× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mfite ibyiringiro ko kiriya cyambu kiri bwambukireho benshi! Dore ibintu 5 Israel Mbonyi agomba kwitondera

Category: Ministry  »  December 2022 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mfite ibyiringiro ko kiriya cyambu kiri bwambukireho benshi! Dore ibintu 5 Israel Mbonyi agomba kwitondera

Tariki 25/12/2022 amaso menshi ategereje umuramyi Israel Mbonyi muri BK ARENA.

Ni igitaramo gitegerejwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga benshi, dore ko amakuru dufite hari n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye, bacumbitse mu mahoteri yo mu mujyi wa Kigali bategereje itariki nyirizina y’igitaramo. Ibi bigaragaza uburemere bw’iki gitaramo ndetse n’igikundiro ndashidikanywa uyu muhanzi afitiwe.

Icyambu Live Concert, ni igitaramo cyavuzweho cyane muri iki cyumweru, cyandikwa mu binyamakuru bitandukanye ndetse n’amaradiyo menshi. Cyahindutse ingingo ibanziriza ingingo z’ingenzi. Ikindi, benshi bakaba biteze ko gishobora kuzashyirwa ku mwanya wa mbere, mu bitaramo byavuzwe bikanitabirwa ku bwiganze.

Byinshi byaravuzwe, ariko hari akadomo ka nyuma mu mboni zanjye nk’umunyamakuru wa Paradise.rw igicumbi mu makuru y’Iyobokanmana. Nashakaga gushyiraho, doreko hasigaye amasaha mbarwa.

Mbonyi yateguye igitaramo gikomeye kuri iyi Noheli

Ibitaramo byinshi biraba, hakagaragara imyambarire idasanzwe, abatwika (Imvugo y’ab’ubu) bagatwika, ibyishimo bikuzura imitima y’abitabiriye, amafaranga akaboneka, ariko ugasanga mu nkuru zanditswe nta hantu higeze handikwa ko hari abihannye wenda binagendanye n’uko nta mwanya washyizweho wo kugira ngo abihana bihane. Kuko umwanya wose uba wakoreshejwe mu kumva gusa ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Gusetsa abitabiriye ndetse no gutegura neza uburyo abitabiriye bakwizihirwa kandi uwateguye nawe ntasezererwe amara masa. Ibi ni nko gufata impamba y’urugendo ukayisimbuza intego y’urugendo.

Iyo usomye Bibilia, Ijambo "Kwihana" rigaruka inshuro 17, "Kwizera" rikavugwa inshuro 215 naho "Gukizwa" rikagaragaramo inshuro 15. Ayo magambo uko ari atatu (Kwizera, Kwihana no Gukizwa) afitanye isano ya bugufi kuko icyo ahuriyeho ni uko ari uruhurirane rw’intungabugingo rutuma umukristo yubakika nk’amabuye mazima.

Umugabo Paulo nyuma yo gukizwa akizera Umwami Yesu Kristo, hari ingendo eshatu yakoze zifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza ziswe iza gishumba (Soma Ibyakozwe n’Intumwa 13:1- 3-----Ibyakozwe n’Intumwa 18: 22-23; Intego nyamukuru yari ukubwiriza abayuda n’abanyamahanga ubutumwa bwiza kandi bakihana.

Ibi kandi byagezweho kuko hakijijwe benshi, abari batoranyirijwe ubugingo buhoraho barizera (Ibyakozwe n’Intumwa 13:48). Kimwe n’ubutumwa bwiza intuwa zabwirizaga ni ubwigisha kwizera ariko abihannye bakaboneka.

Nk’uko hejuru byavuzwe hari ibitaramo byitwa ibya Gospel biba, ariko ntibanibuke ko uyu mwanya ari ngombwa, ugasanga yaba indirimbo zaririmbwe, ijambo ry’Imana ryigishijwe, ugasanga ntibirasa ku ntego nyamukuru yo kuzana abantu kuri Kristo.

Dore impamvu nyirizina zatuma abakunzi ba Gospel bagira icyizere ko mu ijoro ryo kuwa 25/12/2022 muri BK ARENA hazabera impinduka. Ndahamya neza ntashidikanya ko ’Impamba y’urugendo’ itazasimbura ’intego y’urugendo’. Dore impamvu zigaragaza ko hazakizwa abantu benshi:

Icyambu Live Concert izitabirwa n’ingeri zose z’abantu: Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe n’ingeri zose z’abantu, abato, abakuru, abakijijwe ndetse n’abadakijijwe. Bikazaba umwanya mwiza wo gufata mpiri imitima akayegereza Kristo ikaziyongera ku yindi minyago azamurikira umukiza Yesu Kristo ku munsi wateganyijwe, bityo akazarabagirana nk’inyenyeri bitewe n’amakamba menshi azaba atatse ku mutwe we (2 Timothee 4:8).

Hitezwe indirimbo zifite ubutumwa bukomoka ku Musaraba: Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ’Nta soko nziza ivamo ibirowa (amazi yanduye); Ifoto itumira abantu mu gitaramo kizaba icyambu kizambutsa abantu bakagera kuri Kristo, hagendewe ku butumwa aba baramyi bose basanzwe batanga dore ko abenshi bahamya ko baririmbisha umutima.

Israel Mbonyi azwiho ijwi ryiza ryuje ubuhanga akarikoresha neza mu kuririmba urukundo Imana yakunze abari mu isi rwatumye itanga Yesu Kristo (Yohana 3:16). Izindi ndirimbo ze usanga zikubiyemo ubutumwa burata umusaraba, kugeza nk’aho yaririmbye ati "Ku musaraba nahakuye indirimbo, ngezeyo mhindurirwa umwambaro.

James&Daniella ni bamwe mu bazaba bahabaye mu ndirimbo zabo nka "Mpa amavuta", "Narakijijwe" ikubiyemo guhamya gukomeye ndetse n’izindi zihuriyeho kuba zifite ubutumwa bukundisha abantu umwami Yesu Kristo. Ibyo bakaba babihuriyeho na Danny Mutabazi wubatse ubwami bukomeye mu mitima y’abantu, bitewe n’uburyo aririmba umusaraba wa Yesu Kristo ukumva ubambanywe na Kristo kandi uriho.

Ni umugisha ukomeye kandi ku bazitabira igitaramo cya Israel Mbonyi kubera impano iri muri Annette Murava wahagurukijwe no kubera itabaza isi nzima no kuzana abantu ku Mana. Azaba ari umwanya mwiza wo kumva indirimbo nziza nka "Niho nkiri" ndetse na "Ndakwibutse".

Israel Mbonyi azwi nk’umuhanzi ukijijwe: Uyu muramyi ufite amavuta ndetse n’igikundiro azwiho ingabire yo guca bugufi, kwitonda, gusubizanya ineza ndetse no kubana neza n’abagenzi be. Izi akaba imbuto Bibiliya yise iz’Umwuka Wera (Abagalatia 5).

Ijambo ry’Imana ryo rigaragaza ko umuntu amenyerwa ku mbuto ziva muri we. (Mat 7:20) abantu baba hafi ya Israel Mbonyi bamuhamiriza ko akijijwe neza kandi azwiho kwicisha bugufi no kwera imbuto zikwiriye abihannye (Mat 3:8), ibyo bimushyira mu mwanya mwiza wo gutegura igitaramo ariko agahanga amaso gukura abarimbuka mu irimbukiro akabamurikira Kristo.

Ngendeye ku byavuzwe haruguru, mfite icyizere ko Icyambu Live Concert izambutsa abantu benshi, ikabageza kuri Kristo. Gusa, dore bimwe mu byafasha Israel Mbonyi na Team ye kwambutsa abantu mu gihe yaba yarabiteganyije:

 Kuba koko intego nyamukuru ari ukuzana abantu kuri Kristo: Hari korali yaririmbye ngo "Ifeza n’Izahabu ni byiza kuri twe, ariko hari icyo ngusaba"….Iki gitaramo ukurikije imitegurire yacyo, biragaragara ko cyavunnye uyu muramyi, ni nayo mpamvu abakunzi ba Gospel bakagombye kumushyigikira cyane.

Guhomba igitaramo cya Israel Mbonyi ni ukunyagwa zigahera

Gusa tugendeye ku gikundiro afite ndetse no ku bitaramo byabanjirije iki nta kabuza ko azashyigikirwa. Paradise yamenye amakuru ko abamaze kugura amatike barenga ibihumbi bitanu mu gihe hakibura amasaha 24 ngo igitaramo kibe. Rero mu gihe intego nyamukuru yaba ukwambutsa abantu nta kabuza koko bazambuka ubundi nawe akubirwe binyuze muri twe nk’abakunzi ba Gospel.

 Kubahiriza igihe: Abakunzi b’ibitaramo bya Gospel bakomeje kwishimira urwego igezeho, ari nayo mpamvu muri iki gihe bigoye kumva umuhanzi waretse gukora Gospel akajya gukora umuziki usanzwe, ahubwo abakora secular ni bo bariko kuza muri Gospel. Urugero, hashize igihe bivugwa ko Meddy agiye kugaruka muri Gospel. Abantu benshi bakomeje kugaragaza impungenge z’uburyo abategura ibitaramo batubahiriza igihe cyatangajwe kuri ’affiche’.

Aho usanga nk’igitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’imwe ariko kigatangira saa mbiri. Ibyo bituma hari gahunda z’ingenzi zateganyijwe ariko zikaburizwamo. Urugero, Ijambo ry’Imana rigahabwa umwanya mutoya cyane cyangwa ntirinawubone. Ibi Israel Mbonyi akwiriye kubyitaho kuko ibi bituma bamwe mu bitabiriye igitaramo basohoka mbere. Muri abo kandi harimo abashoboraga kwakira agakiza, n’ubwo iyo Imana igushatse yanagusanga mu mizi y’urutare.

 Guteganya umwanya wagenewe abihana: Nuko benshi mu bizeye baraza batura ibyaha byabo, bavuga n’Ibyo bakoze. Kandi benshi bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bageze ku bice by’ifeza inzovu eshanu.(Ibyak 19:18-19).

Israel Mbonyi akwiye gukora ibitandukanye n’ibyo abakunzi ba Gospel bamaze iminsi binubira: Gutegura ibitaramo biremereye kandi bihenze [iki cyo cyamaze gukemuka kuko mu matike yo kwinjira harimo n’aya 5,000 Frw], Kudaha umwanya abatsinzwe no kwibutswa urukundo rutagira akagero Yesu Kristo yabakunze dore ko ntagushidianya ko imitima ya benshi izahemburwa n’ubwiganze bw’ubwo butumwa bigendanye n’umuhamagaro w’abaririmbyi ndetse n’intego y’igitaramo. Kudashyiraho uwo mwanya bituma abari bahembuwe n’ibihe bagera hanze bakamera nk’imbuto nziza zatewe mu bitovu.

Icyo twakwisabira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana:
Buri mukunzi wa’umuziki wa Gospel akwiriye gusengera iki gitaramo, agaharanira kuzakibonekamo n’ubwo twese tutahakwirwa, agaharanira kuzatunga iyi album mu kabati ke cyangwa mu modoka ye, iryo rikaba itafari rizandikwa mu gitabo cy’imirimo myiza dore ko iyo umunyabyaha yihannye mu ijuru impundu zivuga kandi uwabihirimbaniye wese akazahabwa ingororano z’abahinduriye benshi guhinduka.

Israel Mbonyi aratanga Noheli mu gitaramo cy’Uburyohe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.