× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Christus Regnat yamamaye mu ndirimbo "Mama Shenge" yateguye igitaramo gikomeye yise "I Bweranganzo"

Category: Choirs  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Christus Regnat yamamaye mu ndirimbo "Mama Shenge" yateguye igitaramo gikomeye yise "I Bweranganzo"

Korali Christus Regnat yo kuri Paruwasi Reginat Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali yatangaje igihe izataramira abakunzi bayo.

Korali yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo gusingiza Imana nka Kuzwa Iteka, Twarakuyobotse, ndetse n’izindi nk’ Igipimo cy’Urukundo na Mama Shenge.

Amakuru y’iki gitaramo yahamijwe na Bizimana Jérémie, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n’imyitwarire, umuyobozi w’indirimbo akaba n’umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe gutegura igitaramo.

Igitaramo cyiswe i Bweranganzo cyateguwe n’iyi Korali, giteganyijwe tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali KCEV guhera Saa kumi z’umugoroba.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP naho table y’abantu batani ni 100.000 Fw. Amatike ari kuboneka kuri www.christusregnat.rw

Korali Christus Regnat yatangiye mu mwaka wa 2006. Umwe mu bahaye amakuru Imvaho Nshya yavuze ko iyi Korali ifite abaririmbyi basaga 100.

Chorale Christus Regnat imaze kugira imizingo 7 y’indirimbo zayo. Mu 2019, Kolari Christus Regnat yahimbiye indirimbo Cardinal Antoine Kambanda yise “Intambwe y’intore” Ruhamyantego!

Ni mu gihe indirimbo “Ishema ry’umushumba’ yahimbwe inaririmbwa na Chorale Christus Regnat ubwo Cardinal Antoine Kambanda yagirwaga Umwepisikopi wa Kigali.

Chorale Christus Regnat irataramira abakunzi bayo mu mpera z’uyu mwaka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.