Uzayisenga Jeremie, yavukiye mu ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Burera, mu murenge wa Rusarabuye, ubu akaba ari kubarizwa mu murenge wa Ruhunde hafi ya karere ka Gicumbi.
Ubusanzwe uyu muramyi abarizwa mu itorero rya ADEPR dore ko na se umubyara umwe mu batambyi muri iryo torero. Ubu yashyize hanze igihangano cye yise "Mana tabara", ikoranye ubuhanga buhanitse na cyane ko uyiririmba ari umunyempano ukomeye cyane. Ni indirimbo irimo amagambo yururutsa imitima.
Jeremie Uzayisenga aganira na Paradise yagize ati: "Nkunda kuririmba cyane, nabyiyunvisemo nkiri muto cyane kandi numva mfite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose aho dushobojwe kugera ndetse n’lmana ibidufashijemo kugira ngo tugeze ubutumwa ku bo bugenewe buturutse ku mwami wacu".
Uyu muramyi amaze kugira indirimbo esheshatu. Iya mbere yitwa "Urukundo rw’ingenzi", yayishyize hanze kuwa 31 Ukuboza 2019, hakurikiraho "Amizero yanjye" yayishyize hanze kuwa 19 Nzeri 2020, iya gatatu yaje yitwa "Arabishoboye" yageze hanze kuwa 26 Kanama 2021;
Indirimbo ya 4 yitwa "Umucyo wanjye" yasohotse muri 2022, hakurikiraho iyo yise "Umuragwa" yo kuwa 22 Mata 2023. Hanyuma indirimbo ye nshya yashyize hanze yitwa "Mana Tabara" yashyizwe hanze kuwa 22 Ukwakira 2023.
Uzayisenga Jeremie yarakoreye indirimbo eshatu amashusho "Umucyo wange" ,"Umuragwa" ,"Mana Tabara". Mu ndirimbo ye nshya avuga ko ibibazo bimaze kuba uruhuri, bigatuma benshi banamuka aho bafite umwuma n’inzara, akaba asaba Imana gutabara ubwoko bwayo.
Jeremie arasaba Imana gutabara ubwoko bwayo kugira ngo bwe kwandavura
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA JEREMIE UZAYISENGA
Iyi ndirimbo n’Inziza rwose Jeremie Imana ikomeze imishyigikire Kandi n’abandi babishoboye bakomeza bamutize imbaraga n’ibitekerezo ubutumwa bugere kuri bose Dore ko mbona yibera mucyaro ariko n’umuhanga pe
Courage brother ,lmana ikomeze kukwagurira inzira n’ibitekerezo bituma ukora neza umurimo wahamagariwe n’uwiteka(Mana tabara ubwoko bwawe)🙏🙏🙏
Nukuri pe ntiwakumva buryoki iyindirimbo arinziza muburyo bwose ifite ubutumwa Kandi nisengesho rijyanye nibihe turimo turahumurijwe ubwo dufite umurengezi Amen
Imana y’amahoro imukomereze amaboko
Ufite inganzo nziza Imana igukomereze amaboko never give up bro