Amahoro akwiriye kuba muri twe kuko dufite Umwami utanga amahoro.
Umuntu wese wizerera muri Yesu Kristo agomba kuba umunyamahoro. Yesu Kristo ni Umwami w’amahoro kandi muri we ni ho dusanga umurage wacu w’amahoro.
Iyo Yesu amaze kwima akaganza mu mutima w’umukristo twese tubibwirwa n’uko tumubona asazwe n’amahoro, agatanga amahoro muri bagenzi be ndetse nawe ubwe aba asendereye amahoro.
Uwo Mwami w’amahoro Yesu yahoraga abivuga kenshi kuko yari azi neza ko isi nta kindi ikeneye kitari amahoro aho yasuhuzaga intumwa n’ab’igishwa agira ati Amahoro abe muri mwe .
Amahoro n’impano ituruka ku Mwuka Wera, uwo Imana iduha iyo duhora twumvira Ijambo ryayo.
Amahoro Yesu atanga akorera mu bihe byiza n’ibibi waba uboshywe cyangwa ubohotse. Amahoro ye akorera hose. Nuko rero Bene Data nkunda namwe Paradise.rw ibifutije amahoro kandi ayo mahoro abe muri mwe.