× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo uririmbye ni bangahe bahinduka, iyo uvuze ubutumwa ni bangahe bahinduka? - Pastor Lydia Masasu

Category: Ministry  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Iyo uririmbye ni bangahe bahinduka, iyo uvuze ubutumwa ni bangahe bahinduka? - Pastor Lydia Masasu

Pastor Lydia Umulisa Masasu yavuze amagambo akomeye akubiyemo ibikwiriye kuranga ababwirizabutumwa.

Pastor Lydia Masasu, umufasha wa Apostle Masasu Joshuwa uyobora Evangelical Restoration Church ku Isi, yatanze impuguro ku babwirizabutumwa aho yabasabye kujya bakora ivugabutumwa bagamije ko haboneka iminyago y’abakita agakiza.

Yatangaje ibi kuwa 24.02.2023 ubwo yari muri Suwede mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo mu by’Iyobokamana mu muryango Bible Communication Center (BCC) watangijwe na Restoration Church, ukaba ukorera mu bihugu binyuranye ku Isi. Yabasabye gukoresha ubumenyi bakuye muri iri shuri, bagahindura benshi kuba abigishwa ba Yesu.

Pastor Lydia Masasu yagize ati: “Mwe musoje amasomo mugende muhindure abandi, abarwayi mubakize, babohoke kuko barabakeneye. Abafite agahinda gakabije (Depression) ni mwe bakeneye, mwibuke ko umwigishwa mwiza si umufana cyangwa umuntu usabiriza, si indorerezi ahubwo ni uhindura abandi gusa na Kirisito byuzuye mu koresha imbuto z’umwuka.”

Nk’uko tubicyesha iwacutimes.com, uyu mushumba yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yohani 12:24 hagira hati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’isaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi”.

Pastor Lydia usanzwe ari Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya ERC Masoro, yagize ati: “Intego nkuru y’amasomo mumaze iminsi mwiga ni ukwiyegurira Imana mugasobanukirwa ko kwiyegurira Imana bivuze gupfa kuri kamere ukemera ko akabuto gato Imana yateye muri wowe ariko ako kabuto wibuke ko kagomba kubanza gupfa kugirango kere imbuto.”

Arakomeza ati "Ibi bivuze ko wowe ubwawe ugomba kubanza kwiyegurira Imana ugapfa muri wowe hanyuma ukabona ugakiza abakuzengurutse abo mukorana, imiryango murimo, Igihugu, ubwo ni bwo muzabasha kwera imbuto zikwiriye. Ni bwo muzaba abigishwa beza ba Kirisito".

Yababwiye ko bakwiye kujya bibaza niba hari abahinduwe n’ubutumwa batanze. Ati "Ukwiriye kwibaza ngo: “Ese iyo ndirimbye ni bangahe bahinduka ku bwange? Iyo uvuze ubutumwa ni bangahe bahinduka?” Intego y’Imana ni uko ijambo ryayo riduhindura kandi tugahinduka rwose".

Nyuma y’uko abo muri Suwede bahawe impamyabumenyi mu masomo ya Bibiliya bakuye muri BCC, ku Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, Apostle Masasu n’umufasha we Pastor Lydia Masasu bakomereje mu Bubiligi naho bahatangira impamyabumenyi ku bakristo bahuguwe ku Ijambo ry’Imana muri BCC.

Bishimiye guhabwa impamyabumenyi na BCC

Ev. Uwagaba Caleb ubarizwa muri Bethesda Holy Church iyo ari mu Rwanda ni umwe mu basoje aya masomo

Apostle Masasu yajyanye i Burayi n’umufasha we

Bishimiye cyane guhugurwa ku Ijambo ry’Imana

KURIKIRA UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGA IMPAMYABUMENYI MURI SUWEDE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.