Nyuma y’uko umuramyi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi agaragaje ko hari album ye yamaze umwaka urenga muri studio bikaza kurangira iburiwe irengero, abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo.
Mu minsi ishize nibwo Tonzi witegura kumurika Album ya 10 yasohoye indirimbo "Nimeonja" imwe mu ndirimbo nziza iri ku rwego rwiza rwo kurenza umugabo impinga.
Benshi mu bakunzi ba Gospel bakomeje gutangaza ko bakuriye ingofero uyu muramyi bitewe n’iyi ndirimbo. Mu bo twaganiriye harimo abanyamahanga barimo umunyakenya witwa Victor Kamau waganiriye n’umunyamakuru wa Paradise kuri Instagram akamubwira ko iyi ndirimbo yamushimishije.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, aganira na Paradise, Tonzi uri mu bayoboye umuziki mu Rwanda dore ko ari umuyobozi wungirije w’Inama y’igihugu y’abahanzi, yavuze ko kimwe mu bibazo bidindiza Gospel ari bamwe mu batunganya indirimbo usanga batinza indirimbo muri studio bikica imishinga y’abahanzi.
Tonzi yatanze urugero rw’imwe muri za Album ze yategereje umwaka urenga muri studio ikaza kuburirwa irengero.
Gusa yaboneyeho gushimira bamwe mu ba producers usanga bakorana ubunyangamugayo umuhamagaro wabo bagakora kinyamwuga, gusa avuga abo ari bacye cyane.
Nyuma y’uko Tonzi atangaje ibi, Paradise yaganiriye na Nikuze Honette umwe mu banyamakuru bafite uburambe muri uyu mwuga akaba n’umwe mu bafite ijwi riryoshye kuri ubu akorera ibitangazamakuru bibiri aribyo Goodlich TV na Sana Radio.
Yatangiriye umwuga kuri RC Musanze mu mwaka wa 2015, akomereza urugendo kuri Life radio aho yamaze imyaka igera kuri 6. Yakoze kuri Family TV, anyura gato kuri BTV mbere yo kwerekeza kuri Goodlich TV na Sana Radio.
Mu mboni ze yashimangiye ko yemeranya na Tonzi ku byerekeranye na bamwe mu batunganya indirimbo batinza imwe mu mishinga cyangwa se ikabura burundu.
Yavuze ko mu gihe amaze mu mwuga w’itangazamakuru yabashije kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye barimo abanyamakuru bagenzi be, abahanzi, abatunganya indirimbo ndetse n’abarebera inyungu z’abahanzi baganira kuri iyi ngingo.
Abajijwe impamvu bamwe mu ba producers batindana indirimbo z’abahanzi hakaba n’abaziheza, yagaragaje ko hari impamvu zishobora guturuka ku bahanzi ku guti cyabo, ku batunganya indirimbo ndetse n’Impamvu zitateganyijwe buri wese atagizemo uruhare (threats) ndetse no ku miterere y’indirimbo.
Yongeyeho ko usanga izi mpamvu zitandukanye ku bahanzi bagitangira ndetse n’ibyamamare. Mu mboni za Honette dore impamvu 10 zimwe mu ndirimbo zitinda muri studio bikarangira hari n’izibuze burundu:
1.Kwakira amafaranga y’abantu benshi: Honette yagize ati: "Ahanini usanga aba producers bakira projets z’abahanzi benshi, kandi ugasanga abakiriya (abahanzi n’amakorali) bishyuye mbere, hakaba ubwo haje ubandi bishyuye menshi kandi bashoboye no gutitiriza kurusha aba mbere. Kuri iyi ngingo yavuze ko birangira umukiriya utazi kwirwanaho abaye igitambo ,umunyamahane agahabwa indirimbo mbere.
2: Kubura abacuranzi: Honette yavuze ko hari igihe indirimbo itinda gusohoka bitewe no kubura bamwe mu bacuranzi: Yagize ati: "Nka gospel zicurangwa live, hari igihe usanga nka Soliste cyangwa undi mucuranzi adahise aboneka bigasaba kumutegereza bigatinda.
3.Abahanzi bishyura igice: Honette yavuze ko hari abatanga igice cy’amafaranga akubiye mu masezerano indirimbo igasozwa ataraboneka bikarangira indirimbo ibaye ingwate.
4.Kutagira ubumenyi buhagije: Hano yatunze agatoki bamwe mu bahanzi bajya muri studio badafite ubumenyi buhagije ku muziki, kandi bafite huti huti.
Yavuze ko hari ubwo producer ahitamo kugoragoza umuhanzi agamije kurinda izina rye, bigatuma indirimbo itinda kurangira, nyamara wahura n’uwo muhanzi akakubwira ko producer ariwe watindije indirimbo.
5.Imiterere y’indirimbo: Uyu munyamakuru yavuze ko imiterere y’indirimbo ishobora gutuma itinda cyangwa igasozwa bwangu. Yagize ati: "Hari igihe umuhanzi aririmba ibintu bisaba kubikoramo processes nyinshi bigasaba icyitwa "Flex editing Mode" aho usanga hagomba gukosorwa umugemo ku mugemo mu byo yaririmbye, ibyo bigatwara iminsi myinshi.
6.Indirimbo iri muri styles zivanze: Yavuze ko hari igihe umuhanzi ajyana muri studio indirimbo iri muri styles zivanze (fusion), bikaba bishobora gufata iminsi producer atekereza injyana ayishyiramo.
7.Kudakunda kuvanga Injyana: Yavuze ko hari n’abatunganya indirimbo bahitamo gukora indirimbo zihuje injyana, wenda agahera kuri proje y’Ikizulu (kugira ngo agume muri mood), yazasoza izo projets akabona gukurikizaho iza Afro-beat, agakurikizaho iza reggae, wenda agasoreza kuri slow, ku buryo ushobora gusanga hari izo ashyize nka nyuma y’amezi runaka kubera ko ari ho yapanze izo styles.
8.Kubanza indirimbo nziza bagaherutsa izitabaryoheye:
Nikuze Honette yagaragaje ko bamwe mu bafite inzu zitunganya imiziki (producers) bahitamo kubanza gukora indirimbo nziza, izo bumva zitabaryoheye mu matwi bakazikora nyuma, gusa yavuze ko hari n’abandi bakeya bahera ku ndirimbo zitari nziza, izibaryoheye bakazikora nyuma.
Hano yavuze ko hari umuhanzi asanga indirimbo ye cyangwa album yatinze muri studio bitewe n’uko itaryoheye amatwi ya producer cyangwa yamuryoheye agahitamo kuyikuza nk’uko abana bakunda kwikuza (guherutsa) inyama.
9.Gushaka kwingingwa:
Uyu munyamakuru yasoreje ku bikomere bya bamwe mu batunganya indirimbo biterwa n’ubuzima babayemo ndetse n’ubwo babamo dore ko hari n’abo byakunze kuvugwa ko bakoresha ibiyobyabwenge (no muri Gospel byakomeje kuvugwa).
Yagize ati: Hari aba producers baba bafite ibikomere bashimishwa no kwingingwa. Yakomeje ati: "Aba bo hari n’igihe usanga yarakoze indirimbo ikarangira ariko ntahite ayitanga".
Ibikomere bya bamwe muba producers:
Honette yasoreje ku ngingo igaruka ku bikomere bya bamwe mubatunganya indirimbo. Yavuze ko ibi bikomere birangira bigarutse ku muhanzi. Yagize ati: "Mu ruganda rwa muzika nyarwanda harimo bamwe mu ba producers batekereza ko iyo uhaye umuhanzi indirimbo vuba agusuzugura. Yagize ati" birasekeje biranababaje ariko muri ibi bihugu byacu bikennye, bibaho cyane.
Mu gusoza, yasabye abatunganya indirimbo gukora kinyamwuga, asaba n’abahanzi kubahiriza amasezerano bagiranye n’ababakorera indirimbo.
Ese nawe urabyumva kimwe n’uyu munyamakuru?
Vuba cyane Paradise irabagezaho ibyiyumviro bya bamwe mu ba producers bubatse izina muri iki gisata twaganiriye.
Honette yagaragaje impamvu indirimbo ishobora gutinda muri studio
Tonzi ari mu bahanzi bubashywe cyane mu Rwanda