatangiye ruzabageza kure kurushaho mu butumwa bw’ivugabutumwa rinyuze mu muziki.

Liliane Kabaganza yatangaje ko atazongera kwicisha irungu abakunzi be

Taramana na Liliane Kabaganza mu gitaramo cya mbere kuri YouTube, EP:1

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.