× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kudashyira hamwe kw’abanyamakuru ba Gospel nyirabayazana by’akajagari mu mitegurire y’Ibitaramo n’ibindi bikorwa

Category: Opinion  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Kudashyira hamwe kw'abanyamakuru ba Gospel nyirabayazana by'akajagari mu mitegurire y'Ibitaramo n'ibindi bikorwa

Bamwe mu banyamakuru ba Gospel bakwiriye guhuza imyumvire ku cyerekezo kizima.

Mu bihe bishize bamwe mu banyamakuru bakorera mu gisata cya Gospel bibazaga impamvu mu kazi kabo ka buri munsi hakigaragara akajagari cyane cyane mu gutara no gutangaza inkuru zifitiye Gospel akamaro.

Bamwe berekanaga ikibazo cy’imikorere n’imikoranire mu banyamakuru ubwabo, ibitangazamakuru ndetse n’abafatanya bikorwa barimo amatorero ya Gikristo ndetse n’abashoramari bashora imari yabo mu bikorwa bifitanye isano na Gospel.

Nyamara iyi mikorere itaraba myiza ku rwego rushimishije iterwa ahanini n’abanyamakuru ubwabo cyane cyane ba bandi batari biyumvisha umumaro wo gukorera munsi y’urwego runaka rubahuza kugira ngo habeho umurongo uhamye.

Ibi ariko ntibivuze ko buri wese atakwiha umurongo ashaka cyangwa yihitiyemo wo kuyoboreramo icyerekezo cy’akazi ke n’uko akagena ariko na none ntawutazi cyangwa ngo yiyumvishe akamaro ko gukorera mu bumwe no gushyira hamwe.

Iyi ngingo nubwo yabaye agaterera nzamba iragaruka ikagonga imikorere imwe n’imwe mu buzima nyabwo bwa gospel aho usanga buri wese yikorera ibyo yishakiye n’abo ashatse igihe ashatse.

Mu mitangire ya serivisi bamwe mu banyamakuru bakanengwa cyane n’abo bakorera akazi ndetse nyuma bagashinjwa kuba nyirabayazana y’imigendekere mibi yo kwamamaza ibikorwa bitandukanye by’abahanzi ba nyiri bitaramo kandi nta bushobozi bahawe bugaragara bukora ibyo bashakaga gukora ngo bigende uko bashakaga ko bigenda.

Ku rundi ruhande ibi bikaba na none biterwa na bamwe mu banyamakuru bashaka guhuza urwego runaka n’itangazamakuru babizeza indi mikorere ari na byo bikunda kugaragaramo ikintu gisa n’ikidaha agaciro urwego abanyamakuru ba Gospel bakabaye kuba barimo.

Uko gusuzugurwa kwa hato na hato ni na ko gutuma bamwe mu bashora imari yabo mu bikorwa bya Gospel basuzugura ubumwe bw’abanyamakuru ba Gospel.

Bituma habaho akajagari mu bitaramo bitandukanye, ukudaha agaciro umwuga no kutabona umumaro w’abanyamakuru nk’uko byakabaye kuba biri. Nyamara habayeho ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Gospel, ryagenzura ndetse rikagana umurongo ngenderwaho mu kazi ko gutara no gutangaza inkuru zubaka Gospel.

Iri shyirahamwe ryavugurura amahame ngengamyitwarire ya bamwe na bamwe ndetse igaca imikorere idahwitse iranga bamwe. Habaho kandi uguhuriza hamwe kw’abanyamakuru bakorana n’abahanzi ndetse n’amatorero mu buryo buri wese yubaha akazi k’undi.

Kuki iyi nzira yanze ?

Ibaze ko iri shyirahamwe ryabayeho rirongera rirasenyuka nubwo ryasenyutse mu itangira.

Ese ubu hari icyizere ko ryakongera rigashyirwaho bigakunda dore ko mu itangazamakuru ry’ubu harimo amaraso mashya, harimo abiyumvisha umumaro wo gushyira hamwe?.

Paradise.rw yifuje guhwitura no kumvisha abakora mu iyobokamana ko kwiha umurongo ngenderwaho ari byo byabasha kuzanzamura imikorere y’urwego rw’itangazamakuru rwa gikristo

Ninde uzafata iya mbere ngo iri shyirahamwe risubireho ? Ni wowe nanjye!.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.