× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibagisha kugira ngo ugaragare neza Bibiliya ibivugaho iki?

Category: Health  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kwibagisha kugira ngo ugaragare neza Bibiliya ibivugaho iki?

Kwiyitaho kugira ngo umuntu agaragare neza ntako bisa. Imana yifuza ko dusa neza kuko ari Imana yera. Ariko hari abibagisha bimwe mu bice by’umubiri kugira ngo barusheho kugaragara neza.

Ni iki Bibiliya ivuga ku byo kwibagisha, urugero nk’abibagisha biyongeraho ibindi bice ngo bagire ibibuno binini cyangwa abageze mu za bukuru bibagisha iminkanyari?

Nubwo bikwiriye ko twiyitaho kugira ngo tugaragare neza, ntibikwiriye ko tugerageza kuvanaho ibintu byose bigaragaza ko dukuze, urugero nk’iminkanyari. Abenshi bumva ko gukomeza kugaragara nk’abato ari byo byiza.

Gusa, Bibiliya igaragaza ko iminkanyari cyangwa ibindi bituma umuntu agaragara ko ageze mu za bukuru ari ibintu bishobora kugaragaza ko ari inararibonye, ko akwiriye icyubahiro kandi ko afite ubwiza bw’imbere. Urugero, Bibiliya igira iti “Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, Bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.”_Imigani 16:31

Ese niba imvi zigaragaza icyubahiro, iminkanyari yo si ko bimeze ? Ikingenzi ni ukuba ukorera Imana, icyo gihe ugaragara nk’ukiri muto imbere yayo. Bibiliya igira iti: “ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.”_1 Petero 3:3, 4

None se, byaba bikwiriye ko twangiza ubuzima bwacu dukoresha imiti iteje akaga cyangwa twibagisha tugamije gusa kugaragara neza? Uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose, twaba dufite amagara mazima cyangwa turwaye, ubwiza nyakuri tubukesha “ibyishimo bituruka k’Uwiteka” (Neh 8:10).

No ku bitezaho ibindi bice ni uko. Tugomba kunyurwa n’uko turi, tugaharanira kugira isuku kandi tukaba abera mu mutima kuko ari byo bizaduhesha kubaho m’ubuzima buzaza abizera dutegereje.

Icyo gihe, tuzagira ubuzima buzira umuze, kandi umubiri wacu ugwe itoto (Yobu 33:25; Yes 33:24). Mu gihe dutegereje icyo gihe, kugira ubwenge n’ukwizera bizadufasha gukomeza kuba hafi y’Uwiteka no kwishimira uko turi.

Ntabwo Bibiliya ishyigikira abibagisha ibice byabo binyuranye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.