Mu gitaramo cya Gen Z Comedy cyo ku wa 30 Ukwakira 2025, umunyarwenya Pilate yabajije Israel Mbonyi ikibazo cy’urwenya, amuha amahitamo atatu: guhitamo inzoga, agakingirizo, cyangwa agapfunyika k’urumogi, hanyuma na we mu guhitamo afata agakingirizo.
Nubwo benshi basetse cyane muri icyo gihe, hari abaratanyuzwe n’ayo mahitamo yahawe. Guhitamo kwa Mbonyi agahitamo agakingirizo, byateje impaka ku bijyanye n’imipaka y’urwenya, n’inshingano z’abahanzi b’indirimbo zo kuramya Imana mu gihe batumiwe mu bitaramo by’urwenya.
Bamwe babonye ibyabaye ntibanyurwe na byo, batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, ku duce twa videwo tugaragaza Israel Mbonyi ahitamo agakingirizo hagati y’urumogi n’inzoga, bagira bati: “Abaramyi bafatire urugero kuri Kiliziya Gatolika basabe kudaterwaho urwenya muri Gen Z.”
Abandi bo barabajije bati: “Kuki Israel Mbonyi yahisemo impano y’agakingirizo muri Gen Z Comedy? Bibazwe nde iby’abahanzi ba Gospel bajya muri Gen Z bakagaraguzwa agati?” Ariko se koko, ni nde wabazwa ibibakorerwa, cyane ko baba bagiyeyo ku bushake?.
Ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira 2025, kuri Camp Kigali, habaye igitaramo cyihariye cya Gen Z Comedy Show, cyahurije hamwe urwenya n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuhanzi Israel Mbonyi, hamwe n’abandi baramyi nka Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, Jesca Mucyowera na Alexis Dusabe, bitabiriye iki gitaramo cyabaye mu buryo budasanzwe ku buryo urwenya n’umuziki w’iyobokamana byahujwe mu buryo bwihariye.
Iki gitaramo cyaranzwe n’urwenya rutandukanye, aho abanyarwenya nka Pilate, Muhinde, Isacar, Rumi, MC Kandii n’abandi basusurukije abitabiriye, bakabashimisha mu buryo bw’imivugo z’urwenya.
Ariko, kimwe mu bice byakunzwe cyane ndetse byanatumye abantu batekereza cyane, ni igihe Israel Mbonyi yakorerwagaho urwenya rwihariye, Pilate yaramubajije ati: “Hano dufitemo agapfunyika k’urumogi, tukagiramo agakingirizo n’inzoga. Baguhitishijemo kimwe muri ibi, bakagutunga imbunda, wahitamo iki?”
Israel Mbonyi yahisemo agakingirizo. Ni igikorwa cyahise gisetsa imbaga ariko gitera abasesenguzi kugira impungenge ku miterere y’urwenya muri ibyo bitaramo.
Guhitamo agakingirizo kwa Mbonyi, ntibyigeze bitangirwa ibisobanuro. Ahubwo uwamuhitishijemo yahise amwibutsa ko gatuma igikorwa cyo guhuza ibitsina kitagera ku rwego rushimishije nko mu gihe kaba katakoreshejwe.
Mu gihe umuntu wese yaba asabwe guhitamo hagati y’inzoga kandi atazinywa, urumogi atarunywa, cyangwa agakingirizo (condom) ari umusore udasambana, ubushishozi ni bwo bwatuma adahitamo inzoga cyangwa urumogi kubera impamvu z’ubuzima bwiza, imyitwarire myiza n’indangagaciro, ahubwo agahitamo agakingirizo.
Inzoga ishobora gutera ingorane nyinshi: igabanya ubushishozi bwa nyiri ukuyinywa, ikangiza ubuzima bw’umubiri n’ubwenge by’uwayinyweye, ikanatera amakimbirane mu mibanire y’umuntu n’abandi.
Imyemerere ya Israel Mbonyi, ntinamwemerera kunywa inzoga, bityo guhitamo inzoga muri kiriya gihe ntibyari kuba ari byiza ku muntu wubaha indangagaciro ze.
Urumogi nanone rufite ingaruka ku mitekerereze y’umuntu, ikindi kandi ntirwemewe mu mategeko y’u Rwanda. Ni ikiyobyabwenge, kandi Bibiliya iciraho iteka ibiyobyabwenge bituma umuntu atakaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo no gukora neza mu buzima bwa buri munsi. Guhitamo urumogi na byo ntibyari kuba ari icyemezo gikwiriye.
Guhitamo agakingirizo (condom), ku rundi ruhande, ntabwo ari ugukora ibyo umuntu atemera cyangwa gukora ibinyuranyije n’indangagaciro ze. Ahubwo ni ikimenyetso cyo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’abandi cyangwa ibihe bitateguwe: Karinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kakagabanya ibyago byo gutwara inda zitateganyijwe, ….
Hari abantu bashobora kuvuga ko guhitamo agakingirizo (condom) ari ugushyigikira ubusambanyi cyangwa kugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka atari icyaha, ko ukwiriye kubikora ariko ukibuka agakingirizo.
Icyakora mu buryo bw’ukuri, si ko bimeze ku muntu nka Israel Mbonyi. Guhitamo agakingirizo ntabwo ari uguhitamo gusambana, ahubwo ni ikimenyetso cyo kwirinda ingaruka zabaho, guteganya neza ejo hazaza, no gukoresha ubushishozi mu buzima bw’umuntu.
Mu rwego rwo kuvuga ukuri, agakingirizo ni uburyo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe, ntabwo ari ikimenyetso cyo gushyigikira ibikorwa bitemewe n’amategeko cyangwa kutubaha indangagaciro z’idini.
Mbonyi, umusore ukunda Imana kandi wubaha indangagaciro ze, yerekanye ko agakingirizo ari icyemezo cyo kwirinda ibibi bishobora kumugeraho atabyiteguye, si ugushyigikira ubusambanyi. Ni amahitamo meza yakwifuriza n’undi muntu wese.
Nubwo nta muntu wahamya impamvu yahisemo agakingirizo, icyatumye agahitamo hagati y’agapfunyika k’urumogi, ikiyobyabwenge, n’inzoga zitemewe mu myemerere ya bamwe, guhitamo agakingirizo birimo ubwenge ku muntu uzi neza ko ashobora kunanirwa kwifata, gusa nk’umukristo ukiri ingaragu ntacyo yagakoresha kuko gusambana ari icyaha, cerea agahayemo impano abababa bananiwe kwifata.
Amahitamo ye yateje ikibazo rwose! Bamwe bemeza ko bitari bikwiriye ko akorerwaho urwenya nka ruriya. Nk’umuhanzi uririmbira Imana, akaba umuhanzi mpuzamahanga, kwishyira mu bikorwa by’urwenya bidafite gahunda nka biriya, bishobora guhindura isura y’akazi ke, no gutuma abamukurikira bibaza ku ireme ry’imyemerere ye.
Pilate akunda kwibasira idini n’abanyamadini mu nzenya ze, bikwiriye guhinduka!
Umunyarwenya Pilate (Elysee Ndimurukundo), muri iki gitaramo azwiho kwibasira iyobokamana, kandi avuga ko ari umuhanzi wa Gospel. Nyuma yo kwibasira Kiliziya Gatolika, imigenzo yabo akayikoresha mu rwenya, maze Kiliziya Gatolika ikabigiraho ikibazo, yemeye ko ibyo bikorwa bishobora gutera ibibazo mu myizerere y’abantu.
Yahise asaba imbabazi Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, wavuze ko ibikorwa bye byo kwisanisha n’abapadiri bigomba kwamaganwa, anasaba imbabazi abayoboke ba Kiliziya Gatolika muri rusange.
Pilate yavuze ko ibyo yakoze yabikoze mu buryo bwo gushimisha abantu ariko ko atari agamije gusebya idini.
Ibyo Pilate yabajije Israel Mbonyi, umusore ukorera Imana bikagaragarira mu ndirimbo ze, akamuhitishamo hagati y’inzoga, urumogi n’agakingirizo, byahujwe n’uko yigeze gusebya Kiliziya yibwira ko ari urwenya, bikaba byaratumye bamwe batekereza ko Pilate ashobora kuba afite uruhare mu kwibasira amadini cyangwa abanyamadini.
Ariko se, koko birakwiriye ko abaramyi bitabira ibi bitaramo bagaterwaho urwenya rutubaka ubwami bw’Imana? Uretse gukoresha Mbonyi uriya mukino, muri Gen Z Comedy higezwe no gutangwamo urwenya ruvuga ko Indirimbo za Israel Mbonyi ari ’ibishegu’ [zamamaza ubusambanyi], kandi si ko biri pe, ibi ni ugusebya ubutumwa bwiza.
Abahanzi bo muri Gospel bagomba kwirinda kwishyira mu bikorwa bishobora gusebya imyemerere yabo cyangwa kubangamira abayoboke bo mu matorero babarizwamo.
Ibikorwa by’umunyarwenya Pilate byibasiye Kiliziya Gatolika, byatumye asaba imbabazi, bigaragaza ko urwenya rutita ku ndangagaciro z’iyobokamana rushobora guhungabanya isura y’idini no gutera impungenge abakurikirana ibi bitaramo.
Abaramyi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nk’uko byagaragaye ku rugero rwa Israel Mbonyi muri Gen Z Comedy, bakagize uruhare runini mu gukumira no gutanga umuburo ku bikorwa nk’ibi.
Bifashishije ubushishozi bwabo no kuvuga bikumvikana mu babatumiye, bashobora kwirinda kujya mu bikorwa bishobora kubahungabanya cyangwa kubashyira mu mwanya wo kwibasirwa, bagaragaza ko impano yabo ishingiye ku ndangagaciro z’iyobokamana kandi ko iteka igomba kubahirizwa.
Mu gihe bafashe umwanzuro wo kujyayo, bagasaba ko urwenya rwibanda ku bindi bitari umurimo wabo ufasha benshi mu gihugu no hanze.
Abaramyi bafite ubushobozi bwo gutanga inama ku rubyiruko n’abakurikira ibikorwa byabo, bakabibutsa ko kwirinda urwenya cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya indangagaciro z’iyobokamana ari ingenzi, kandi ko bagomba kwitonda mu gutanga ibitekerezo cyangwa kwitabira ibitaramo by’urwenya.
Urugero rwa Pilate, wigeze kwibasira Kiliziya kandi agatera urwenya rutajyanye n’indangagaciro z’iyobokamana, ariko nyuma agasaba imbabazi kandi agahagarika ibikorwa byo kubibasira, ni isomo rikomeye ku baramyi bo muri Gospel: na bo bakwiriye gusaba ko abanyarwenya babacikaho, bakirinda ibikorwa bishobora kubasebya, kandi bagatanga umuburo ku bandi.
Mu bitaramo bya Gen Z Comedy ku wa 30 Ukwakira 2025, abaramyi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, Jesca Mucyowera na Alexis Dusabe bari bitabiriye, bafatanyije na Israel Mbonyi mu gusozwa igitaramo baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo cyo ku wa 30 Ukwakira, cyagaragaje uburyo urwenya n’indirimbo zo kuramya bishobora guhura, ariko nanone gitanga isomo rikomeye. Urwenya rutarimo ugushishoza rwagira ingaruka ku myemerere no ku ndangagaciro z’umuhanzi uramya Imana mu ndirimbo.
Icyemezo cya Israel Mbonyi cyo guhitamo agakingirizo hari ababona ko kigaragaza ubwenge, ubushishozi…. Ese wowe ubibona ute?
Ibyo Pilate yabajije Israel Mbonyi byaratumye bamwe batekereza ko ashobora kuba afite uruhare mu kwibasira amadini cyangwa abanyamadini.
Israel Mbonyi bwari ubwa mbere yatumiwe nk’umutumirwa w’imena muri ibi bitaramo
Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, Jesca Mucyowera na Alexis Dusabe bari bitabiriye, bafatanyije na Israel Mbonyi mu gusozwa igitaramo baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.