× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Christus Regnat yongereye amerwe abitegura kwerekeza I Bweranganzo

Category: Choirs  »  November 2023 »  Editor Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Christus Regnat yongereye amerwe abitegura kwerekeza I Bweranganzo

Biramenyerewe ko iyo ubukwe bwegereje umukwe n’umugeni bitegura by’agahebuzo, bakarimbishwa iby’agaciro kugira ngo ku munsi w’ubukwe bazaheshe Ishema umuryango.

Uko ni ko abashyitsi n’abasangwa bitegura uwo munsi w’imbonekarimwe, bagategura imyambaro myiza kugira ngo bazaserukane isheja ngo hatagira ubabona mu mboni z’umwambaro w’Urubwa.

Mu gihe hasigaye iminsi mbarwa ngo Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiliziya Gatorika Paroisse ya Remera iserukane Isheja mu gitaramo cyiswe "I Bweranganzo", amatsiko akomeje kuba benshi ku bakunzi b’iyi korali imaze kwimikwa mu mitima karijana.

Bamwe bibazaga uko bizaba bimeze ku munsi wa karindwi tariki ya 19 Ugushyingo 2023 mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali. Amatsiko y’abakunzi b’iyi korali yatumye hategurwa ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa 15/11/2023. Iki kiganiro n’itangazamakuru, kibanze ku gitaramo mbaturamugabo cyiswe "I Bweranganzo".

Muri iki kiganiro, Christus Regnat yari ihagarariwe n’abarimo Dukundane Jean de Dieu, Bizimana Jeremie akaba Umuyobozi wa Discipline ndetse n’umwe mu bahimbyi b’imena muri iyi korali, Alice La Douce Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Uboyobozi na Ngoboka umwe mu barimu b’indirimbo.

Avuga ku ntego y’igitaramo, Alice La Douce Nyaruhirira yagize ati: "Impamvu y’iki gitaramo ni ukugira ngo dusabane n’abakunzi bacu no kwereka abakunzi bacu aho korali igeze".

Yunzemo ati: "Twamaze imyaka 4 tudakora igitaramo, uretse kuririmba muri Misa no kuri Pacis Tv, bityo tukaba twifuza ko I Bweranganzo cyaba igitaramo ngarukamwaka".

Abanyamakuru benshi bibazaga imvano y’izina I Bweranganzo, basobanuriwe ko ari ijambo rigizwe n’amagambo atatu (3): i ntoya ariyo indangahantu; Bwera: Kwera, kurumbuka, kwera, bikaba bizwi ko ’Hera urubuto rwatewe’.

Mu gukoresha ijambo Inganzo bakaba barashakaga kuvuga impano zitandukanye; bityo I Bweranganzo bigasobanura ahantu hahurira impano z’uburyo bwose.

Ngoboka Cyriaque umwe mu bayobozi ba Korali Christus Regnat yagize ati: "Twifuza ko i Bweranganzo bitaba ibitaramo gusa, ahubwo haba Festival tukazamura impano
mu ruhongore, niho hari inyana hazagaragara impano zikiri ntoya mu ruhongore".

Iyi korali y’ubukombe imaze gushyira hanze album 6 mu myaka 16, ziganjemo indirimbo zo guhimbaza Imana, izo mu bukwe ndetse n’indirimbo zuje ubuhanga.

Nyuma yo kwitabira igitaramo cyateguwe n’umuramyi Josh Ishimwe ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba ari no mu bazatarama mu gitaramo I Bweranganzo, hari benshi bumvaga ko habayeho irengayobora. Bamwe bakibaza ukuntu mu Gatorika bakoranye n’umuntu udasengera iwabo

Umwe mu bayobozi b’iyi korali yasubije abibazaga icyo kibazo ati: "Iwacu haragutse". Yongeyeho ko iyi ariyo mpamvu biteguye gukorana n’umuntu wese wamamaza ubutumwa bwiza.

Christus Regnat ni korali yahanze zimwe mu ndirimbo zikoreshwa mu bukwe bwa Kinyarwanda nka "Juru ry’icyeza" ikaba imwe mu zahimbwe n’umuririmbyi wabo izanaririmbwa ku mu gitaramo cyo ku cyumweru.

Uretse Josh Ishimwe uzataramana n’iyi korali, abibazaga abandi abaririmbyi bazafatanya ndetse n’andi makorali yaba yaratumiwe, bahawe igisubizo kibongerera amerwe n’amatsiko.

Ngoboka Cyriaque yavuze ko agaseke kagipfundikiye, kakaba kazapfundurirwa bene ko ari bo abazitabira iki gitaramo. Gusa, Alice La Douce yavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse n’imyenda bazambara yarangije gutegurwa.

N’ubwo iyi korali yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19, mu kwezi kwa 2 bakoranye ibitaramo na Korali Regina Pacis yo mu Bufaransa. Ni korali imaze gukora ibitaramo 7.

Ku byerekeranye n’umwihariko w’iyi korali, Alice La Douce yavuze ko umwihariko wabo ari ukuba barakoranye indirimbo n’abahanzi batari abo muri Catholique nka Andy Bumuntu na Yverry (batabarizwa muri uwo Muryango).

Yavuze ko baririmbye indirimbo Mama Shenge baririmba urukundo bashaka gushishikariza abantu gukundana.

Cyriaque yavuze ko impamvu bakoranye n’abandi bahanzi bagendeye ku ijambo rivuga ngo ’mugende mubigishe’. Yagize ati: "Ese mwabigisha mute mutabegereye?"

Aha yarikocoye ati: "Icyo dushaka ni uko na wa wundi washakaga gutera ibuye akagaruka akaryitera akavuga ati ntabwo nzongera guterana ibuye". Yavuze ko ikigambiriwe ari uguhuza atari uguhutaza.

Amarembo y’ahazabera iki gitaramo azafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Early Bird), 10,000Frw muri VIP na 150,000 Frw ku meza y’abantu batandatu (Table) naho mu myanya ya ‘Premium’ ni ukwishyura 20,000 Frw.

Hashyizweho uburyo bworoshye bwo kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo aho ushobora kuyagura unyuze ku rubuga rwa www.christusregnat.rw cyangwa se ukifashisha uburyo bwa code aho ukoresha *182*8*1*666600# (Regina Pacis).

Igurire ticket yawe zitarashira,utazacikwa n’impanuro mu ndirimbo nka "Kuzwa Iteka", "Urumenesha", "Umukozi w’umuhanga", "Mu maboko yawe" ndetse n’izindi.

Niba urukundo rwarakonje ni igihe cyo kuruhembura mu ndirimbo nka "Mama Shenge", "Igipimo cy’urukundo", gusa ariko ntuzibagirwe na "Ca akabogi".

Bizaba ari ibicika kuri iki cyumweru mu gitaramo cya Christus Regnat

Chorale Christus Regnat mu kiganiro n’abanyamakuru

RYOHERWA N’INDIRIMBO "MAMA SHENGE" YA CHRISTUS REGNAT FT YVERRY NA ANDY BUMUNTU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.