Umunyamakuru Juliet Tumusiime yari amaze igihe kinini atagaragara mu kiganiro RTV Sunday Live ariko kuri iki cyumweru yagarutse mu kazi, byongera kuba ibyishimo ku bakunzi be n’abakunda iki kiganiro bose muri rusange.
Mu butumwa Juliet Tumusiime yanditse kuri Instagram, yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu kiganiro, ati "Hamwe n’itsinda ryanjye nanone". Yongeyeho ubutumwa bushimira Imana kuba yarabagize abakozi bayo binyuze muri iki kiganiro gica kuri Televiziyo y’Igihugu, ati "Mana turagushimiye umurimo waduhaye".
Abakunzi b’iki kiganiro bamwakiranye urugwiro, bashyira imitima myinshi ahatangirwa inyunganizi. Icyakora uwitwa Betty, we yanze kubigumana mu mutima we, amumenyesha ko yambaye neza cyane. Juliet yari yambaye ikanzu ndende y’umutuku igera ku birenge n’inkweto z’umukara. Becky na Dj Shawn nabo bari baberewe cyane, Becky amufashe ukuboko.
Juliet Tumusiime [Mama Blessing] amaze igihe kinini mu kiruhuko cy’Ababyeyi dore ko aheruka kwibaruka imfura ye n’umugabo we John Muhereza. Kuwa 11.11.2022 ni bwo babyaye umwana w’umuhungu bise Kagabo Jessy Blessing. Uyu mubyeyi uryoshya cyane RTV Sunday Live, yaherukaga muri iki kiganiro tariki 23.10.2022.
Ubwo yari akuriwe abura ukwezi kumwe akibaruka, ntiyasibye na rimwe iki kiganiro, ibintu byerekana urukundo akunda cyane uyu murimo w’Imana yahamagariwe. Umunsi agarukiye muri iki kiganiro ni ibyishimo byinshi kuri we, na cyane ko byahuriranye n’Isabukuru y’amavuko y’umugabo we Muhereza. Uretse kuba umunyamakuru, Juliet ni n’umuhanzikazi.
Juliet na bagenzi be mu kiganiro cyo kuri iki cyumweru
Ubwo yari akuriwe nabwo yabaga ari mu kazi
Juliet Muhereza na John Muhereza n’imfura yabo Blessing
RYOHERWA NA "WABA USIZE IKI" YA JULIET TUMUSIIME