× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Biravugwa ko umuhanzi Kenny Sol yasezeranye imbere y’Imana mu ibanga

Category: Entertainment  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Biravugwa ko umuhanzi Kenny Sol yasezeranye imbere y'Imana mu ibanga

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamenyekanye ku izina rya Kenny Sol mu muziki, yasezeranye imbere y’Imana mu ibanga nyuma yo gusezerana mu murenge.

Kenny Sol yasezeraniye na Kunda Alliance mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu, ku itariki 05 Mutarama 2024. Hari hashize igihe hacicikana amafoto ya Kenny Sol yambika impeta Kunda Alliance wari uvuye kwiga mu gihugu cy’u Bushinwa.

Uyu mukobwa wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram ku izina rya Kunda ni we ubwe wishyiriyeho ayo mafoto ku wa Kane ku itariki 04 Mutatama 2024 habura umunsi umwe ngo basezerane, anavuga ko nyuma yo gusabwa ko babana yavuze yego.

Inkuru y’urukundo rwabo ntiyakunze kujya mu itangazamakuru cyane kuko aba bombi batifuzaga ko bimenyekana. Byamenyekanye bya nyabyo ubwo bajyaga gusezerana mu murenge ariko na bwo badashaka ko amafoto yabo ajya hanze ngo bimenyekane ku bw’umutekano wabo.

Ni yo mpamvu n’amakuru y’uko basezeranye imbere y’Imana mu rusengero atigeze amenyekana, bikaba biri kuvugwa ko yahise abikora ku munsi wakurikiyeho, ku wa Gatandatu ku itariki 06 Mutarama 2024 mu gihe abandi bari bagihugiye mu by’amafoto yo ku murenge.

Inkuru ducyesha IGIHE ivuga ko Kenny Sol yasezeraniye na Kunda Alliance mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito, ruhererye n’ubundi mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge aho n’ubundi ku murenge byabereye.

Muri uyu muhango bari batumiyemo abantu bake cyane bishoboka, yewe bivugwa ko bageraga ku icumi gusa. Na bo ni abo mu muryango wabo wa hafi kuko batifuzaga ko bimenyekana. Aya makuru si Kenny Sol ubwe wayitangarijecyane ko nk’uko bivugwa atifuzaga ko bimenyekana.

Ku mbuga nkoranyambaga aho aya makuru yabashije kugera, abantu benshi bashimiye Kenny Sol bavuga ko ibyo yakoze bikwiriye cyane ko iki’ingenzi ari ugusezerana Imana ikabibona Atari ukubishyira ku mugaragaro ngo abantu babirebe. Bati “icya mbere ni urukundo, mukabyereka Imana, abantu ntibibareba.”

Kenny Sol yasezeranye n’umukunzi we imbere y’Imana ariko babigira ibanga rikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.