× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ku itorero rya ADEPR Taba hafunguwe ku mugaragaro igiterane kigiye kumara iminsi 4

Category: Choirs  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Ku itorero rya ADEPR Taba hafunguwe ku mugaragaro igiterane kigiye kumara iminsi 4

Itorero ry’ADEPR Taba ururembo rwa Huye riherereye mu ntara y’Amajyepfo ahazwi nk’ I Butare hatangijwe ku mugaragaro igiterane cyateguwe n’itsinda ry’abagabo.

Kuri uyu 18 Mutarama 2024 ni bwo ku itorero rya Taba hari kubera igiterane cyatangiye ku isaa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Ni igiterane gifite intego iri muri Zaburi 66:5’6 aho igira iti "Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye ubwoba ku byo igirira abantu. Yahinduye inyanja ubutaka, kandi bambukishije uruzi ibirenge, Aho ni ho twayishimiriye". lki giterane kigamije gushima lmana kugira ngo imitima y’abantu ihembuke.

Hari hari abaririmbyi bo kuri iri torero rya Taba nka korali lriba ndetse na korali ltabaza by’umwihariko hari korali y’abagabo aribo bateguye iki giterane ndetse na Korali y’abashyitsi yaturutse ku itorero rya Tumba Paruwasi ya Cyarwa aha ni mu rurembo rwa Huye. lzi korali zombi zari zarimbye.

lki gikorwa cyaje gutangizwa n’umushumba wa paruwasi ya Matyazo ndetse anatanga ikaze ku bazakibonekamo bose anabasabira umugisha.

Mu mwaka ushize kandi hari haherutse kuba igiterane nabwo cyateguwe n’abagabo bo kuri iri torero aho bari batumiye korali y’abagabo guturuka Batsinda ndetse na Korali Amahoro y’i Remera.

Ebenezer choir

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.