× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuririmba muri Korali byarangiriye muri Repetition, akunda "Niho nkiri" ya Murava: Byinshi ku musizi Kibasumba Confiance

Category: Entertainment  »  August 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kuririmba muri Korali byarangiriye muri Repetition, akunda "Niho nkiri" ya Murava: Byinshi ku musizi Kibasumba Confiance

Nyuma yo gusohora igisigo yise "Karemano" cyakeburaga abantu bita ku cyo umuntu ashoreye aho kwita kucyo ashoboye, umuramyi w’umusizi Aloys Habi yagarutse ku rukundo rutari urumamo akunda umusizi witwa "Kibasumba Confiance". Ni mu kiganiro yagiranye na Paradise.

Aloys Habi uzwi mu ndirimbo "Mbitse inyandiko" yagize ati: "Umusizi Kibasumba Confiance ni Inshuti yanjye, turaganira cyane, ni inshuti yanjye mu buzima busanzwe no mu isi y’abasizi kuko hari ibitekerezo twungurana."

Ubwo twagirana iki kiganiro, Jyewe mu izina rya Paradise nkunda kuko yangize uwo ndiwe nari maze iminsi mfite inyota yo kuganira n’uyu musizi Kibasumba Confiance ukomeje kuvugisha isi y’ubusizi amangambure.

Icyakora ku bw’amahirwe, ntibyansabye guterera ibere rya Bigogwe, yewe siniriwe nurira ifarasi ngo nerekeze i Musanze mu isanzure iwabo w’abeza cyangwa se mu karere ka Rubavu ku ivuko ry’uyu mwari utagira uko asa, ukunda Imana n’abantu bayo.

Byabaye ngombwa ko amvuna amaguru ampa umwanya turaganira birambuye, dore ko dusanzwe tuganira. Mwakwibaza muti ’Ese washakaga iki kuri uyu mwari dore ko wowe uri umusaza rukukuri’ ? Nashakaga kumenya isoko y’inganzo ye nkabasha kumenya isano afitanye n’Imana.

Ntabarambiye, aganira na Paradise, uyu musizi usiga asigasira ibyagezweho yavuze ku rugendo rwe nk’umusizi. Kibasumba winjiye mu busizi mu mwaka wa 2020 yavuze ko ubusizi bufite ishusho ya nyayo y’u Rwanda. Yagize ati: "Ari aho u Rwanda rwavuye, aho ruri n’aho rujya ubusizi burahasobanura."

Uyu musizi afitanye amateka akomeye na Gospel. Abajijwe indirimbo ya Gospel yomatana nayo mu gihe cy’umubabaro yasubije agira ati "Niho nkiri" ya Annet Murava. Abajijwe niba hari korali yaba yararirimbyemo yagize ati: "Oya! Narabigerageje nyivamo ntarajya imbere y’abantu ngo ndirimbe [yahise aseka], byarangiriye muri Repetition!"

Uyu musizi aherutse kugaragara mu ndirimbo "Amahitamo" yahuriyemo na Mr Kagame uvanga Gospel na Secular ndetse na Racine. Abajijwe aho yakuye iki gitekerezo, cyo kwifatanya na bariya bahanzi yagize ati: "Ni abahanga cyane mu myandikire, ikindi ni abantu bakunda bakanatanga akaboko kabo batiteze inyungu runaka.

Yunzemo ati: "Ikindi, bakunda ibyo bakora cyane, nagombaga kubakenera kugira ngo message [ubutumwa] ngari nifuza kugeza ku banyarwanda ibanyure."

Umwuga w’ubusizi ni impano ifitwe n’abantu mbarwa ariko nanone ifite umumaro ukomeye mu myidagaduro. Gusa kimwe n’abandi bahanzi, Kibasumba nawe ahuje imbogamizi n’abahanzi bose muri rusange.

Abajijwe imbogamizi abona mu buvanganzo n’ubusizi, yagize ati: "Ni intege nke mu bantu bumva ubuvanganzo cyane ko benshi baba bumva hari abo bureba kandi mu by’ukuri ubutumwa dutanga bureba abantu bose."

Ku rwibutso afite ku musizi Rumaga umwe mu bantu batumbagije ubusizi nyarwanda, Kizasumba Confiance yagize ati: "Rumaga ni ishusho nziza y’umusizi u Rwanda rwifuza, akaba n’urugero rwiza rwa zahabu z’abasizi zigifite ikidodo cyo kumurika impano bagabiwe na nyir’ingabe ngo batinyurwe nawe."

Kibasumba Confiance ni umwe mu bakobwa bakomeje guhesha icyubahiro ubusizi nyarwanda kimwe na mugenzi we Umusizi Murekatete. Ubwo yasozaga iki kiganiro yasabye abanyarwanda gushyigikira ubuvanganzo nyarwanda anasaba abashoramari gushyiramo amafaranga yabo kuko abona ko igihe kigeze ngo bave mu cyiciro cyo gutunga impano bakinjira mu bantu batunzwe n’impano.

Kibasumba Confiance yaganiriye na Paradise ku buzima bwe mu Mana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Turagukunda cyane kdi courage cyane ufite impano idasanzwe

Cyanditswe na: Tuyizere Innocent (Bajyinduga)  »   Kuwa 07/08/2024 17:43