× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ko Leta yazanye #TunyweLess ntitwayifasha bikaba #TunyweZero? Menya uburyo inzoga ari uburozi

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ko Leta yazanye #TunyweLess ntitwayifasha bikaba #TunyweZero? Menya uburyo inzoga ari uburozi

Ku bantu banywa inzoga, muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani ni bwo baranywa nyinshi kurusha indi minsi yabayeho mu mezi ashize. Bamaze igihe barundanya amafaranga ngo bazasangire n’inshuti n’abavandimwe babo. N’iyo waba utayizihiza, ushobora kubona uburyo bworoshye bwo kuyinywa.

Inzoga iyo idasindisha ntibayinywa, kuko ntaho byaba bitaniye no kunywa amazi kandi nta kindi bakunguka uretse guhaga. Intego ni ukwishima ugahindura uko wiyumvaga ari byo bamwe bita gushira inyota byarimba bagasinda.

Mu bihugu bya kera birimo Babuloni n’ibindi, bafataga utuvungukira tw’imigati ikozwe mu ngano bakatwinika mu mazi, bakatwanika ku zuba, bigafatana bigahinduka ikivuge, babinywa bagasinda, bakabyita inzoga. Habaga hajemo umusemburo ari wo witwa éthanol mu ndimi z’amahanga.

Muri Babuloni ya kera, bahanaga umuntu wenze inzoga ibishye. Bamwinikaga mu nzoga yenze kugera apfuye. Dionysos yari imana y’inzoga n’ibirori mu Bugiriki bwa kera. Igitangaje, ni uko na Yesu yagiye gupfa akagereranya amaraso ye na divayi kandi isindisha. Muri Gatulika no mu yandi madini amwe n’amwe, ikoreshwa nk’ikimenyetso cy’amaraso ya Kristo.

Inzoga ikora ibitangaza iyo igeze mu mubiri w’umuntu!

Inzoga, ikiyobyabwenge cyemewe n’amategeko ku Isi hose, yica miliyoni 3 buri mwaka bangana na ⅕ by’imfu zo ku isi nk’uko OMS ikigo cyita ku buzima ku Isi kibitangaza.
Iyo inzoga igeze mu mubiri, aho gukora akazi kawubaka, wo ukora akazi kayirwanya wikuramo uburozi.

Wakwibaza uti bigenda bite ngo iyobye ubwenge, nibirimba yice uwayinyweye?
Inzoga ni cyo kinyobwa unywa kikaguhindurira ubuzima binyuze mu buryohe bwayo butaryoshye ariko abayinywa bakunda, bituma itandukana n’ibidasembuye.

Ethanol cyangwa umusemburo, ni ikinyabutabire kiba mu nzoga. Uboneka iyo utaze cyangwa ugacanira ibyo ushaka gukoramo inzoga, ari na yo mpamvu nk’uko byavuzwe hejuru, bafataga utuvungukira tw’imigati ikozwe mu ngano, bakatuvanga n’amazi, bakatwanika ku zuba.

Ubu bushyuhe buvuye mu gucanira cyangwa mu gutara, butuma isukari yari iri mu biri gukorwamo inzoga ihinduka éthanol/umusemburo. Iyo ushyize ikintu mu gifu, kibanza kugogorwa, umubiri ugakuramo ibiwutunga maze ibisagutse bigasohoka mu myanda.

Ni ko bigenda no ku binyobwa bitarimo umusemburo, kuko ibinyabutabire bibamo biba bikomeye. Uku gukomera ni uko biba bidashobora guca aho bibonye hose hatari ahabigenewe, bituma bibanza mu gifu bikahatinda.

Ibirimo umusemburo ari byo byitwa inzoga, iyo bigeze mu gifu ntibitindamo. Iyo unyweye inzoga, iramanuka ikajya mu gifu. Igifu gifite utuyira duto cyane dutuma inzoga ibasha kwinjira mu maraso ako kanya. Inzoga nticagagurwa n’igifu nk’uko bigenda ku biryo kuko iba yoroshye, bitewe n’igihe yamaze itarwa cyangwa icanirwa.

Iyo uyinyweye utariye bituma yihuta kurushaho, kugera mu maraso bikayorohera kuko nta kintu isanga mu gifu ngo nibura kiyitangire. Kuyinywesha umuseke byo ni ibindi bindi kuko bituma yihuta kandi ikagendana n’umwuka wose, ari wo uba urimo ethanol nyinshi.

Ethanol ibamo umwuka wa carbon kandi umwuka winjiye mu mubiri ujya mu bihaha. Oxygen ni yo igenewe kwinjira mu bihaha, hajyamo carbon ivuye mu nzoga bigatuma cyangirika, ugatangira no guhumeka insigane.

Umusemburo ukigera mu maraso, usimbukira ku mutima kuko ari wo amaraso yose anyuramo, ukongera kuwohereza mu bice byose bigize umubiri. Nta muntu utazi ko umutima upompa amaraso ava mu bice byose by’umubiri, ukongera kuyohereza aho yavuye ari byo bita umuzenguruko w’amaraso, kuko aba azenguruka.

Umutima wohereza amaraso mu mubiri wose mu masegonda 45. Ubwo icyo gihe uba ushobora gusinda nyuma y’amasegonda 50 gusa. Ibi byasobanurwa n’abazi kunywa udushoti.

Ya maraso yagiyemo inzoga irimo éthanol, agera no mu bwonko. Iki gihe, ihindura uko ufata imyanzuro, ukigirira ikizere, ugatinyuka, waba ugira ubwoba bwo kuvugira mu bantu bugashira, ukumva wishimye bidasanzwe. Ibi ubyita byiza ariko uba uri gupfa. Ibyo byishimo ugira bituma wifuza gukomeza kunywa.

Umusemburo ugeze mu bwonko, utuma bugabanya umuvuduko. Hari abanywa bagatuza, ibibazo bigashira kuko ubwonko buba bwagabanyije imikorere, bya bintu bwatekerezaga bikagabanuka harimo n’ibibazo wari ufite, bukita ku gikorwa kiri gutuma bwishima uwo mwanya cyo kunywa inzoga. Ibi bituma ukomeza kunywa, ukanaka amadeni kugera ubaye ibyatsi.

Bituma uri kunywa atangira kubura ukwigenzura (control), agatitira kuko ibangamira itumanaho mu bwonko rituma ibice byose by’umubiri bimenya ikibaye. Urugero, ushobora kuba urwaye ukumva wakize kuko ahari uburwayi, ubwonko buba butagifite ubushobozi bwo kumenya ayo makuru. N’iyo ukomeretse ntubabara. Iyo wari urakaye wumva wishimye, wamara gusinda ukongera ukarakara kurushaho.

Igicamakoma cyangwa pancréas mu Gifaransa, ni igice kigabanya igituza n’inda. Mu gihe inzoga zibaye nyinshi mu gifu, kibuza ibindi bintu kujyamo, kikagikanda, kugera urutse.

Ethanol cyangwa umusemburo, ikoresha umwijima cyane kuko uba urwana no kuyungurura amaraso ngo avemo umusemburo, bigatuma wihagarika kenshi, kuko ariya mazi aba ava mu myanda wateje. Ni yo mpamvu iyo inkari zasaga umuhondo, iyo unyweye akayoga gake cyane zihinduka umweru.

Ibi bigabanya amazi kandi umubiri uyakeneye. Iyo umwijima umaze gukura amazi mu mubiri hose, ukurura ayo mu bwonko kuko buba bubitse menshi kandi buyakenera cyane kurusha ibindi bice by’umubiri. Iki gihe buranyunyuka, bukikanda, bukaba buke, bigatuma urwara umutwe.

Umwijima uba uri kuvunika kuko uba uhindura umusemburo ngo ureke kuguma mu maraso bityo udapfa. Usukura amaraso ku muvuduko udasanzwe kandi atari byo byawugenewe.

Ikirahure kimwe cyangwa agashoti kamwe ka liqueur kavanwa mu mubiri mu isaha n’igice. Ni bwo umwijima uba urangije gusukura amaraso y’umubiri wose. Uko ibyo wanyweye biba byinshi, ni ko bigutindamo.

Umusemburo wakuwe n’umwijima mu maraso, usohorwa n’ibihaha binyuze mu guhumeka no mu byuya. Ibi bitwika igicamakoma, warya ukababara mu nda ari yo mpamvu abanywi benshi badakunda kurya.

Kubera ko muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani abantu banywa inzoga nyinshi, uwanyweye ibirahure icumi aba ahaye umwijima akazi k’amasaha 15 yiyongera ku yo wari usanganywe. Iyo ubikomeje, urapfa, ubwonko na bwo bukamenyera, wajya unywa ntusinde, ukibwira ko ari ukumenyera inzoga kandi ari zo zakumenyereye.

Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda iri gushishikariza Abanyarwanda kunywa gake muri gahunda yiswe #TunyweLess. Ariko inavuga ko uwo byashobokera yareka inzoga burundu.

Kuwa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, mu butumwa yanyujije kuri X yahoze ari Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko “Igihe cyose ubashije kumenya urugero rw’inzoga ukwiriye kunywa, cyangwa se kuzireka burundu, ntabwo uzigera ubyicuza.”

Aha ni ho Paradise.rw duhera tuvuga ko twafasha Leta, #TunyweLess ikaba #TunyweZero na cyane ko na Bibiliya itubwira ko inzoga zikubaganisha kandi ushukwa nazo ntagira ubwenge. Imigani 20:1. Abakristo benshi niyo ntero, ariko nawe utari umukristo va ku nzoga kuko nta keza kazo!.

Src: Radiyo Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.