Inama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika muri Repubulika ya Kongo (Congo-Brazaville), yamaze abaturage impungenge bafite zo kuba ubutaka bwatijwe u Rwanda mu mwaka wa 2022 bwarongewe.
Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Brazaville mu wa 2022, Repubulika ya Kongo yari yiyemeje gutiza u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 12000 zishobora kubyazwa umusaruro mu buhinzi.
Nk’uko Bwiza yari yabitangaje, muri urwo ruzinduko, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’ubutaka.
Hashize igihe runaka, ubu butaka bwaje kongerwa, ingano yabwo igera kuri hegitari 92 996, burimo ubungana na hegitari 51.223 buri ahitwa Kidamba n’ubugera kuri hegitari 41 773 buri ahitwa Louvakou, buvuye kuri hegitari 12000 zari zemeranyijweho mu wa 2022.
Uku kongera ubutaka byatumye abaturage bo muri Repubulika ya Kongo batangira kwivovota, bavuga ko ubutaka bwabo bwagurishijwe n’igihugu, ndetse ko bwometswe ku Rwanda, ari yo mpamvu yateye Kiliziya Gatolika nk’idini rifite ijambo rikomeye muri iki gihugu guhaguruka ngo imenye niba ibyo abaturage bafiteho impungenge byumvikana.
Mu nama bakoranye na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Kongo, Anatole Collinet Makosso yabaye ku wa 24 Gicurasi 2024, beretswe uko amasezerano ateye mu gihe cy’amasaha arenga abiri, nyuma yaho babonana na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Kongo, Mutsindashyaka Théoneste, babona nta cyo atwaye, ari byo byatumye bahumuriza abaturage.
Basohoye itangazo rigira riti: “Amasezerano Repubulika ya Kongo yagiranye n’u Rwanda muri Mata mu 2022 ntagamije guha, kugurisha cyangwa komeka ubutaka bwa Repubulika ya Kongo ku Rwanda.
Twasabye Minisitiri w’Intebe gushyira mu ruhame ibijyanye n’aya masezerano, ku bw’inyungu z’imikorere iciye mu mucyo, no gutanga amakuru. Dusabye abaturage kwirinda ibihuha no gukekeranya kwa hato na hato kuko bishobora guhungabanya amahoro n’ituze muri rubanda.”
Inama y’Abepisikopi muri Repubulika ya Kongo
U Rwanda na Kongo bagirana amasezerano mu wa 2022
Iyi nkuru tuyikesha Igihe, Bwiza na Kigali Today