× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kirehe: Abaturage bavuga ko inzu y’umuturanyi wabo bashinja amarozi yubatswe n’abazimu

Category: Development  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kirehe: Abaturage bavuga ko inzu y'umuturanyi wabo bashinja amarozi yubatswe n'abazimu

Iminsi ibaye myinshi, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, mu Kagari ka Nyabikokora, mu Mudugudu wa Rutonde, abaturage baho bavuga inkuru y’inzu yiyubatse mu masaha y’ijoro, bwacya bagasanga aho baryamye igeze yaharenze, kugeza aho yuzuriye nta muntu ubigizemo uruhare, ikanaturwamo n’umuntu batazi.

Bavuga ko iyi nzu yubatswe n’abantu bapfuye, abazimu n’abadayimoni. Aba baturage bagiye kubona babona ya nzu yagendaga yubakwa mu buryo buteye urujijo yuzuye, cyane ko hari n’ubwo basangaga amazi yivomye, yuzuye mu kigega.

Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru dore ibyo yatangaje kuri iyi nzu:"Ubwo nahanyuraga bwije, nabonye umwana wari waritabye Imana, mubona arimo arubaka inzu. Naratunguwe numva umutima umvuyemo. Ako kanya nahise niruka njya iwabo, ngezeyo mbabwira ko mbonye umwana wabo wapfuye.

Barankurikiye turajyana, ariko twasanze nta n’inyoni itamba."Andi makuru atangazwa n’abaturanyi b’uru rugo avuga ko hari igihe basanze umwana w’uwundi muturanyi arimo arubaka ahagana saa saba z’ijoro, nyuma y’uko agiye gutira isuka muri icyo gicuku, iwabo bari bamubuze umunsi wose.

Inkuru dukesha Bwiza.com ivuga ko ubwo uyu mwana bahamusangaga yababwiye ko yari ari kumwe n’umuhungu bivugwa ko yapfuye azize impanuka. Icyo gihe inzego z’umutekano zarahageze, gusa habura ibimenyetso byatuma nyiri iyo nzu ahamwa n’icyaha baramureka arataha.

Abaturage bo muri uyu mudugudu, iyo babonaga umuntu ari kubaka, bazanaga bagenzi babo ngo babereke, ariko bagasanga abo bapfuye bubakaga batagihari, bigatuma batizerwa n’abo bari bazanye kwereka. Byateye urujijo, kuko n’uyituyemo bavuga ko batamuzi, kandi baturanye na yo.

Bivuze ko inzu yuzuye ikanaturwamo n’umuntu utazwi n’abo baturanye.Umuturage umwe yagize icyo abivugaho, ariko agenda yiruka asa n’uhunga kuko yari hafi y’iyo nzu y’amayobera, agira ati: "Numva ngo habamo abarozi, ababamo nta bwo mbazi, bavuga ko ngo yubatswe n’abazimu nijoro."

Umunyamakuru ntiyahwemye gukomeza gushaka aya makuru, yahise ajya muri urwo rugo, yiganirira n’abatuye muri iyo nzu bivugwa ko batazwi n’abo baturanye. Bavuze ko ibyo aba baturage bandi bavuga ari ibihimbano. Iby’amarozi bashinjwa na byo barabihakana, bavuga ko bababeshyera.

Ibi kandi aba baturage baturanye n’uru rugo bavuze, bitandukanye n’ibyo Umuyobozi w’umudugudu wa Rutonde iyi nyubako iherereyemo yatangaje. We yavuze ko abantu bayituyemo abazi, kandi ibyo abaturage bavuga nta kimenyetso gifatika cyabyemeza ko ari ukuri.

Yaboneyeho asaba abaturage kumenya gushishoza neza amakuru yose babwiwe, kuko hari igihe uwo bitavugwaho usanga ari we ubikora.Yakomeje avuga ko uyu muturage utuye muri iyo nzu abanye neza n’abaturanyi be, ndetse atanga n’igihamya cy’uko hari n’abo azi bahacumbitse kugeza ubu, kandi acungirwa umutekano kugira ngo atazagirirwa nabi n’abamushinja amarozi.

Iyo nzu biravugwa ko yubatswe n’abapfuye

Aka Karere ka Kirehe gaherereye mu Burasirazuba

Ibiro by’Akarere ka Kirehe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.