Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kumukenke, paruwasi ya Gasave mu mujyi wa Kigali, yahaye Noheri abakunzi bayo binyuze mu gihangano bise "Munzu yawe".
Nyuma y’uko Korali Siloam imaze gushyira hanze igihangano bise "Ndaririmba" yagiye hanze ku wa 17 Ugushyingo 2023 ikanakundwa cyane, bongeye gushyira hanze indirimbo bise "Munzu yawe".
Ni indirimbo ifite amagambo meza itanga imbaraga ndetse n’ibyiringiro ku bagenzi bose bagana mu ijuru. Ni indirimbo yagiye yanze ku wa 15 Ukuboza 2023.
Korali Siloam yaje gutangira mu 1992 gusa iza guhabwa izina Siloam mu mwaka 1997. Iyi Korali imaze kwandika izina rikomeye ku banyarwanda ndetse no hanze. Ni Korali ifite umwimerere mu ndirimbo zirimo ubuhanga ndetse n’abaririmbyi b’abahanga.
Korali Siloam ifite abaririmbyi bagera kuri 120. Ni korali imaze igihe yubaka umurimo w’Imana dore ko alubumu ya mbere y’amajwi (audio) yasohotse mu mwaka 2005 , ndetse n’amashusho (Video) ya mbere yasohotse muri 2010.
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa korali Siloam, Bwana Irahari Gilbert, yagize ati "Intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza bw’agakiza bwa Kristo kure hashoboka no ku bantu bose kandi duharanira gusa n’ubutumwa tuvuga".
Tubibutse ko ko iyi korali iririmbamo bamwe mu bahanzi bamaze gushinga itafari mu muziki wa Gospel nyarwanda bagabura ibya Yesu Kristo ari bo Nshuti Bosco na Jado Sinza.
Siloam choir yazirikanye abakunzi bayo ibaha Noheli
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA SILOAM CHOIR