× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

’Rwanda Shima Imana 2025’ izibanda ku gushima Imana ku mahoro n’iterambere u Rwanda rugezeho

Category: Ministry  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

'Rwanda Shima Imana 2025' izibanda ku gushima Imana ku mahoro n'iterambere u Rwanda rugezeho

Komite Mpuzabikorwa ya Rwanda Shima Imana ku rwego rw’Igihugu yishimiye gutangaza ko igikorwa cya Rwanda Shima Imana 2025 kigiye kugaruka.

Nk’uko babitangaje, iki gikorwa kizaba mu Gihugu hose guhera ku wa 29 kugeza ku wa 31 Kanama 2025. Kizabera mu materaniro atandukanye, aho bizategurwa n’amatorero n’amadini yose yo mu Rwanda.

Rwanda Shima Imana ni umuco washyizweho kugira ngo buri mwaka Abanyarwanda bahurize hamwe mu gushima no guha ikuzo Imana ku bw’ineza yayo n’imigisha itabarika ikomeje kuza ku Gihugu.

Umwaka wa 2025 uzibanda cyane ku gushima Imana ku bw’amahoro, umutekano, ndetse n’impinduka nziza mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu Igihugu cyacu cyagezeho.

Insengero n’amatorero yose azifatanya mu masengesho, kuramya no guhimbaza Imana. By’umwihariko, hazibukwa intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubumwe bw’Igihugu, amahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu rishingiye ku buyobozi bwiza.

Ambasaderi Prof. Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, yagize ati: "Ni igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’Igihugu.

Ni umwanya wo guhuriza hamwe twese nk’Abanyarwanda tubwira Imana ishobora byose tuti ‘Shimwa’ ku byo yakoreye u Rwanda, no kuyobora abayobozi bacu mu bwitange bwabo mu kurinda Igihugu no guteza imbere ubukungu bwacyo. Reka buri Munyarwanda afate iki gihe yibuke ko ibyo turi byo n’ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana."

Komite itegura iki gikorwa irahamagarira amatorero, amadini, imiryango ishingiye ku iyobokamana, n’abaturage bose kugira uruhare rugaragara mu gushishikariza abandi kwifatanya mu kwizihiza iki gikorwa cy’ingenzi mu Gihugu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.