Korali Urukundo ni imwe mu makorali amaze gushyira itafari ku rindi bakorera lmana ntacyo basize inyuma.
Ubusanzwe korali Urukundo ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru; ADEPR ururembo rwa Muhoza; Paroisse ya Muhoza, aha ni mu mujyi wa Musanze.
Tariki 30 Mutarama 2024 ni bwo hagiye hanze indirimbo nziza yitwa "Goligota". Ni indirimbo yegereza abantu umusaraba kandi bagatekereza ku mubabaro Yesu yagiriye i Goligota ku musaraba ko nta bandi yabikoreraga usibye umwana w’umuntu.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zihimbwe vuba ndetse banateganya ko yaba imwe mu zizaba zigize umuzingo wa 4 w’indirimbo z’amashusho korali Urukundo irimo iteganya gukora mu mpera za 2024.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, ushinzwe itangazamakuru muri korali Urukundo ari we Fredrick Nzamwitakuze uzwi ku izina rya "Kanuma" yagize ati "lntego nyamukuru yacu nka korali Urukundo ni imwe kandi idahinduka, ni ukwampamaza yesu Kristo tubinyujije mu ndirimbo ndetse n’ibikorwa by’urukundo."
Yakomeje ati: "Uyu mwaka turateganya kwiga cyane, (Amahugurwa), turifuza gukora umuzingo wa 4 w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Ibikorwa by’urukundo tuzagira uruhare mu kubaka urusengero rwacu rutari rwuzura, ndetse n’ibindi Imana izadushoboza".
Yakomeje agira ati: "Abatarakira Yesu, Imana ibagirire Ubuntu bwo kumumenya, sintinya kuvuga ko barigucikanwa, kubana na Yesu ni Umunyenga, biraryoha, muri make ni umwuzuro wa byose. Icyampa bakamumenya".
Tubibutsa ko korali Urukundo yatangiye umurimo w’Imana kuwa 18/07/1998, ishyira hanze alubumu muri 2007 yitwa "Hakurya y’inyanja" y’amajwi n’amashusho akaba ari nabwo indirimbo zayo za mbere zagiye hanze. Yakurikiwe na alubumu bise "Umwami Yesu niyamamare" ndetse haheruka iyitwa "Aririmo".
Korali Urukundo yagiye ikora ivugabutumwa ahantu hatandukanye kandi bakahagirira ibihe byiza ubona ko lmana iri muri bo. Baherutse kwandika amateka akomeye mu mujyi wa Kigali aho bari basohokeye kuri ADEPR Kabeza ari na ho "Goligota" amashusho yayo yakorewe.
Iyi korali ifite indirimbo zamenyekanye cyanee dusangamo "Umwami Yesu ni Yamamare". Iyi ndirimbo yakunzwe cyane n’abatari bake kuko yuje amagambo meza. Hari kandi izindi ndirimbo nka "Aririmo Yesu","Turarinzwe".
Korali Urukundo yagarutse mu gihangano gishya
RYOHEERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI URUKUNDO