Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Itorero rya Kibagabaga, paroisse ya Remera mu mujyi wa Kigali, igarutse mu ndirimbo bise "Uhoraho".
Korali Goshen yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1996, itangira ari korali y’ababyeyi gusa uko ibihe byagiye bihinduka hagiye hazamo n’urubyiruko.
Iyi korali ifite abaririmbyi b’abahanga dore ko n’umuramyi Chance Christopher umaze kwamamara mu ndirimbo zihimbaza lmana ariho abarizwa.
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nziza cyane ikoze neza bise "Uhoraho", ikaba yagiye hanze kuwa 20 Gashyantare 2024.
Muri iyi ndirimbo hari aho bavuga bati "lyo usezeranye urasohoza, uri umunyakuri mu byo uvuga, ntabwo ujya uhemuka uri umwizerwa natwe tuzahora tubihamya".
Paradise yaganiriye n’umutoza w’iyi korali Chance Christopher maze agira ati: "Uretse kuba intego yacu ari iyo kuvuga ubutumwa ku isi hose tugira kandi n’ibikorwa by’urukundo (gufasha abatishoboye, gusura abarwayi kwa muganga, n’ibindi Imana idushoboje)".
Yakomeje agira ati:"lcyo twabwira abakunzi bacu ni uko turi gutegura concert yo gushima Imana mu cyumweru cya mbere cy’ ukwamunani."
Korali Goshen yasohoye umuzingo wa mbere w’indirimbo mu mwaka wa 2015 ( abenshi bakunze kwita Alubumu . lndi alubumu ya kabiri bayishyize hanze mu mwaka wa 2022.
Korali Goshen ifite indirimbo nziza Kandi zanakunzwe cyane harimo nka "Namani" ," Uri Imana", "Urufunguzo", "Amaraso", Uhoraho n’izindi nyinshi cyane.
Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Itorero rya Kibagabaga