Ibihumbi by’abakorerabushake bari gufasha gutegura no gupakira impano zirenga miliyoni imwe zizahabwa abana bakeneye ubufasha hirya no hino ku isi, mu rwego rwo guhuza n’igisobanuro cya Noheri.
Mu kigo gishya cya minisiteri cyafunguwe mu gace ka Baltimore, Pasiteri Franklin Graham yashimangiye ko ari ngombwa kwigisha urubyiruko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akamaro ko gutanga no kwita ku bandi, cyane cyane mu bihe bya Noheri.
Ibi byabereye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa bya Operation Christmas Child, wabaye ku wa Gatanu, aho Franklin Graham, umwana wa nyakwigendera Billy Graham, yasengeye abakorerabushake bari mu kigo gishya cya Mid-Atlantic Ministry Center gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 80, giherereye i Windsor Mill muri Maryland.
Muri iki kigo, abakorerabushake barenga 11,000 bazakora kugeza kuri Noheri, bapakira impano zisaga miliyoni imwe zigizwe n’ibikoresho by’ishuri, ibikoresho by’isuku n’ibikinisho.
Operation Christmas Child ni gahunda ya gikristo y’ubumisiyoneri ikorana n’amatorero yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubwongereza, Canada na Koreya y’Epfo, igamije kugeza ku bana bakeneye ubufasha impano zipakiye mu dusanduku duto. Iyi gahunda ikorwa ishyigikiwe n’umuryango Samaritan’s Purse, uyoborwa na Franklin Graham nka Perezida n’Umuyobozi Mukuru.
Mu bikorwa by’uyu munsi, abakorerabushake bapakiraga udukinisho tw’abakobwa n’abahungu, hakiyongeraho amakaramu, impapuro n’ibindi bikoresho by’ishuri. Izo mpano zitunganyirizwa muri iki kigo zizoherezwa mu gihugu cya Ukraine no mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika na Aziya. Franklin Graham yavuze ko muri Ukraine yonyine, Samaritan’s Purse ifitanye imikoranire n’amatorero arenga 3,000.
Ibi bikorwa bya Operation Christmas Child bigaragaza isomo rikomeye n’abandi barimo abo mu Rwanda dukeneye kurushaho gushyira mu bikorwa, cyane cyane mu bihe bya Noheli.
Mu Gihugu hari abana benshi bakuriye mu miryango ifite ubushobozi buke, abana b’impunzi, n’ababayeho mu bihe bikomeye by’ubukene n’ingaruka z’amateka, ibikorwa byo gutanga impano zoroheje ariko zifite igisobanuro gikomeye cya Noheri, byagira uruhare rukomeye mu kubagarurira icyizere n’ibyishimo.
Noheri iwacu mu Rwanda ntigomba kuguma gusa ku mihango n’ibirori, ahubwo ishobora no kuba igihe cyo kugaragaza urukundo n’impuhwe mu buryo bufatika, binyuze mu gutekereza ku bana batabonye amahirwe angana n’ay’abandi, amatorero n’imiryango bigafatanya kubageraho.
Mu gihe isi yitegura kwizihiza Noheli, ibikorwa by’urukundo bikomeje kugaragaza ishusho nyayo y’igisobanuro cy’uyu munsi ku Bakirisitu.
Ibyabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mushinga wa gikirisitu Operation Christmas Child wa Samaritan’s Purse, biri gutanga urugero rukomeye rw’uko Noheli ishobora kurenga iminsi mikuru igahinduka igikorwa gifatika cyo gufasha abandi.
Abakorerabushake bari kumwe na Samaritan’s Purse project, Operation Christmas Child, bafite udukarito two guha abana, ku wa 12 Ukuboza 2025.
Uyu ni Rev. Franklin Graham