× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Josine Umugwaneza agarukanye agashya mu muziki mu ndirimbo “Imirimo Yawe” nyuma y’imyaka irenga itatu atuje

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Josine Umugwaneza agarukanye agashya mu muziki mu ndirimbo “Imirimo Yawe” nyuma y'imyaka irenga itatu atuje

Umuririmbyikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josine Umugwaneza, yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’igihe kirenga imyaka itatu yari acecetse, mu ndirimbo yise “Imirimo Yawe”.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo “Yewe Yesu” yasohoye mu 2020, yavuze ko nubwo atari akigaragara mu bikorwa by’umuziki, atari yawuretse burundu, ahubwo ko yari mu myiteguro ya live recording, aho mu gusohora indirimbo yahakoreye ayahereye ku ndirimbo nshya yise “Imirimo Yawe.”

Yatangiye umuziki kera, ariko Gospel ayinjiramo mu 2012

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Josine yavuze ko yatangiye umuziki kuva mu 2008, aho yihimbiraga indirimbo ziganjemo injyana ya hip hop. Nyamara muri 2012 ni bwo yahinduye umurongo akinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), ari na bwo yatangiye urugendo rwe nk’umuhanzi mu buryo bwagutse.

“Yewe Yesu” si yo yamuhesheje izina gusa

Indirimbo “Yewe Yesu”, yashyize hanze mu 2020, yatumye benshi bamenya izina rye, ariko si yo ndirimbo ye ya mbere. Josine avuga ko amaze gukora indirimbo zirindwi (7) kugeza ubu. Kuri ubu, ari no mu myiteguro yo gusohora izindi ndirimbo nshya zakorewe icyarimwe n’iyi yasohoye “Imirimo Yawe.”

“Imirimo Yawe” yaturutse ku masengesho

Josine yavuze ko igitekerezo cy’indirimbo “Imirimo Yawe” cyaje ari mu rugendo, ari no mu masengesho, aho yatekereje ku bikorwa Imana yakoze mu buzima bwe, agasanga ari ngombwa kubisangiza abandi. “Nari ndimo ngenda mu nzira, gusa nari ndi no mu masengesho, noneho ntekereza ku bintu Imana ikora niheraho ku byo yakoze, mpita numva imirimo y’Imana ikomeye.” Ni yo magambo yabivuzemo.

Yongeyeho ati: “Hari igihe abantu babura ibyiringiro bitewe n’ibibazo barimo, ariko iyi ndirimbo irabibutsa ko Imana ikora, kandi ko Yesu ari muzima.”

Si Sherrie Silver bakoranye, ni Tecquiero gusa

Mu gihe hari amakuru yavugaga ko yaba yarakoranye na Sherrie Silver Foundation mu buryo bwagutse, bakaba ari bo bamucurangiye, Josine yemeje ko yakoranye na “Tecquiero” ku giti cye, aho kuba Sherrie Silver Foundation abarizwamo.

Gutinda gusohora indirimbo, iyo agarukanye ikaba ndende ni agashya?

Indirimbo nshya ye ireshya n’igihe cy’iminota irenga 10, ikaba ikubye kabiri ku zo yari asanzwe akora, ariko ashimangira ko ibyo byatewe n’uko n’ibihe bihinduka. “Nta cyo bitwaye gukora indirimbo ndende, ahanini biterwa n’udushya tugenda tuza mu muziki.” Ni ko yabisobanuye.

Igihe cye cyo gutuza cyari icy’imyiteguro

Nubwo yari amaze igihe kinini adakora indirimbo, Josine yemeza ko atari yarazihagaritse burundu. Ati: “Nari ntuje, ariko nari ndimo gutegura live recording, ni yo yabyaye indirimbo nshya, ndetse n’izindi na zo ziri hafi”.

Aho atuye n’aho asengera
Josine atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu itorero rya ADEPR Biryogo.

Ubutumwa aha abakunzi be
Mu butumwa bwuje urukundo n’ishimwe, yagize ati: “Ndashimira cyane abakunzi banjye badushyigikira. Imana ibahe umugisha mwinshi. Ndasaba ko bakomeza kumba hafi, ndetse banashyigikire n’abandi bahanzi.”

REBA AGASHYA AGARUKANYE MU MURIMO W’IMANA UREBA IYI NDIRIMBO KURI YOUTUBE:

Josine Umugwaneza, yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’igihe kirenga imyaka itatu yari acecetse, mu ndirimbo yise “Imirimo Yawe”, kandi guceceka kwe kugiye guturikamo indirimbo nyinshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Twishimye ko yatejwe intambwe n’Imana, akaba yongeye gushyira indirimbo hanze, asanzwe aduhezagira ku rusengero; I pray she bless you too!

Imana imukomereze amaboko.

Cyanditswe na: Ajabu   »   Kuwa 02/05/2025 18:09