Raporo y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko abakristu bo muri Koreya ya Ruguru bafatanywe Bibiliya bakatiwe igihano cy’urupfu, kandi imiryango yabo, harimo n’abana, bakatiwe igifungo cya burundu.
Umwana w’imyaka 2 wo muri Koreya wa Ruguru, nawe yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yuko abayobozi basanze Bibiliya mu rugo rw’ababyeyi b’uwo mwana, kubera ko ubutegetsi bw’igitugu bwakomeje “kwica” no “kwica urubozo” abakristo. Uwo mwana n’ababyeyi be bose barafunze.
Raporo nshya y’ubwisanzure mu by’amadini yakozwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, ivuga ko abakristu bagera ku 70.000 bafungiye muri Koreya ya Ruguru. Ibyavuye mu bushakashatsi byashimangiye ingamba z’ibihano zikunze gukorwa n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jung Un.
Nk’uko tubicyesha New York Times, abantu bafatanywe kopi ya Bibiliya muri Koreya ya Ruguru bakatiwe igihano cy’urupfu, mu gihe imiryango yabo - harimo n’abana - bakatiwe igifungo cya burundu.
Raporo yerekanye ifungwa ry’imiryango mu 2009, rishingiye ku migenzo yabo y’idini ndetse n’ababyeyi bafite Bibiliya. Umuryango wose, harimo n’umwana w’imyaka ibiri, bakatiwe gufungwa burundu.
Muri Nyakanga umwaka ushize, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres, yaragize ati: "Uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo, umutimanama, n’idini [muri DPRK] nabwo bukomeje kwangwa, nta bundi buryo bwo kwizera bwakoreshwa n’abayobozi."
Raporo 2022 yasanze Guverinoma ya Koreya ya Ruguru kuba yarakomeje “kwica urubozo, gufata no guhohotera abantu kubera ibikorwa byabo by’idini.”
Ibihe by’icyorezo cya COVID-19 bibuza ingendo nabyo byagabanije amakuru aboneka ku bijyanye n’imiterere, bituma Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ikorana n’imiryango itegamiye kuri Leta (ONG), imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na Loni kwemeza ibirego by’ihohoterwa.
Abayobozi bavuga ko mu gihe umubare muto w’ibigo by’amadini byanditswe ku mugaragaro biboneka muri Koreya ya Ruguru, harimo n’amatorero, bikora bigenzurwa na leta kandi bikora cyane cyane nk’ibyerekanwa na ba mukerarugendo b’abanyamahanga.